Shene ebyiri za R. Kelly kuri YouTube zavanyweho

Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube rwahagaritse shene ebyiri z’umuhanzi R. Kelly, nyuma yo guhamwa n’ibyaha icyenda mu kwezi gushize, byo gusambanya abantu ku gahato.

R. Kelly wamaze guhamwa n'ibyaha yaregwaga
R. Kelly wamaze guhamwa n’ibyaha yaregwaga

Urukiko rwaburanishaga R. Kelly rwasanze yarakoresheje urwego arimo kugira ngo asambanye abakobwa n’abana mu myaka 20 ishize.

Shene ebyiri za R. Kelly zavanywe kuri YouTube ni RKellyTV na RKellyVevo, abayobozi ba YouTube bakaba bagize bati “icyemezo twagifashe mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umuremyi wacu” nk’uko bivugwa mu nkuru yanditswe na BBC.

Nyuma y’icyo cyemezo, R. Kelly ntazongera kubasha gufungura indi shene kuri YouTube, ariko indirimbo ze zisanzwe kuri YouTube zizagumaho.

Indirimbo ze kandi zizakomeza kumvwa kuri murandasi mu buryo bw’amajwi (audio-streaming service), kandi amashusho y’indirimbo ze ashyirwa kuri YouTube n’abandi bantu na zo zizagumaho.

Si ubwa mbere YouTube ifata icyemezo cyo kuvanaho shene z’abantu runaka nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Mu minsi ishize yavanyeho shene ya Larry Nassar, umutoza w’imikino ngororamubiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu urubyiruko yatozaga rubarirwa mu magana.

R. Kelly azakatirwa muri Gicurasi umwaka utaha, akaba ashobora kurangiriza ubuzima asigaje ku isi mu buroko.

Gahunda yo gusaba ko indirimbo zose za R.Kelly zitongera kugira aho zumvwa cyangwa zirebwa na hamwe (MuteRKelly), yasabye izindi mbuga nkoranyambaga gukurikiza urugero rwa YouTube.

Mu rubanza rwa R. Kelly, humviswe ubuhamya bw’abantu 11 bamushinja (abagore icyenda n’abagabo babiri) basobanuye ibikorwa by’urukozasoni bahuye na byo. Nyuma y’iminsi ibiri y’impaka, urukiko rwasanze R. Kelly ahamwa n’ibyaha icyenda byose yashinjwaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka