Umwaka urashize Jay Polly yitabye Imana: Hateguwe igikorwa cyo kumwibuka

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyakanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yitabye Imana ku itariki 02 Nzeri 2021, akaba yari azwi cyane mu muziki wo mu njyana ya Hip Hop. Ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda.

Jay Polly
Jay Polly

Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abantu benshi harimo abahanzi bagenzi be, abafana be, ndetse n’abandi batandukanye baba abo mu Rwanda no mu mahanga babajwe n’ukuntu uwo muhanzi yitabye Imana akiri muto dore ko yapfuye ku myaka 33 y’amavuko gusa, kuko yari yaravutse mu 1988.

Jay Polly yamenyekanye kandi akundwa kubera indirimbo ze abantu bavuga ko zabaga zandikanye ubuhanga, ndetse zo muri iyo njyana ya Hip hop ikundwa n’urubyiruko cyane.

Indirimbo za Jay Polly zakunzwe cyane harimo iyitwa Ndacyariho, Umupfumu uzwi, Ibyo Ubona, Rusumbanzika, n’izindi.

Jay Polly yapfuye yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Tariki 2 Nzeri 2022, hari igikorwa cyo kumwibuka, kizakorwa mu rwego rw’umuryango we nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Uwera Jean Maurice, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today. Gusa, nubwo biteganyijwe ko ari umuryango we uzaba urimo kumwibuka, ariko ngo n’abandi bakundaga uwo muhanzi bakwifuza kwifatanya n’umuryango mu gikorwa cyo kumwibuka, na bo ngo ntibahejwe.

Ku bifuza kwifatanya n’uwo muryango mu kwibuka umuhanzi Jay Polly, biteganyijwe ko saa tanu ari uguhaguruka mu rugo kwa Uwera Jean Maurice, aho atuye i Kimironko ahazwi nko kwa Mushimire.

Saa sita ni ukugera ku irimbi i Rusororo ahashyinguwe nyakwigendera Jay Polly no gushyira indabo ku mva ye.

Nyuma yo gushyira indabo kumva, hazakurikiraho kuvuga isengesho na ryo rizavugirwa aho ku irimbi. Nyuma yo kuva i Rusororo, abavuye mu gikorwa cyo kwibuka Jay Polly bazakarabira kuri The Keza Hotel iherereye i Kibagabaga.

Jay Polly ubwo yashyikirizwaga ibihembo na Joe Habineza bombi bakaba baritabye Imana muri 2021 mu mezi akurikiranye
Jay Polly ubwo yashyikirizwaga ibihembo na Joe Habineza bombi bakaba baritabye Imana muri 2021 mu mezi akurikiranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka