Nyagatare: Batangariye inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye

Mu cyumweru gishize mu Kagari ka Kamate mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye bitangaza benshi, abaganga b’amatungo bavuga ko n’ubwo bidakunze kubaho ariko ari ibisanzwe.

Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, wigisha mu ishami ry’Ubuvuzi bw’amatungo, Dr Ndazigaruye Gervais, avuga ko nk’umuntu wahamagawe iyo nyana ikivuka yasanze ibyabaye ari uko inyana yavukanye ibibazo (abnormality) ariko mu by’ukuri atari icebe nk’uko aborozi babivugaga.

Ati “Jye bampamagaye bambwira ko yavukanye icebe nk’iry’inka yabyaye, abandi bakavuga ko yavukanye ibyo bita ingoma, mpageze bati ingoma ijya hafi n’umukondo ariko n’ubundi byari byaraturutse ku mukondo biragenda bigera mu icebe.”

Dr. Ndazigaruye avuga ko bikunze kubaho ko inyana ivukana ibibazo bidasanzwe (abnormalities), iriya yo ikaba yari ifite ikibazo cy’uburwayi bwa ‘hernia’ butuma amara iyo abonye icyuho ashobora kunyuramo ava mu nda akajya aho atagomba kuba.

Avuga ko inyana yavukanye uburwayi bwa ‘hernia’ ndetse yarageze mu icebe ariko ngo biravurwa bigakira.

Icyakora ngo buriya bwoko bwa ‘hernia’ bugera mu icebe ngo ntibukunze kuboneka kuko ubusanzwe ngo haboneka ubufata hafi y’umukondo.

Agira inama aborozi kujya bitabaza abavuzi b’amatungo babyigiye mu gihe bahuye n’ibidasanzwe mu bworozi kuko kwivurira bishobora guteza ibindi bibazo kimwe no gukeka ko ibyabaye ari amahano.

Ati “Ubundi muri buri murenge Leta yashyizemo abaganga kandi babifitiye ubushobozi, bitashoboka bakitabaza abikorera na bo barahari mu mirenge cyangwa se bakitabaza kaminuza kuko nicyo ibereyeho, harimo gufasha aborozi no kubagira inama mu bworozi bwabo.”

Kuri ubu iyi nyana yavutse mu buryo budasanzwe yarabazwe, amara asubizwa mu nda akurwa mu icebe ku buryo imeze neza.

Iyi nyana ubwo yari imaze icyumweru ivutse, yaje kuvurwa irakira
Iyi nyana ubwo yari imaze icyumweru ivutse, yaje kuvurwa irakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka