Bwa mbere mu mateka WHO yemeje urukingo rwa Malariya

Bwa mbere mu mateka y’isi, ku wa Gatatu taiki 06 Ukwakira 2021, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryemeje bidasubirwaho urukingo rw’indwara ya Malariya.

WHO yemeje urukingo rwa Malaria
WHO yemeje urukingo rwa Malaria

Urwo rukingo ngo ruje rukenewe kuko imibare itanganzwa na WHO yerekana ko umwana umwe ahitanwa na Malariya buri nyuma y’iminota ibiri gusa, uru rukingo ruzwi nka RTS,S ngo rushobora gukoreshwa guhera ku mwana ufite amazi 6 kugera ku myaka 5 y’amavuko, bikaba byitezwe ko ruzafasha mu kugabanya no kurinda impfu z’abana bahitanwaga na malariya.

WHO iravuga ko abana basaga ibihumbi 800 aribo bamaze kugeragerezwaho urwo rukingo, gusa ngo kuboneka kwarwo ntibisobanuye ko abantu badohoka ku bundi bwirinzi bwa malariya bwari busanzwe burimo kuryama mu nzitiramubu.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Ghebreyesus, avuga ko urwo rukingo ari impano yagenewe abatuye isi, ariko by’umwihariko agaciro karwo kakazagaragarira cyane muri Africa, kuko ariho ibibazo bya malariya bikunze kugaragara cyane ugereranyije n’ahandi.

Uru rukingo ngo rurerekana ko rushobora kurinda abantu byibuze ku kigero cya 70%, ikindi ni uko rurinda abana barwaye malariya kuremba, ndetse bigatuma n’impfu zigabanuka.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko kuba 50% by’abarwara indwara ya malariya bagaragara muri Afurika, kuhakorera inkingo zayo bishobora kugirira akamaro abatuye uwo mugabane.

Ati “Iyo ugiye kureba 50% by’abarwaye malariya bagaragara muri Africa, bivuze ko gukorera inkingo muri Afurika zizagirira akamaro ibihugu by’uwo mugabane kugira ngo bazibone, zikabageraho kandi zibahendukiye. Kimwe rero mu ruganda ruzakora inkingo mu Rwanda rufite muri iyi minsi, ku bufatanye n’ikigo gisanzwe gikora inkingo, uretse izindi nkingo zirimo n’iza Covid-19 n’urwa malariya rurimo. Nizera ko rero iyo ari intambwe ishimishije urukingo rushobora no gutangira gukorerwa muri urwo ruganga mu gihe rwaba rutangiye gukora umwaka utaha”.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2019, muri Africa indwara ya malariya yagabanutseho 29% mu gihe impfu ziterwa na yo zagabanutse ku kigero cya 60%.

Buri mwaka malariya ku isi hose ihitana abantu bari hagati ya miliyoni imwe (1) na miliyoni (3), aho yibasira cyane abana b’imyaka itanu no munsi yayo, abenshi muri bo bakaba ari abatuye mu bice by’ibyaro byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Imibare ya WHO yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, yerekana ko abantu miliyoni 229 ari bo bagezweho na malariya mu mwaka wa 2019, ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 228 bagezweho n’iyo ndwara mu mwaka wa 2018, mu gihe ikigereranyo cy’abo yahitanye muri 2019 ari 409.000 bari munsi y’abo yari yahitanye muri 2018 bangana na 411.000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka