Nyagatare: MINAGRI ntivuga rumwe n’aborozi bifuza gukoresha ibimasa mu kubangurira

Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko guteza inka intanga hagamijwe kuzamura amaraso yazo kugira ngo zirusheho gutanga umukamo, atari bwo buryo bwiza ahubwo bashakirwa impfizi, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeza ko gutera intanga ari bwo buryo bwiza, kuko ibimasa bikwirakwiza indwara mu matungo.

Abahanga mu bworozi bavuga ko kuvugurura inka hakaboneka izitanga umukamo, uburyo bwizewe kandi bwihutisha iki gikorwa ari uguteza intanga.

Nyamara bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare ntibakunda ibyo gutera intanga n’ubwo batavuga impamvu batabyemera.

Umworozi mu Murenge wa Katabagemu utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko mu rwego rwo gukomeza kongerera inka zabo amaraso kugira ngo haboneke izitanga umukamo, Leta yabafasha bakabona impfizi kuko intanga zitizewe.

Agira ati “RAB mwadufasha tukabona ibimasa by’impfizi naho ubundi gutera intanga biratugora. Inyana z’intanga rimwe na rimwe usanga ari nk’inyarwanda, uretse ko hari n’inka irinda hakabura umuganga uyitera intanga akazaza yarindutse ariko wifitiye ikimasa cyawe byaba byiza.”

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko gahunda ya MINAGRI ari ugutera intanga kuko byagaragaye ko ibimasa bikwirakwiza indwara.

Ati “Bamwe murabizi hano ko hari umworozi ntavugira hano, guhererekanya ibimasa byatumye mu nka ze habonekamo amakore, intanga ni zo zizewe kuko zidakwirakwiza indwara.”

Kagwa avuga ko ikimasa kidashobora kumara imyaka ine mu bworozi kuko kiba cyashaje nyamara intanga ziboneka buri gihe.

Ikindi ni uko ngo n’ibimasa bihenda byongeye hakaba hari ibyazanwa mu karere gashyuha byarakuriye ahakonja bikaba byagora umworozi kubyitaho.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko guhindura imyumvire ari inzira ndende kandi buhoro buhoro aborozi bashobora kuzagera aho bumva akamaro k’intanga.

Agira ati “Gutera intanga hari aborozi batabyemera kubera imyumvire micye ariko kwigisha ni uguhozaho, kandi abenshi ni ababyumva n’abandi bazagenda bahinduka buhoro buhoro. Ahubwo iyaba badufashaga bagahugura bamwe mu borozi basoje amashuri yisumbuye bakajya babyikorera aho gutegereza veterineri.”

Gashumba yifuza kandi ko abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo kuri buri kusanyirizo ry’amata bahugurwa ku gutera intanga bagafasha aborozi aho gutegereza ab’imirenge n’abandi bigenga.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irateganya gukora ubukangurambaga ku gutera intanga mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, aho bazajya bajya mu nzuri z’aborozi bakabaterera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka