Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rugiye guca impaka hagati ya Odinga na Ruto

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruratangaza umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’Umukandida-Perezida, Raila Odinga, uvuga ko habaye uburiganya mu matora yo mu kwezi gushize.

William Ruto (wambaye karuvati y'umuhondo) na Raila Odinga
William Ruto (wambaye karuvati y’umuhondo) na Raila Odinga

Odinga ntabwo yemera intsinzi ya mukeba we, William Ruto, yari yatangajwe na Komisiyo y’Amatora (IEBC) ku itariki ya 15 Kanama 2022.

Odinga avuga ko hakoreshejwe ikoranabuhanga aya matora akazamo uburiganya.

Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya bamaze igihe bumva impande zose zirebwa n’iki kibazo, zirimo Abanyamategeko ba Odinga, aba Ruto ndetse na Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu.

William Ruto na Raila Odinga bombi bavuga ko bazemera umwanzuro w’urukiko.

Ibishoboka mu mwanzuro Urukiko ruza gutanga, ni uko rushobora kwemeza ibyatangajwe na IEBC ko Ruto ari we watsinze amatora, cyangwa kubitesha agaciro rugategeka ko haba andi matora.

Inzego z’umutekano muri Kenya zitangaza ko zafunze imihanda yegereye Urukiko rw’Ikirenga mu Murwa mukuru Nairobi, kugira ngo zikumire imvururu zishobora kwaduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka