Tanzania: Imbabura yishe umubyeyi n’abana babiri

Umubyeyi witwa Unice Kulwa ufite imyaka 25 wari utuye ahitwa Geita muri Tanzania, n’abana be babiri bapfuye nyuma yo kubura umwuka wo guhumeka, bitewe no kwinjiza imbabura yaka itetseho ibishyimbo, mu nzu bari baryamyemo.

Uretse abo batatu bahitanywe n’iyo mbabura n’umugabo wo muri urwo rugo witwa Kulwa Kamili, na we yarokotse yari agiye guhitanwa n’iyo mbabura, kuko kubw’amahirwe, yahise ajyanwa kwa muganga ubu akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Geita , Wilson Shimo yahamije ayo makuru, avuga ko urwo rupfu rwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 rishyira ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, bibera mu Mudugudu wa Busanda muri ako Karere ka Geita.

Uwo muyobozi yavuze ko abana bapfanye na nyina ari babiri, umwe witwa Kamuli Kulwa ufite imyaka 5 na Jenipha Kulwa w’imyaka 3 y’amavuko.

Umuyobozi w’umudugudu wa Busanda wabereyemo ibyo byago witwa Victoria Mapunda yavuze ko uwo mubyeyi amaze guhisha ibyo kurya bya nijoro, yahise aterekaho ibishyimbo kugira ngo birareho, nyuma bajya kuryama.

Nyuma ngo bigeze mu ma saa sita z’ijoro nibwo umwe mu baturanyi, yumvise umwuka udasanzwe, asohoka hanze kugira ngo amenye aho urimo guturuka, kuko ngo yumvaga ari umwuka ufite impumuro idasanzwe.

Uwo muturanyi ngo yagerageje kubyutsa abo muri iyo nzu yaturukagamo uwo mwuka udasanzwe, ariko ntibakanguka, arakomanga ariko ntihagira uwumva ngo akingure, nyuma yiyemeza kujya gukomanga ku rugo rw’undi muturanyi, nyuma biyemeza kwica urugi, binjira mu nzu basanga abo bantu bari mu nzu ntawumva, yaba ababyeyi n’abana bose batakaje ubwenge, kandi no mu nzu ngo hari ubushyuhe bukabije.

Yagize ati “Abo baturanyi bahise, babihutana kwa muganga, ariko bagezeyo umubyeyi n’abana be babiri bahita bapfa, naho Papa wabo we yakomeje kwitabwaho n’abaganga, ubu akaba ameze neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Geita yasabye abaturage kwirinda no kureka ingeso yo kujya binjiza imbabura mu nzu mu gihe bagiye kuryama, kuko biteza impanuka, ikindi yibukije ngo ni uko abantu bakwiye kwitwararika, ibijyanye n’ubwiherero cyane cyane mu gihe cy’imvura kigiye gutangira, abantu bakagenzura ko ubwiherero bwabo bukomeye.

Yagize ati “Ubu tugiye kwinjira mu bihe by’imvura, dufate ingamba, ubwiherero bube bukomeye, dupfundikire ibyobo by’amazi, abajya kwambuka imigezi babanze kwitonda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo.Iyo amaraso abuze oxygene,umuntu arapfa.Ese ubu twavuga ko abapfuye bitabye imana?Ntabwo aribyo.Ntabwo ariyo yabahamagaye,ahubwo nibo bizize.Imvugo yo kwitaba imana siyo.Ni ikinyoma cyazanywe n’abagereki bahimbye ko dufite roho idapfa iba mu mubiri.Ijambo ry’imana rivuga ko upfuye yarumviraga imana izamuzura ku munsi wa nyuma.

gahirima yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Babyita intoxication au monoxide de carbone...uyu ni umwuka mubi dusohora duhumeka iyo ucanye imbabura ahantu hafunganye oxygène irashira kuko burya kugirango umuriro wake urayikebera kandi nyinshi ( comburant) iyo rero iyinjira arinke umwuka mubi dusohora urageraho ukaruta umwiza ( oxygène ! ) mumaraso ugahita usinzira burundu kuko ubwonko bubeshwaho nisukari ndetse na oxygène.

Luc yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka