Guhagarara kwa WhatsApp, Facebook na Instagram byari nko guhagarara k’ubuzima kuri bamwe

Imbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragara ko ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa benshi, dore ko benshi bazishimira uburyo zoroshya ibijyanye no guhanahana amakuru.

Ubwo ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021 imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook na Instagram zahagararaga, benshi bacitse ururondogoro, buri wese agerageza kureba niba ikibazo cyabaye kuri telefone ye cyangwa mudasobwa ye.

Bamwe bibazaga impamvu bandika ubutumwa ntibugende, ndetse ntibabashe kwakira n’ubw’abandi babandikiye, abandi bibaza niba ari ikibazo cya internet ariko bakibaza impamvu imbuga zimwe zifunguka ariko izindi ntizifunguke. Hari abandi basibye byinshi mu byo bari bafite nko kuri WhatsApp bakeka ko wenda ishobora kuba hariho ibintu byinshi byayiremereye bikayibuza gufunguka. Hari n’abahinduye iri koranabuhanga muri telefone zabo bakongera kurisubizamo kugira ngo barebe ko rikora kuko bibwiraga ko iryo bafitemo rishaje, ariko byose biba iby’ubusa. bikomeza kuyoberana, cyane ko benshi babonaga bafitemo internet ihagije.

Uku kugaragara basa n’abataye umutwe ni kimwe mu bigaragaza uburyo izi mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka WhatsApp zikomeje kwigarurira abantu batari bake, dore ko benshi banazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi bakabasha kwinjiza amafaranga, kuvugana n’abakiriya, bakabasha gutumanaho aho baba baherereye hose ku Isi, mu kanya gato kandi ku giciro gihendutse, ku buryo guhagarara kwazo kwateje abatari bake igihombo gikomeye.

Izi mbuga nkoranyambaga zarushijeho kuba ingirakamaro by’umwihariko murii ibi bihe bya Covid-19 aho abantu basabwaga gukorera mu rugo ariko bagakomeza guhanahana amakuru.

Mu gihe buri wese yabanje kwibaza icyabaye kuri iri tumanaho rye, ikibazo cyaje kumenyekana ko atari icy’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari rusange, ndetse ko cyabaye ku isi yose.

Ba nyiri izi mbuga nkoranyambaga bifashishije ubundi buryo butandukanye bw’itumanaho, basobanura ko habayemo ikibazo ku rwego rw’Isi cyatumye zitarimo gukora, ariko ko barimo kugisuzuma no kugikemura, basaba abazikoresha kwihangana.

Mu Rwanda ahagana saa sita z’ijoro nibwo izi mbuga nkoranyambaga zongeye gukora, benshi bishimira ko zigarutse, dore ko bamwe bari batangiye no kwibaza niba bashobora kubaho nk’uko babagaho mbere zitaraza, ariko bamwe bakumva bidashoboka.

Igihombo nticyageze ku basanzwe bakoresha izi mbuga gusa, ahubwo na ba nyirazo babihombeyemo. Amakuru aravuga ko nyiri izi mbuga Mark Zuckerberg yaba yahombye Miliyari 7 z’Amadolari mu masaha atandatu zamaze zidakora, kikaba ari cyo gihombo gikomeye ahuye na cyo kuva yazishinga.

Impamvu nyamukuru yateye uku guhagarara ntiyigeze itangazwa.

Ikibazo nk’iki cyo guhagarara cyaherukaga muri 2008, ni ukuvuga mu myaka 13 ishize. Icyo gihe Facebook yavuyeho umunsi wose bibangamira ababarirwa muri miliyoni 80 bayikoreshaga muri gahunda zabo zitandukanye zirimo n’iz’ubucuruzi.

Kuri ubu abakoresha izi mbuga nkoranyambaga za WhatsAapp, Facebook, Instagram na Messenger byibumbiye hamwe barabarirwa muri Miliyari eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mudukorere ubuvugizi kuko MTN iraturembeje,uramagara ukabura umuntu kandi telephone ifunguye, n’aho iciyemo network zikaba ikibazo ugasanga biri gucikagurika, mbese ibya MTN byatuyobeye, mudukorere ubuvugizi pe nta Service igitangirwa igihe kubera ikibazo cya network.

EDSON yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka