Ethiopia: Abiy Ahmed yitezweho gukemura ikibazo cy’umutekano muke
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yarahiriye kuyobora imyaka itanu iri imbere, ndetse byitezwe ko aza gutangaza abagize Guverinoma nshya bagomba gufatanya gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke.
Abiy Ahmed, yatorewe kuba Minisiriti w’Intebe bwa mbere muri 2018 ahagarariye ishyaka rya TPLF.
Bivugwa ko intsinzi y’ishyaka rye, ije mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kwibasira abanya-Ethiopia, aho mu majyaruguru y’icyo gihugu, mu Ntara ya Tigray hibasiwe n’intambara yaguyemo benshi ndetse abandi bagahunga.
Biravugwa kandi ko umutwe w’inyeshyamba wo muri Ethiopia washimuse abaturage bagera ku 145 bo mu burengerazuba bwa Benishangul-Gumuz, nyuma y’imirwano ikaze n’inzego z’umutekano yavanye abaturage ibihumbi mu byabo.
Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu yashyizweho na Leta ya Ethiopia (EHRC), yavuze ko itsinda ryiyise Umuryango uharanira demokarasi wa Gumuz (GPDM), ryashimuse abasivili muri Sedal Woreda nyuma y’iyo mirwano.
Kuva ku Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, imirwano ikomeje kuba hagati y’inzego zishinzwe umutekano n’inyeshyamba.
Iyo Komisiyo ndetse n’itangazamakuru ryaho batangaza ko mu gihe hatagize igikorwa, abaturage bakuwe mu byabo bazahura n’ibibazo by’ubutabazi.
Igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko Intara ya Benishangul-Gumuz ifite urugomero runini muri Ethipia rwa ‘Renaissance Dam’, yaranzwe n’ibitero birimo intwaro zikomeye mu myaka yashize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|