Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yasabye Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali iyobowe n’igisirikare muri iki gihe, ko yatangaza gahunda yemewe y’igihe amatora azabera kugira ngo ubutegetsi busubire mu maboko y’abasiviri.
Mu gihe ikipe ya Musanze ikomeje kwitegura umukino ukomeye uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, abafana bayo batangaje ko bamenye amakuru y’ibibazo biri muri iyo kipe, aho ngo biteguye kuyifatirana bakayitsinda byinshi.
Imiryango ibiri y’abapfakazi batuye mu Kagari ka Vuganyana, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero igiye kwishyura miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko yari yatsindiye miliyoni 36Frw, ariko bikaza kugaragara ko bareze umuntu utari we.
Mu cyumweru gitaha kuva tariki 17 -21 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azitabira inama ikomeye yateguwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum, WEF), izibanda ku bibazo byugarije Isi nyuma y’imyaka ibiri imaze yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abanya-Maroc yari yaratijwe na Raja Cassablanca, nyuma y’aho aba bakinnyi batangaje ko bafashwe nabi
Umuturage wo mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara ya kanseri (Cancer) yamufashe ku gitsina cye kugera ubwo kivaho.
Indwara y’ibibembe n’ubwo abenshi bayizi nk’indwara y’uruhu, ariko ibarwa mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero kuko ni ho udukoko twanduza umurwayi duca.
Umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Emmanuel Ingabire, yamaze gusezera kuri uwo murimo asiga yandikiye musenyeri we amagambo akomeye.
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko abarimu bemerewe gukora ibizamini by’ikoranabuhanga ngo bazahabwe akazi mu ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu, bizajya bikomeza mu minsi y’ikiruhuko cy’icyumweru ku wa gatandatu no ku cyumweru.
Nyuma y’aho Umuyoboro wa Televiziyo yakoreraga kuri YouTube y’umunyamakuru yitwa Yago TV isibiwe kuri murandasi, bikaba bivugwa ko yashinjwaga n’ubuyobozi bwa YouTube gusakaza amashusho y’urukozasoni, umunyamakuru Yago ndetse n’abandi basesenguzi bashyize mu majwi bamwe mu bantu baba mu by’imyidagaduro ko bashobora kuba (…)
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho abakinnyi batandatu batemerewe gukina kubera amakarita bahawe mu mikino iheruka
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, avuga ko guhera tariki 14 Ukuboza umwaka ushize, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe abantu 4 bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, bakaba barafatanywe metero 118 z’izo nsinga, bigaracyekwa ko bazibaga mu tugari two mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko gukoresha mubazi ku bamotari byabaye bihagaritswe (bisubitswe) nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bakoze ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022.
Umwaka wa 2022 ni umwaka bamwe mu bakunzi b’imikino batangiye batarawuha injyana y’uko uzabagendekera, nk’uko uwa 2021 wagenze kubera icyorezo cya Coronavirus.
Muri ibi bihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza mu iterambere, ni na ko abagizi ba nabi barushaho kugenda biga amayeri yo kurikoresha mu bujura no mu bindi byaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakora neza biterwa n’uko hari ba rwiyemezamirimo bayahabwa bagakora ibinyuranye bakayamburwa.
Ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ryatagije amahugurwa y’iminsi ibiri, agamije guhugura abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ku kwirinda inkongi.
Inzego zifite aho zihuriye n’abamotari zasabwe gukora ibishoboka byose zigakemura ibibazo byabo, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 720, bakaba babonetse mu bipimo 17,669.
Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies - ISS) cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yagejeje ku Badepite umushinga w’itegeko rishobora kuzatuma Polisi y’u Rwanda hari zimwe mu nshingano yahoranye zikaba zakorwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) izisubirana.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda isubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, ikipe ya Etoile de l’Est FC yaharitse abakinnyi bakomeye muri iyi kipe barimo Jimmy Mbaraga, Nzabamwita David, Gahamanyi Boniface na Harerimana Jean Claude.
Umujyi wa Musanze ukomeje kugaragaza umuvuduko w’iterambere. Ni umwe mu mijyi yunganira Kigali, ukaba by’umwihariko uzwiho kuba umujyi uherereye mu gace karangwamo ubukerarugendo, dore ko uyu mujyi witegeye imisozi ibereye ijisho irimo Ibirunga n’ingagi ziboneka hake ku Isi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu bantu basaga miliyoni zirindwi bagomba gukingirwa Covid-19, abasaga gato ibihumbi 400 bonyine aribo batarahabwa urukingo.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’umujyi, ishingiye kuri za mubazi bavuga ko zibateza igihombo, bagasaba ko imikorere yazo yavugururwa.
Inganda zikora imiti n’inkingo za BioNTech na Pfizer, zifatanyije zatangiye gukora urukingo rwa Coronavirus rushobora guhangana na Omicron, urwo rukingo rukaba rwazajya ku isoko nyuma, mu gihe ruzaba rumaze kwemezwa n’inzego zibishinzwe.
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wa Buea uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kameruni. Ni mu gihe uwo mujyi uri mu yakiriye amakipe y’ibihugu 4, biri mu Irushanwa ry’igikombe cya Afurika riri kubera muri Kameruni.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasabye Abanyarwanda kwirinda ababayobya, nyuma yaho ibinyamakuru bitandukanye birimo n’ibyo mu Rwanda bikomeje kwandika amakuru avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ribuza itangwa ry’urukingo rushimangira rwo mu zisanzwe zikoreshwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abayobozi nshingwabikorwa gukora ibarura urugo ku rundi harebwa uko abaturage bafashe inkingo za Covid-19.
Ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Israeli mu Rwanda, Dr Ron Adam, bagirana ibiganiro ku bufatanye mu by’uburezi.
Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahajya hagaragara imbwa zizerera ku buryo abazibona bifuza kuzikizwa kuko hari n’uwo imwe iherutse kurya.
Abahanga mu buvuzi bw’amaso bavuga ko kwipimisha amaso nibura rimwe mu mwaka no kurya ibiribwa birimo intungamubiri za vitamini A birinda amaso kwangirika.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Gaspard Twagirayezu, yasabye amashuri n’ababyeyi kutabuza abana kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.
Nyuma y’uko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai yeguye ku mirimo ku itariki 6 Mutarama 2022, ubu hakurikiyeho gahunda yo gushaka ugomba kuzamusimbura kuri uwo mwanya, kugeza ubu abashaka kujya kuri uwo mwanya bamaze gufata impapuro zo kuwuhatanira ngo bari hafi kugera kuri 20, hakaba (…)
Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 nibwo iyo Banki y’Isi yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cyo kwiyongera k’ubusumbane yaba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu n’ibindi.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ruratangaza ko ibitaramo byose byateguwe byemewe, ariko bikazasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya byibuze iminsi 10 mbere y’uko biba.
Ibi byabereye mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya gatandatu ry’igikombe cya Afurika 2021 kirimo kubera mu gihugu cya Cameroon, wahuje Mali yatsinzemo Tunisia igitego 1-0, umusifuzi ukomoka muri Zambiya, Janny Sikazwe akarangiza umukino ugeze ku munota wa 89 n’amasegonda 47.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 763, bakaba babonetse mu bipimo 19,984. Abantu bane bitabye Imana, bakaba ari abagore batatu barimo babiri b’i Kigali n’umwe ndetse n’umugabo b’i Rwamagana. Byatumye abamaze kwitaba Imana bose (…)
Abaturage bangirijwe ibikorwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ajya ku bitaro bya Gatunda bavuga ko umwaka ugiye gushira bishyuza ingurane bemerewe n’uwo bishyuza batamuzi.
Abantu bane bacyekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko bwatesheje agaciro icyemezo cyafashwe n’ikigo cya EAV Kivumu, cyo kongera amafaranga y’ishuri kugira ngo hagurwe imodoka y’icyo kigo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umufurere ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri (Animateur) muri kimwe mu bigo by’amashuri, aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye ntibakozwa uburyo bwo gushyingura habanje gutwikwa umurambo kuko babifata nk’agashinyaguro kaba gakorewe uwabo witabye Imana.
Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, zasanzwe zamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurwanira mu murima w’umuturage wegereye inkengero z’iyo Pariki.
Québec magingo aya ni yo ifite umubare wa mbere munini muri Canada w’impfu ziterwa na Covid-19, kugeza ubu ikaba irimo kugorwa no kwiyongera kw’ubwandu bushya, ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusoresha abatikingiza.
Nyuma y’uko bamwe mu batuye Umurenge wa Kinigi bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wimurirwamo imiryango 144, hari abahangayikishijwe n’ibibazo by’imyenda bari bafitiye banki, bagasaba akarere ko kabafasha kwikura muri icyo kibazo.
Kazigira Adrien ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda rwo mu myaka itari iya vuba; ariko ntiyagize amahirwe yo kwamamara cyane nk’abandi bahanzi kuko abibangikanya n’akazi ko guhinga.
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo ku wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, yabereye ahitwa i Nyamikoma mu Karere ka Busega, mu Ntara ya Simiyu, igahitana ubuzima bw’abagera kuri 14 harimo n’abanyamakuru batandatu (6).
Muri Afurika y’Epfo, imyuzure yishe abantu icumi isiga abandi amagana batagira aho begeka umusaya mu mujyi wo ku cyambu wa East London. Imyuzure mu bice bizengurutse icyambu mu burasirazuba bw’igihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru, nk’uko itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabitangaje, mu gihe imigezi yarenze inkombe (…)