Musanze: Haracyakenewe ishoramari mu buhinzi buvamo ibigemurwa ku masoko yo hanze

Abasenateri bo muri Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basanga hagikenewe igenamigambi ryoroshya ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo ibibukomokaho byoherezwa mu mahanga, birusheho kwiyongera kandi bifite ireme.

Abasenateri Dr Nyinawamwiza na Mupenzi basobanurirwa uko uruhererekane mu buhinzi bw'ibirayi rukorwa
Abasenateri Dr Nyinawamwiza na Mupenzi basobanurirwa uko uruhererekane mu buhinzi bw’ibirayi rukorwa

Ibyo abasenateri babitangarije mu Karere ka Musanze, ku wa kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bahatangiriye, rugamije kureba urwego ako Karere kagezeho, muri Politiki igamije guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byohereza mu mahanga.

Mu biganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Ikigo cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya Musanze ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, abo basenateri barimo Mupenzi George na Dr Laetitia Nyinawamwiza, akaba n’umuyobozi wungirije w’iyo Komisiyo, basobanuriwe uruhererekane rw’uko ibihingwa byitabwaho, uhereye ku rwego rw’ubushakashatsi kugeza ku rwego rw’igihe bitanga umusaruro ujyanwa ku masoko ndetse n’inzitizi zikigaragaramo.

Senateri Dr Nyinawamwiza, avuga ko ubukungu bw’igihugu bwubakiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, ari na yo mpamvu hakorwa ibishoboka byose ngo butezwe imbere.

Yagize ati “Ikigamijwe ni ukureba niba igenamigambi ririho, ritanga amahirwe yorohereza abakenera kongera ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ku buryo buhaza isoko ry’imbere mu gihugu, ariko noneho bagasagurira na ya masoko yo mu mahanga mu buryo buhagije kandi bwizewe”.

Akomeza agira ati “Iyo tuvuze uburyo bwizewe cyangwa bwiza, tuburebera muri bwa buziranenge buri ku rwego rw’isoko dukeneye kugemurira. Ikindi ni ukureba imikoranire hagati y’inzego zifite uruhare mu guteza imbere ubuhinzi nka RAB ndetse n’abikorera, uburyo bafatanya bwaba mu bujyanama butuma uruhererekane rugera ku rwego rw’uko umusaruro ucuruzwa hanze, ruba rwagenze neza”.

Basuye ahantu hatandukanye hategurirwa imbuto y'ibirayi
Basuye ahantu hatandukanye hategurirwa imbuto y’ibirayi

Ubushakashatsi n’ubutubuzi bikorerwa muri RAB ishami rya Musanze mu byiciro bitandukanye, ku mbuto z’ibihingwa nk’ibishyimbo, ingano, ibigori n’igihingwa cy’ibirayi, kinafite umwihariko w’ibihingwa byihariye ubuso bunini byeraho ku bwinshi mu Karere ka Musanze, ugereranyije n’ibindi bihingwa, bikoherezwa ku masoko yo mu mahanga.

Gusa ngo ikigero cyifuzwa ko bikorwamo, ntikiragera ku rwego rushimishije, bitewe n’uko abashora imari mu buhinzi babangamirwa no kutabona igishoro gihagije.

Iyo mbogamizi kimwe n’izindi zikigaragara muri uru rwego, aba basenateri ngo bateganya kuzaziganiraho n’inzego bireba, kugira ngo hashakishwe igisubizo.

Hon. Dr Nyinawamwiza ati “Mpereye nko ku rugero rw’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, ibikorwa remezo bituma ubwo butubuzi bukorwa neza biracyahenze. Ibyo bituma hari n’abagatekereje gukora imishinga ariko ntibabigereho kuko badafite amikoro. Ikindi ni uko n’abatekereza kugana ama banki ngo bayake inguzanyo, bakwifashisha muri iryo shoramari rishyiraho ibyo bikorwa remezo, bakagira inzitizi kuko hari ama banki ataratera intambwe yo kugirira icyizere urwego rw’ubuhinzi”.

Ati “Na none kandi haracyakenewe ikoranabuhanga mu buhinzi ryimbitse, rijyana n’iyamamazabuhinzi rihagije, rifasha abantu gusobanurirwa ubuhinzi bw’umwuga uko bukorwa, n’icyo byabamarira mu gihe baba babushyizemo imbaraga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko hari gutekerezwa uko muri ako Karere, hongerwa ibikorwaremezo nk’inganda ziteza imbere ubuhinzi, zirimo n’izatunganya umusaruro zikawongerera agaciro, ibyatuma ingano y’ibyoherezwa ku masoko yo hanze yiyongera.

Ahakorerwa ubutubuzi bw'imbuto y'ibirayi
Ahakorerwa ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi

Byinshi mu bihingwa byiganjemo ibirayi ni byo byera mu Karere ka Musanze ku bwinshi, bikoherezwa ku masoko yo hanze y’u Rwanda nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, Uganda.

Icyifuzo kikaba ari uko, hari gutangira gutekerezwa uko ayo masoko yagukira no mu bindi bihugu birimo n’ibiherereye ku yindi migabane yo hanze ya Afurika, kandi bikorezwayo ku bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka