Inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro (yavuguruwe)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021(ahagana saa kumi), inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birangirika.

Umukozi w’ibyo bitaro utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko igice kimwe cy’iyo nyubako ari cyo cyahiye, kikaba cyari gisanzwe gikorerwamo imirimo yo mu biro, mu bindi byumba habikwa ibitabo n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Uyu mukozi w’Ibitaro bya Kibagabaga avuga ko bataramenya impamvu yo gushya kw’iyo nyubako, nyamara iri mu zubatswe vuba.

Yagize ati "Nahageze umuriro uri kugurumana, ntabwo biramenyekana, natwe turibaza icyabiteye, wenda iperereza nirikomeza kujya mbere turabimenya."

Abandi bari bahibereye babwiye Itangazamakuru ko bakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, kuko ngo mbere yaho hari ibintu bumvaga biturika ariko batazi ibyo ari byo.

Kugeza ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, Polisi y’u Rwanda yari yamaze kuzimya iyo nkongi, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangiye iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka