Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Sobanukirwa uburyo amatora y’inzego z’ibanze azakorwamo

Yanditswe na Servilien Mutuyimana 6-10-2021 - 12:08'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hakorwe amatora y’inzego zibanze, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, akomeje gusura inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu gusuzuma uburyo amatora ategurwa, aho yasuye Intara y’Amajyaruguru tariki 04 Ukwakira 2021, yakirwa na Guverineri Nyirarugero Dancille mu biro bye, aho bagiranye ibiganiro ku matora y’inzego z’ibanze, ateganyijwe muri uku kwezi k’Ukwakira 2021, baganira no ku ruhare rw’Intara y’Amajyaruguru mu migendekere myiza yayo.

Ni muri urwo rwego, inzego zinyuranye z’ubuyobozi zifite amatora mu nshingano, zikomeje kwegera abaturage zibasobanurira ibijyanye n’ayo matora, uburyo azakorwa n’abemerewe kuyitabira.

Nkunzurwanda Jean de Dieu, Umwe mu nararibonye z’amatora mu Karere ka Rulindo, Ubwo yatangaga ikiganiro kijyanye n’imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’Irerero ry’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo yitabiriwe n’urubyiruko 1208, yabasobanuriye byimbitse gahunda ijyanye n’amatora ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.

Yagaragaje uburyo amatora azakorwa mu byiciro binyuranye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho yavuze ko amatora agiye kuba mu bihe bidasanzwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Mbere yo gusobanura imitegurire y’ayo matora, yabanje kugeza ku bari aho ingingo z’amategeko yifashishijwe muri ayo matora, aho yahereye mu Itegeko Nshinga ku ngingo yaryo ya 10 ikubiyemo amahame agenga imigendekere y’Amatora mu Rwanda, muri iyo ngingo hakabamo itegeko risaba Abanyarwanda gushyira uburinganire bw’abagore n’abagabo mu myanya yose ifatirwamo ibyemezo.

Ati “Muri iyo ngingo ni na ho hari itegeko risaba gushyira uburinganire bw’abagabo n’abagore mu myanya yose ifatirwamo ibyemezo, bikaba bigaragara ko 30% by’abagore bari mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo, ntabwo ari ibyo inzego zihaye, ni ibyo itegeko Nshinga y’igihugu cyacu riteganya”.

Nkunzurwanda yavuze kandi ko muri ayo matora hifashishijwe amateka atandukanye avuga uko amatora akorwa mu bihe bidasanzwe, ni iteka rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ibyiciro bizatorwa muri ayo matora

Amatora azatangirira kuri Komite Nyobozi y’umudugudu igizwe n’abantu batanu, ari bo Umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano, ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage, n’ushinzwe iterambere.

Uko bazatorwa ngo bitandukanye n’uko batorwaga muri manda irangiye, ubu ngo bazatorwa n’inteko y’abantu batatu bazajya bava mu matsinda (amasibo) yose agize umudugudu, ni ukuvuga ko hagati y’itariki 15 na 16 z’ukwezi k’Ukwakira 2021 amasibo ya buri mudugudu azateranira aho asanzwe akorera inama, batoremo abantu batatu barimo umugore mu kubahiriza rya hame ry’uburinganire.

Abo batatu bazatoranwa muri ayo matsinda, ni bo bazahurira ku mudugudu hiyongereyeho abagize inama y’igihugu y’abagore n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko kuri urwo rwego rw’umudugudu, akaba aribo bazatora Komite Nyobozi y’umudugudu, abakandida bakazaturuka muri abo bagize inteko itora.

Kuri urwo rwego rw’umudugudu kandi, hazatorerwa ibindi byiciro byihariye birimo abagore n’urubyiruko, Inama y’igihugu y’abagore izatorwa n’abagore bose (Abagore n’abakobwa) bagejeje imyaka yo gutora, ni ukuvuga abafite n’ibura imyaka 18 batuye uwo mudugudu, abo bazahura bitoremo abagore barindwi barimo umuhuzabikorwa, umuhuzabikorwa wungirije, Umunyamabanga, ushinzwe ubukungu, ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe imiyoborere myiza n’ushinzwe ibijyanye n’amategeko.

Nkunzurwanda Jean de Dieu
Nkunzurwanda Jean de Dieu

Urubyiruko narwo ruzahurira ku midugudu, ariko rwo ruzahera ku myaka 16 kugera kuri 30 ni bo bazaba bagize inteko itora, hakazanatorwa Umujyanama rusange w’Umudugudu uwuhagararira mu nama Njyanama y’Akagari.

Ku rwego rw’akagari, hazatorwa abajyanama rusange bahagararira akagari mu nama njyanama y’umurenge, hatorwe abahagarariye urubyiruko, ni ukuvuga komite y’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akagari aho nayo izaba igizwe na ba bantu barindwi.

Umwihariko ku rwego rw’akagari, nuko akagari kazaba kubatsemo ishuri ryisumbuye gashobora kuzabona abagahagarariye barenze barindwi kuko amashuri yisumbuye n’amashuri makuru kuri urwo rwego, bashobora gutora babiri bahagarariye ayo mashuri kuri icyo cyiciro.

Mu kagari kandi bazatora inama y’igihugu y’abagore igizwe na ba bantu barindwi, aho bazatorwa muri ba bandi batowe ku rwego rw’umudugudu, aho bahurizwa ku kagari bakitoramo abagize Komite Nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore n’urubyiruko.

Hazanatorwa abagore 30% bajya mu nama Njyanama y’akagari, hanatorwe umuyobozi uhagarariye amashuri y’inshuke muri ako kagari, muri njyanama y’akagari hajyemo kandi Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko n’iy’abagore n’uw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, ndetse hajyemo n’umuhazabikorwa w’abikorera (PSF).

Ku rwego rw’Imirenye, Nkunzurwanda yavuze ko naho rwa rubyiruko na ba abagore barindwi muri buri cyiciro batowe muri buri kagari, bazahurira hamwe bitoremo Komite Nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko ku rwego rw’umurenge, muri ba barindwi batowe muri komite nyobozi y’inama y’igihugu yabafite ubumuga nabo bazihuriza ku murenge bitoremo abagize Komite Nyobozi y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’umurenge.

Nyuma y’ayo matora hazaba andi matora y’inama njyanama y’umurenge, aho iyo nama izaba igizwe na ba bajyanama bahagararira utugari mu nama njyanama y’umurenge, n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko, iy’abafite ubumuga, uhagarariye amashuri abanza mu murenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye mu murenge, uhagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri uwo murenge, na Perezida wa PSF muri uwo murenge udatorwa kuko manda yabo itararangira.

Hazaba hari kandi umuyobozi uhagarariye ibitaro, ibigo Nderabuzima cyangwa ibindi bigo by’ubuzima bikorera muri uwo murenge.

Ku rwego rw’akarere, Inama njyanama izaba igizwe na 17, aho hazaba abajyanama rusange 8, abajyanama bahagararira abagore muri 30% aho bazaba ari batanu, habe Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga na Perezida w’abikorera, bose bakaba 17.

Abajyanama rusange 8 bazatanga kandidatire basaba kwiyamamariza umwanya w’ubujyanama mu karere guhera ku itariki 11 z’Ukwakira, bijyanye n’abagore bazatorwamo 30%, ni zimara kwemezwa ku itariki 13 Ugushyingo abagize inama njyanama z’imirenge bazahurizwa ku rwego rw’akarere hiyongereyeho abagize inama y’urubyiruko, abagize komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore n’iy’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, n’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’akarere.

Ku itariki 13 Ugushyingo, bazahurizwa hamwe ku rwego rw’akarere mu cyiciro cya mbere, batore abajyanama rusange umunani. Mu cyiciro cya kabiri batore abajyanama b’abagore 30%.

Ku itariki 19 Ugushyingo, bazagaruka bahurizwe hamwe ku rwego rw’akarere batore Komite Nyobozi y’akarere, ndetse inama njyanama y’akarere yitoremo biro yayo, ni ukuvuga Perezida, Visi Perezida ndetse n’umwanditsi.

Itora rizakomereza ku rwego rw’intara mu byiciro byihariye, ahazatorwa Komite Nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore na komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, abazatora ni abagize komite nyobozi ku rwego rw’uturere, ibyo byiciro kandi bikazakomereza ku rwego rw’igihugu, ahazatorwa abagize Komite Nyobozi y’inama y’igihugu y’urubyiruko, iy’inama y’igihugu y’abagore n’y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yagiranye ibiganiro na Guverineri Nyirarugero Dancille, Ikiganiro cyatumiwemo na Meya w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yagiranye ibiganiro na Guverineri Nyirarugero Dancille, Ikiganiro cyatumiwemo na Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine

Abazatora ku bagore no ku bantu bafite ubumuga, ni abagize Komite Nyobozi zabo ku rwego rw’intara, hiyongereyeho amashyirahamwe afite ubuzima gatozi yemerewe gukorera ku rwego rw’igihugu ku bagore.

Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2021, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze azatorwamo abayobozi bagera ku bihumbi 10, nyuma y’uko abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze amezi icyenda y’inyongera kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zatumye amatora atabera igihe cyari cyaragenwe.

Ni mu gihe Manda y’abo bayobozi y’imyaka itanu, yatangiye muri 2016 yagombaga kurangira ku ya 28 Ukuboza 2020 kugira ngo bategure amatora yagombaga kuba muri Mutarama na Gashyantare 2021, akomwa mu nkokora na COVID-19, akaba agiye gusubukurwa guhera m’Ukwakira 2021.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese nibande batora inama njyanama yakakarere?

Peter yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.