Sendika y’abarimu iratangaza ko itazongera kwihanganira abitwara nabi

Sendika y’abarimu mu Rwanda (SNER) iratangaza ko itazongera kwihangani umwarimu wananiranye cyangwa witwara nabi, kuko byaba ari ugushyigikira amakosa.

Sendika y'abarimu yahembye umwarimu wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta
Sendika y’abarimu yahembye umwarimu wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta

Iyo sendika igaragaza ko hari ubuvugizi yagiye ikora ikanabukorera abarimu bitwara nabi cyangwa abayobozi b’ibigo by’amashuri, ariko ko bigiye gusubirwamo uwitwaye nabi agahanwa cyangwa akagororwa byananirana akirukanwa.

Byatangarijwe mu gikorwa cyo guhemba umwarimu w’indashyikirwa wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta, Obed Ruzibiza, wigisha kuri ES Murama mu Karere ka Ruhango wahembwe inka, igikorwa cyabaye ku ya 4 Ukwakira 2021.

Umunyamabanga mukuru wa SNER, Mukangango Stéphanie washyikirije uwo mwarimu inka, asaba abarimu kuba intangarugero no kurangwa n’indangagaciro muri byose bakora kugira ngo babashe kurerera Igihugu.

Agira ati, “Ingendo yawe, imvugo yawe, uko uvuga byose bikugaragaze nka mwarimu ugendera ku ndangagaciro nyarwanda, nibwo abana bazakureberaho”.

Hagiye gusubizwaho umunsi w’igenzura rya mwarimu

Mukangango avuga ko mu byemezo biherutse gufatwa, hasubijweho umunsi wo kugenzura abarimu (Journée Pédagogique) ku wa gatatu wa buri cyumweru nyuma ya saa sita, aho abarimu bose bazajya bicara bakaganira uwananiranye agahanwa, uzi gutanga isomo ry’ikitegererezo akaritanga abandi bakareberaho unaniranye akagororwa.

Mukangango ashimira Obed wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye
Mukangango ashimira Obed wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye

Nyuma y’isaha imwe kandi buri gitondo hazajya haganirizwa abana bananiranye ku buryo bose bajya ku murongo, ibyo byose bigamije kongera guhesha ishema umwarimu no kongera kwibuka indangagaciro z’umurezi.

Avuga ko umuyobozi b’ikigo cy’amashuri wananiranye cyangwa witwara nabi nawe azajya akurwa mu muryango w’abarimu.

Agira ati “Usanga hari aho abarimu baza imbere y’abanyeshuri bambaye ipantaro yacitse mu ivi, umwarimu wambaye nabi aba yigisha umunyeshuri kwambara nabi, umwarimu uzongera kugongana n’amategeko ntazongere kwitakana Sendika y’abarimu”.

Umwarimu wahembwe ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Murama mu Murenge wa Bweramana, avuga ko kugira ngo umwarimu abe indashyikirwa biva ku bufatanye bw’ikigo, umwarimu n’umwana bose baba bafatanyije.

Agira ati “Inka mwaduhaye ni inka y’intsinzi mu muryango w’iri shuri, hano ntitwitwa ikigo twitwa umuryango kuko hano turafatanya ari nabyo byatumye tugera kuri iki gikorwa cyo kuba ndi indashyikirwa mu bariumu”.
Avuga ko bagiye gukomeza kwitanga kugira ngo bikomeze gutera ishema abandi barimu bagenzi be, dore ko no kuri iki kigo bahawe amafaranga miliyoni imwe yo kuzamura ikimina cyabo.

Mbabazi avuga ko umwarimu mwiza ari uwigomwa
Mbabazi avuga ko umwarimu mwiza ari uwigomwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Muhoza Mbabazi Louis, avuga ko niba umwarimu ari ku isonga mu kubaka uburezi buhamye, bitanga icyizere cy’iterambere ry’uburezi mu gihe kiri imbere.

Yongeraho ko ubuyobozi bw’ibigo iyo bumeze neza, n’abarimu baba beza akavuga ko umwaka ushira undi ugataha umwarimu akwiye kumva ko umurimo akora wamunyura kandi ukamubera kuko ni ho uburezi bw’u Rwanda buzagira ireme.

Agira ati “Uburezi bufite ireme ni umwarimu wishimye, umwarimu utinda gutaha ategura ibyo abanyeshuri bazahabwa ejo akanabikora ejo mu gitondo azindutse, uwo ni we mwarimu uzatanga uburezi bufite ireme!”

Avuga ko indangagaciro zirimo kwigombwa no kwitanga, guca bugufi ari ingenzi cyane mu gukoresha ukuri no kwirinda gukoresha ubucabiranya kuko bwangiza abamureberaho by’umwihariko urubyiruko.

Abarimu bari bitabiriye guhemba mugenzi wabo
Abarimu bari bitabiriye guhemba mugenzi wabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza. Ndi Mwarimu I Kirehe kuri GS Paysannat G. Nakoze impanuka y’akazi none kumenyekanisha muganga yambwiyeko hakenewe umunyamategeko umfasha gukurikirana iyi Dosiye. Ko turi muri Sendika y’abarimu, mwamfasha Kubona contact phone number z’abayobozi b’iyo Sendika ngo bamfashe?

DUSABIMANA Gerard yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka