Huye: Abahinga ahahanamye barashishikarizwa kwikorera amaterasi

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arashishikariza abahinzi bafite imirima ihanamye gutekereza ku kuyishyiriraho amaterasi badategereje ingengo y’imari y’akarere.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga A mu Murenge wa Karama, urangwa ahanini n’imisozi miremire, ku buryo hari aho usanga ubutaka buhanamye cyane, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

Yagize ati “Hari umuntu mwari mwabona ufata ubutaka bwe akabukoramo amaterasi y’indinganire ku giti cye? Uwabikora se ntabwo yabona umusaruro nk’uwo dukura mu materasi? Kuki tutabikora? Abantu badikanyije bashobora gufatanya, uyu munsi bagakorera umwe, hanyuma bagakorera undi.”

Yanababwiye ko hari abahinzi bamaze kubona ko ubuhinzi bwakiza umuntu, ku buryo nko mu Majyaruguru y’u Rwanda hari abasigaye bikorera amatetasi.

Ati “Za Gicumbi, Nyabihu n’ahandi umuntu ajya mu isambu ye, akayikoreramo amaterasi y’indinganire.”

Yabemereye kandi ko uziyemeza kwishyirira amaterasi mu isambu akarere kazamutera inkunga y’ishwagara yo gufumbiza.

Abahinzi yabwiraga bavuga ko na bo babona inama bagiriwe ari ngombwa n’ubwo muri bo hari abavuga ko ubutaka bagira ari ubwo mu kabande gusa.

Icyakora hari n’abavuga ko babona batabishobora, aba ariko bagirwa inama y’uko bashobora no kureba amashyirahamwe baba bahaye ubutaka buhanamye batanabasha guhinga, yo akaba yabukoraho amaterasi, hanyuma bakumvikana uko bazabufatanya mu kububyaza umusaruro.

Biteganyijwe ko mu Karere ka Huye, muri 2024 hazaba hamaze gushyirwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1786, kandi ko kuri ubu amaze gushyirwa kuri hegitari 1631.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka