Abarimu basabwe umuhate mu kuzamura abana bari inyuma mu masomo

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba abarimu kuzamura abana bari inyuma y’abandi mu masomo bakagezwa ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri, kugira ngo bashobore kugendera hamwe.

Bahawe n'impamyabushobozi z'ishimwe nka kimwe mu kimenyetso cy'uko babaye indashyikirwa
Bahawe n’impamyabushobozi z’ishimwe nka kimwe mu kimenyetso cy’uko babaye indashyikirwa

Ibyo ngo ntabwo bizaba mu ishuri rimwe cyangwa ku kigo kimwe, kuko ari gahunda yashyizweho izatangira gukurikizwa mu mwaka utaha w’amashuri wa 2022, bikaba biteganyijwe ko uzatangira tariki 11 Ukwakira 2021, bikazajya bikorwa kuri buri saha ya mbere ya buri minsi y’amasomo.

Babisabwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, mu Rwanda bifatanyaga n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, wizihizwaga ku nshuro yawo ya 20.

Minisitiri Uwamariya asaba abo bahuriye mu burezi ko umwaka w’amashuri bagiye gutangira watandukana n’iyindi, mu buryo bw’imyigishirize, bibanda cyane cyane mu gufasha abana bakiri inyuma y’abandi.

Ati “Turasaba ko buri mwarimu, mu bushobozi bwe, mu bwitange bwe, agomba gukora ibishoboka ku buryo abana bari inyuma y’abandi bazamurwa bakagera ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri. Ibi kandi byashyizwe no muri gahunda y’amasomo, ku buryo ntawe uzitwazwa ko adafite umwanya wo gufasha abana bari inyuma”.

Yongeye ati “Twifuza ko umwana wese w’Umunyarwanda abasha kugera ku kigero gishimishije, birasaba ubwitange n’imbaraga zidasanzwe, ariko tuzi neza ko mu bishoboye, kuko buri gihe mukora mugaharanira ko abo mwigisha bagera koko ku bumenyi mwifuza”.

Baravuga ko moto bahawe zigiye kubafasha kurushaho kunoza akazi ndetse zinabafashe kwiteza imbere
Baravuga ko moto bahawe zigiye kubafasha kurushaho kunoza akazi ndetse zinabafashe kwiteza imbere

Obedi Ruzibiza, umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Murama mu Karere ka Ruhango, ni umwe mu barimu bane bahembwe nk’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, avuga ko mu byo bagomba gufasha bariya bana, ngo ni uko bagomba kubanza kubamenya.

Ati “Ikintu cya mbere kigomba gukorwa n’ukubanza kumenya bariya bana ngo ni bande, bakeneye iki, hanyuma iyo umaze kumenya umwana ukamenya n’icyo akeneye, umufasha ukurikije icyo akeneye. Bariya bana rero n’ukuzabaha igihe cyihariye, haba mu gitondo mbere yuko amasomo atangira, nyuma y’amasomo, haba no mu gihe cya ‘weekend’, n’ubwitange bwa mwarimu, tugomba kwegera bariya bana tukabaha amasomo ku yo bari basanzwe bafata kugira ngo babashe kuzamura urwego bariho”.

Mu mwaka w’amashuri wa 2021, abana basaga ibihumbi 44 ntibabashije gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu gihe abasaga ibihumbu 16, batashoboye gutsinda ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Abarimu b’indashyikirwa bahembwe n’abaturutse mu mashuri y’uburezi rusange (General Education), mu mashuri y’imyuga (TVET), aya Leta ndetse n’ayigenga guhera ku rwego rw’amashuri abanza n’ayisumbuye. Mu bihembo bahawe harimo Moto, Mudasobwa na Smart TV.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye”.

Akarere ka Rulindo kahembwe nk'akahize utundi mu gutanga serivisi nziza z'uburezi bakaba babikoze imyaka ibiri yikurikiranya
Akarere ka Rulindo kahembwe nk’akahize utundi mu gutanga serivisi nziza z’uburezi bakaba babikoze imyaka ibiri yikurikiranya

Uyu munsi ngarukamwaka watangiye kwizihizwa mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2002, mu gihe ku rwego rw’isi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka