Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi nturi nyabagendwa
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura imaze iminsi igwa yangije umuhanda Huye-Nyamagabe, ahitwa ku Nkungu mbere yo kugera mu Mujyi wa Nyamagabe, bityo ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa.

Abakoreshaga uyu muhanda Polisi ibagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi, ikanabasaba kwihangana mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda ikirimo gukorwa.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|