Amateka ya Kagame Alexis, impanga ya Kagambage Alexandre

Kagame Alexis akaba impanga ya Kagambage Alexandre, na we yari umuhanzi kimwe n’umuvandimwe we gusa bagatandukanira ku kuba Kagambage yari yarabigize umwuga, Kagame akabikora mu rwego rw’amarushanwa gusa cyangwa akijyanira indirimbo ze kuri Radio Rwanda ku buntu, kuko nta na album (cassette) yigeze akora.

Mu ndirimbo za Kagame zamenyekanye cyane, harimo Komera ku muco w’iwanyu, Umurunga w’iminsi, Sangira byose na bose, Mu gicumbi cy’ububabare, n’iyitwa Mu gisenge cy’ijuru (iyi by’umwihariko ikaba ivuga ku bibazo yigeze kugira mu buzima).

Mukuru wa Kagame na Kagambage witwa Ntaganira Fabien, avuga ko gucuranga no kuririmba barumuna be babikomora muri korari yahoze ari iya paruwase ya Gihara iwabo muri Komine Runda ahahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu karere ka Kamonyi.

Usibye gucuranga no kuririmba, Ntaganira avuga ko Kagame Alexis yabaye n’umwarimu w’imibare akaba yari n’umuhanga cyane, dore ko yakoze n’ubushakashatsi ku mibare yandikaho n’igitabo yise “Le rythme Mathématique” ariko cyaburiwe irengero kubera ibibazo bya Jenoside n’intambara.

Ntaganira Fabien yemeza ko murumuna we Kagame Alexis ari we watangije gutwara abagenzi mu modoka nto bitaga “taxi du rond-point” mu mujyi wa Kigali abikora hafi imyaka ibiri; ariko abagizi ba nabi ngo baje kumwambura amafaranga yagurishije ye agira ngo agure iyisumbuyeho (mini-bus), bikamuviramo gusubira inyuma mu buzima.

Ibyo bibazo ni na byo byatumye ahimba indirimbo yise ‘Mu gisenge cy’ijuru’.

Ubuhanga bwa Kagame Alexis mu gucurunga no kuririmba yabugaragarije amahanga ubwo indirimbo ye “Sangira byose na bose” yegukanaga igihembo cya “Découvertes” cyo mu 1984, cyatangiwe i Bamako muri Mali.

Kurikira amateka maremare ya Kagame Alexis hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho. Nishimiye gukurikirana amateka ya Kagame Alexis w’umuhanzi. None mumfashe mumbwire. Narinzi KO ARI Kagame Philosophe et prêtre.
None nsanze ARI abantu batandukanye. Ni gute baje kwitiranwa neza neza ?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Uyu Kagame Alexis twariganye muri Normale Moyenne pédagogique y’i Shyogwe.
Twatangiye muri iyo section yo kwigisha mu 1976.
Ubwo twize imyaka inve nyuma ya Tronc commun.
Twarangije rero muri July 1979.
Uwatanze amakuru yavuze ko yarangije mu 1976.
Sibyo rero ahubwo uwo mwaka twari turangije TC twiye muri Humanités.
Merci beaucoup.
Amakuru ya nyuma 1979 ntabwo ntazi.

Ndamyabeza Adrien yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Uyu Kagame Alexis twariganye muri Normale Moyenne pédagogique y’i Shyogwe.
Twatangiye muri iyo section yo kwigisha mu 1976.
Ubwo twize imyaka inve nyuma ya Tronc commun.
Twarangije rero muri July 1979.
Uwatanze amakuru yavuze ko yarangije mu 1976.
Sibyo rero ahubwo uwo mwaka twari turangije TC twiye muri Humanités.
Merci beaucoup.
Amakuru ya nyuma 1979 ntabwo ntazi.

Ndamyabeza Adrien yanditse ku itariki ya: 18-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka