Rulindo: Abarimu barasaba kwishyurwa ibirarane by’imishahara batahembwe

Bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko kuba bagiye kumara umwaka batishyuwe amafaranga y’ibirarane by’imishahara yo muri Mutarama na Gashyantare 2021, bikomeje kubashyira mu gihirahiro, bibaza niba bazayabona cyangwa bazayahomba burundu.

Abarimu babwiye Kigali Today ibi, ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye zibafite mu nshingano kugeza ku rwego rw’Akarere, basaba kwishyurwa ibyo birarane, ariko ngo kugeza ubu, bikaba ntacyo bitanga.

Umwe mu batangiye akazi muri Mutarama 2021, usangiye ikibazo na bagenzi be, cyo kuba atarahembwe ukwezi kwa Mutarama ndetse n’ukwakurikiyeho kwa Gashyantare, agira ati: “Ni ikibazo kidukomereye kubona bigeze iki gihe tutarishyurwa iyo mishahara. Guhera mu kwa gatatu twishyuza ayo mezi yombi, twategereje amafaranga, tubonye bidushobeye tuniyambaza Akarere, duhamagara ku matelefoni bigera n’ubwo twandika amabaruwa, tubagaragariza ikibazo cyacu; none biracyari ahongaho, nta gisubizo gifatika twigeze duhabwa kugeza ubu”.

Iki kibazo ku ikubitiro abarimu biganjemo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Rulindo bari bagisangiye ari benshi, ariko ubwo byageraga muri Mata uyu mwaka, ngo hari abishyuwe abandi basigara n’ubundi batishyuwe, ari na bo bakomeje gutakamba basaba ko ikibazo cyabo gikemuka.

Ngo kuba bageze iki gihe kiri gusatira impera y’umwaka bakiberewemo umwenda w’ayo mafaraga y’imishahara, ntibanagaragarizwe ikibazo cyabayeho, aba barimu babifata nko kubarangarana.

Hari uwagize ati: “Nkanjye ayo mafaranga nateganyaga kuyazigama mu bimina duhuriyemo na bagenzi banjye, mvuga nti nagwira nzayashore mu buhinzi n’ubworozi, niteze imbere nk’abandi; None ubu dore igihe kirenga amezi umunani kirashize twiruka mu buyobozi ngo buduhe ayo mafaranga, bwaraducecekanye buratwihorera; twe abatarigeze bishyurwa icyizere ndabona kigenda kiraza amasinde. Kandi rwose ntibyumvikana ukuntu iki gihe cyose gishira, ikibazo kizwi n’inzego zose ariko kikaba kidakemuka. Ubu se umuntu ntiyabyita uburangare?”.

Ati: “Namwe muzi ukuntu muri twa dufaranga duke mwarimu ahembwa, ari two avanamo ubukode bw’inzu, ayo ahahisha no kurihira abana minerivale. Twibaza impamvu ababishinzwe birengagije ibi, bakaba bakomeje kuryama ku dufaranga twacu twari ku mpamvu zidasobanutse. Ubu koko bazi ko tubayeho dute?”

Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, mu gihe bwagira icyo butangaza kuri iyi nkuru, turabibagezaho,…

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Njye nibaza ukuntu REB itangaza ngo Rulindo ni iya mbere muri education services,birababaje.Ibyavuzwe byose haruguru Niko bimeze hakiyongeraho no kutazamura mu ntera Ku gihe abarimu.Njye maze imyaka ibiri batanzamura nabyirukanseho byaranze na nubu nta gisubizo,ikigaragara hazagenzurwe niba nta ruswa yaba yihishe inyuma mu mitangire ya services.Dukeneye ubuvugizi bwanyu nk’abanyamakuru kugira ngo ibibazo byacu bikemuke

Alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Njye nibaza ukuntu REB itangaza ngo Rulindo ni iya mbere muri education services,birababaje.Ibyavuzwe byose haruguru Niko bimeze hakiyongeraho no kutazamura mu ntera Ku gihe abarimu.Njye maze imyaka ibiri batanzamura nabyirukanseho byaranze na nubu nta gisubizo,ikigaragara hazagenzurwe niba nta ruswa yaba yihishe inyuma mu mitangire ya services.Dukeneye ubuvugizi bwanyu nk’abanyamakuru kugira ngo ibibazo byacu bikemuke

Alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Abantu Bose batangiye mu kwambere icyo kirarane kirimo byo p,abubwo banze kutubwira ko kizaboneka cg se niba byarahuriyemo, rwose mutubarize ntampamvu yo gukora ngo ntuhembwe kd warakoze.

Nitwa Elias yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Rulindo ntawamenya ikibazo ifite aka karere Niko gahemba nyuma buri gihe,Niko kadatanga amabarwa ya burundu kubarezi ibirarane byo sinakubwira yewe abakuru bakwiye kubikurikirana ese twibaza ubwo budashikirwa aho buva bikatuyobera,guhembera umuntu level atagira ibyo nabyo nikibazo bafite.

Torero yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Mwaramutse neza
Ndabasuhuje cyane kubera ubuvugizi mudukorera nigisha Rulindo ahubwo nanjye ndimo ndishyuza ikirarane cyo Mu kwezi kwa cumi na biri 2020
Mutubarize kuko natwe amaso yaheze mu kirere.
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Ahubwo sumushahara gusa kuko ntibatangirwa ubwishingizi CAISSE SOCIAL

Alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka