Miliyari 3,5 zavuye mu bukerarugendo zafashije imishinga isaga 500 y’abaturiye Pariki

Umutungo ukomoka ku bukerarugendo, ukomeje guteza imbere abaturage by’umwihariko abaturiye Pariki y’Ibirunga, aho bahabwa 10% by’amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo, mu kubafasha guteza imbere imishinga yabo.

Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri 2021-2022, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze tariki 02 Nzeri 2022, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yatangarije abitabiriye uwo muhango ko mu myaka irindwi amafaranga agera kuri miliyari 3,5 yifashishijwe mu mishinga y’abaturiye Pariki.

Ati “Turashimira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, ku mishinga inyuranye iterwa inkunga binyuze muri gahunda yo gusaranganya abaturiye Pariki y’ibirunga umusaruro uturuka ku bukerarugendo”.

Arongera ati “Kuva muri 2005 kugeza ubu, imishinga 532 ifite agaciro ka miliyari eshatu n’igice yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije Pariki y’ibirunga, muri iyo mishanga harimo iy’ubuhinzi, ubworozi, amashuri meza yarubatswe, amavuriro, amazi yageze ku baturage, ndetse abatishoboye bubakirwa amazu”.

Ibyumba by'amashuri abanza bya Kabwende mu Kinigi byubakiwe abana baturiye hafi ya Pariki y'Ibirunga
Ibyumba by’amashuri abanza bya Kabwende mu Kinigi byubakiwe abana baturiye hafi ya Pariki y’Ibirunga

Uwo muyobozi, yavuze ko iyo mishinga yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bikajyana n’izindi nyungu abaturage bakura mu bukerarugendo aho babona akazi bakabona n’isoko ryo kugurisha ibyo bakoze, babikesha ba mukerarugendo basura iyo pariki.

Guverineri Nyirarugero kandi, yagarutse ku bindi bikorwa remezo byagezweho biturutse ku bukerarugendo bukorerwa muri ako gace k’Amajyaruguru.

Ati “Amahoteli meza yujuje ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga yarubatswe, amazu y’imiturirwa mu mujyi wa Musanze azamurwa buri munsi, imihanda myiza yarubatswe, ntibagiwe n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ni umudugudu w’igikundiro wubatse na wo mu musaruro dukura mu bukerarugendo”.

Arongera ati “Hari amashuri meza, hari ibigo nderabuzima, hakiyongeraho n’agakiriro kagezweho kubatswe, ibyo byose biva mu musaruro uva muri Pariki y’ibirunga”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko kuba igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi kibera buri mwaka mu Ntara y’Amajyaruguru, ko ari ishema ku bahatuye bikabaha n’amahirwe yo gusurwa n’abashyitsi benshi baturutse mu mpande zinyuranye z’isi, bikaba n’umwanya wo kuzirikana uruhare rw’ingagi ziba muri Pariki y’Ibirunga zikomeje kuzanira iterambere Intara y’Amajyaruguru n’Igihugu muri rusange.

Abaturiye Pariki y'Ibirunga bagabirwa inka
Abaturiye Pariki y’Ibirunga bagabirwa inka

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente witabiriye uwo muhango, yanyuzwe n’urugwiro abaturage bagaragarije abashyitsi bitabiriye umuhango wo kwita izina, ashimira abaturiye Pariki ku ruhare bagira mu kubungabunga umutekano w’ingagi.

Yibukije kandi abaturage uruhare rwabo mu gukomeza kubungabunga izo ngagi zikomeje kuzamura iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko ingagi ziri mu nyamaswa ku isi zigenda zikendera, ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda itazahwema kubashakira icyabateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka