Amerika igiye kugurisha Taïwan intwaro: Byarakaje u Bushinwa

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kongera kugurisha intwaro zifite agaciro ka Miliyari 1.1 y’Amadalori kuri Taïwan,mu gihe u Bushinwa bufata Taiwan nk’ikirwa cyabwo, bwahise busaba Amerika kureka ibyo kongera kugurisha intwaro muri Taïwan, bitaba ibyo nabwo bukaba bwafata ingamba.

U Bushinwa bumaze iminsi bugaragaza ibikorwa bya gisirikare hafi y'ikirwa cya Taïwan
U Bushinwa bumaze iminsi bugaragaza ibikorwa bya gisirikare hafi y’ikirwa cya Taïwan

Uko kugurisha izindi ntwaro muri Taïwan bije nyuma y’ukwezi kumwe, umwe mu bayobozi bakuru b’aho muri Amerika Nancy Pelosi, asuye Taïwan, ibintu byarakaje cyane u Bushinwa. Kuva icyo gihe, u Bushinwa bwahise butangira gukikiza icyo kirwa abasirikare bafite intwaro zikomeye.

Umuvugizi w’urwego rwa Dipolomasi ya Amerika, yatangaje ko kugurisha Taïwan ibikoresho bya gisirikare biri mu nyungu z’ubukungu n’umutekano bya Leta zunze ubumwe za Amerika, binyuze mu gushyigikira Taïwan, no kuyifasha kubaka igisirikare cyayo mu buryo bugezweho.

Ibyo bikoresho bya gisirikare by’agaciro ka Miliyari 1.1 z’Amadolari ya Amerika, byagurishijwe Taïwan, ni byo bifite agaciro kanini bigurishijwe na Amerika kuva Perezida Joe Biden yajya ku butegetsi.

U Bushinwa bubinyijije ku muvugizi wa Ambasade yabwo i Washington, Liu Pengyu, bwasabye Amerika guhita ihagarika igurishwa ry’ibyo bikoresho bya gisirikare kuri Taïwan, kuko butabishaka na gato.

U Bushinwa buhamagarira Amerika guhita ihagarika iryo gurisha ry’intwaro muri Taïwan, kuko rishobora gutuma umubano wabwo na Amerika urushaho kumera nabi, ndetse bikaba byahungabanya amahoro n’umutekano w’aho muri Taïwan.

Itangazo ryasohowe na Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika rigira riti "U Bushinwa buzafata ingamba zemewe n’amategeko kandi zikwiriye, bukurikije uko ibintu byifashe".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intambara ya 3 y’isi iratutumba ( the World War 3 is looming).China nishaka gufata Taiwan ku ngufu,abahanga benshi bemeza ko nta kabuza Amerika ifatanyije na NATO (OTAN),wongeyeho Japan na Australia bazatabara Taiwan.Bibyare intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques,isi yose ikaba umuyonga.Nkuko bible ivuga,imana ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zabo,kandi irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo armageddon ivugwa muli bible.Ishobora kuba yegereje cyane iyo urebye ibintu byinshi birimo kubera ku isi biteye ubwoba kurusha kera.

mageza yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka