Minisitiri Ugirashebuja yasuye Laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) ashima ibyagezweho anabizeza gukora ubuvugizi ku mbogamizi ihura na zo.

Dr. Ugirashebuja Emmanuel
Dr. Ugirashebuja Emmanuel

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasuye iyo Laboratwari muri gahunda yo gusura inzego z’ubutabera no gusobanukirwa imikorere yazo ndetse no kumenya imbogamizi zikiri muri izi nzego mu mitangire ya serivisi yazo.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Rtd ACP Dr Sinayobye François, yahaye ikaze Minisitiri w’Ubutabera ndetse anashima ubufatanye n’ubuvugizi Minisiteri y’Ubutabera iha RFL mu kazi kayo ka buri munsi. Uyu muyobozi yamugejejeho ibimaze kugerwaho n’ikigo ayoboye birimo ubwiyongere bw’abakigana, iterambere mu bikoresho, kwiga kw’abakozi ndetse no gushaka ubuziranenge bwo ku rwego Mpuzamahanga (standardization and accreditation) n’ibindi.Yamugejejeho kandi ibyifuzo iki kigo gifite birimo gukomeza kuzamura urwego n’umubare by’abakozi, gukomeza kumenyekanisha serivisi ndetse n’amikoro.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yashimye cyane imikorere ya RFL ashimangira ko ibimaze kugerwaho ari ibyo kwishimira kandi ko ari intambwe n’umusanzu ukomeye ku butabera bw’u Rwanda n’ubwo amikoro akiri make ariko ko ari intangiriro nziza.

Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko bishimishije kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite ikigo nk’iki mu gihe kera hifashishwaga amaso y’abantu mu bucamanza.

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko dosiye zimaze kwakirwa na RFL zigaragaza neza ko iki kigo n’abagikoramo bitanze bikomeye.Yijeje kandi ko ibibazo n’imbogamizi byagaragajwe bizashakirwa umuti, ibisaba ubuvugizi bugakorwa, ibisaba amikoro na byo bikigwaho ndetse bigaterwa inkunga.

Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasabye abakozi gukomeza gushyiramo imbaraga ndetse anabashimira gukora batizigamye kugira ngo u Rwanda rukomeze gutanga ubutabera bwuzuye.

Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta tariki ya 17 Nzeri 2021 asimbuye Johnston Busingye wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka