Musanze: Barifashisha imifuka itsindagiyemo igitaka mu gusana imihanda

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, batangiye kwifashisha uburyo bwo gusana imihanda bakoresheje imifuka batsindagiramo igitaka; iyo mihanda batunganya, ikaba yari yarangijwe bikomeye n’imvura igwa, cyangwa imodoka ziremereye ziyinyuramo. Kuba yari yarangiritse, ngo byabangamiraga imihahiranire hagati y’abaturage, kubera kutaba nyabagendwa.

Tekinoloji ya Do-Nou yo gupakira igitaka mu mifuka ije kunganira ubundi buryo bwari busanzweho bwo gukora imihanda no kuyisana
Tekinoloji ya Do-Nou yo gupakira igitaka mu mifuka ije kunganira ubundi buryo bwari busanzweho bwo gukora imihanda no kuyisana

Urwo rubyiruko rwageze kuri ibi, nyuma yo kumara ibyumweru bibiri, bigishwa gukora imihanda hifashishijwe tekiniki y’Abayapani yiswe Do-Nou, ubu bukaba ari uburyo, bwo gufata umufuka, ugatsindagirwamo igitaka, bakawufunga neza, ukarambikwa mu muhanda hanyuma bakarenzaho Latérite hejuru yawo, na yo bakayitsindagiraho neza.

Iyo tekiniki ni na yo urubyiruko rwatangiye kwifashisha, rukora umuhanda werekeza ku Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ugakomereza ku ivuriro rito rya Kamisave n’Ishuri Ribanza rya Kamisave.

Uwimana Hilarie, umwe mu baturage bo muri aka gace, yagize ati: “Murabona ino aha abantu benshi turi abahinzi. Igihe cyose byabaga ngombwa ko dutumiza ifumbire, imodoka yayizana iyikuye mu mujyi, ikayisiga epfo iriya muri kaburimbo nko mu birometero bisaga 25 kuko itashoboraga kugera ahangaha bitewe n’imihanda yangiritse. Byasabaga kongeraho andi mafaranga yo gushaka abakarani bayitunda ku mutwe, ugasanga birahenze cyane”.

Mbarushimana Jean d’Amour na we yagize ati: “Uretse abanyamaguru gusa, uyu muhanda nta kindi kinyabiziga cyashoboraga kuwugendamo. Nkanjye mfite igare naguze ngo rijye rinyorohereza mu ngendo nkora, ntarinze gutegatega bya buri munsi. Ariko iyo nabaga nywugezemo, byabaga ngombwa ko manuka ndisunika, nanataha nkazamuka ndisunika. Habagamo ibinogo byinshi cyane. Ariko murabona ko ubungubu bawudukoreye, iruhande rwawo bakanahashyira inzira z’amazi, ukaba wongeye kuba nyabagendwa”.

Ubu buryo bwo gutunganya imihanda ngo usanga budahenze ugereranyije n'ubundi busanzweho
Ubu buryo bwo gutunganya imihanda ngo usanga budahenze ugereranyije n’ubundi busanzweho

Akomeza ati: “Ari ibikoresho bikenerwa kuri kiriya kigo cy’amashuri, ibyo kuri ririya vuriro, byose babisigaga kuri kaburimbo, ubu bigiye kujya bihagera nta yandi mananiza. Twishimiye aba bagiraneza batuzaniye igisubizo cy’uyu muhanda wari warangiritse ukaba wongeye kuba nyabagendwa. Ubu natwe igikurikiyeho ni ukujya tuyibungabunga kugira ngo itazangirika”.

Imihanda ikozwe muri ubwo buryo, mu gihe yitaweho, iba ifite uburambe, burengeje imyaka itanu, kandi mu kuyitunganya, igahenduka hafi kimwe cya kabiri ugereranyije n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gukora imihanda y’imigenderano.

Abahawe ubu bumenyi, barimo na Muhumuza Florent, wagize ati: “Ubumenyi twungutse bwo gusana imihanda dukoresheje iyi tekiniki, dusanga buzatugirira akamaro cyane, kuko ahanini butanasaba amikoro y’ibikoresho bihenze. Ubu tugiye gubwigisha na bagenzi bacu, kugira ngo nibura, tuzafatanyirize hamwe kujya dusana imihanda yabaga yarangiritse, ku buryo mu gihe gito, ibyo bibazo bizaba byabaye amateka”.

Ubu buryo bwitezweho kuba igisubizo cy'imihanda yari yarangiritse
Ubu buryo bwitezweho kuba igisubizo cy’imihanda yari yarangiritse

Umukozi ushinzwe amahugurwa mu muryango nterankunga w’Abayapani Community Road Empowerment (CORE) ari na wo wahaye urwo rubyiruko ubumenyi rwifashisha mu gusana iyo mihanda, avuga ko iyo umuhanda utunganyijwe hakoreshejwe iyi tekiniki, ugakomeza kwitabwaho, ugira uburambe bw’imyaka isaga itanu, kandi ko n’ubwo bumenyi n’ibikoresho byifashishwa babisigarana, bityo ntibyongere guhenda Igihugu kandi amafaranga agasigara mu baturage bakiteza imbere.

Yagize ati: “Tekinoloji ya Do-Nou, ni uburyo navuga ko bukiri bushyashya hano mu Rwanda. Twabuhuguyeho urubyiruko, kugira ngo rujye rubwifashisha mu gusana imihanda yangiritse. Ikindi ni uko ubwo bumenyi, banashobora kubwigisha n’abatunganya imihanda ikorwa na VUP. Ubusanzwe ubu buryo, bukoresha cyane cyane amaboko mu gihe indi mihanda iba yakoreshejwe imashini; ibyo bikaba byarinda Igihugu guhendwa, bityo n’ayo mafaranga menshi yagakoreshejwe mu kuyisana, agakoreshwa mu bindi bikorwa biteza imbere abaturage kandi banagize uruhare mu kuyibungabunga”.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo, Sebasore Javan, avuga ko ubwo buryo buzajya bwifashishwa mu kunganira ubwari busanzwe bukoreshwa mu guhanga no gusana imihanda, agasaba urubyiruko rwahawe ubwo bumenyi, kurushaho kubusangiza abandi, no kwigaragaza kugira ngo bafashe Akarere muri ibyo bikorwa, kuko na ko kiteguye gukorana na bo.

Iyo tekiniki yitezweho kuba igisubizo cy'imihanda imwe n'imwe itari ikiri nyabagendwa kubera kwangirika
Iyo tekiniki yitezweho kuba igisubizo cy’imihanda imwe n’imwe itari ikiri nyabagendwa kubera kwangirika

Yagize ati: “Ntabwo twavuga ko ubu buryo buje gusimbura ubwari busanzweho, ahubwo burabwunganira. Turasaba urubyiruko rwahawe ubu bumenyi kububyaza umusaruro no kubugeza ku bandi, kuko natwe dukeneye imbaraga zabo mu kudufasha gusana imihanda isanzweho no guhanga imishya. Nibakomeze rero bagaragaze ko babishoboye, dukomeze dufatanye muri uru rugamba turimo rwo kongera ibikorwa remezo no kubifata neza. Turashimira na CORE, kuba yaradufashije kugera kuri iki gikorwa cy’ingenzi, kirushaho gushyigikira iterambere ry’Akarere”.

Uburyo bwo gusana imihanda hakoreshejwe iri koranabuhanga, ababikora bafata igitaka bakagitsindagira mu mifuka, bakagenda bayishyira mu muhanda, barangiza bakayirenzaho itaka rya latérite, na ryo batsindagira bakoresheje ibyuma byabugenewe biremereye, kugira ngo umuhanda urusheho gukomera bakanacukura inzira zitwara amazi ku nkengero z’imihanda.

Mu Karere ka Musanze abahawe ubwo bumenyi ni urubyiruko 50 ruturuka mu mirenge 12 yo muri ako Karere. Babishyira mu bikorwa bakora umwitozo wo gutunganya umuhanda wa metero 164, aho bateganya kuzakomereza ahandi haba hari gusanwa cyangwa guhangwa imihanda.

Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Musanze rwasoje amahugurwa yo kwifashisha imifuka ipakiyemo ibitaka mu gukora imihanda
Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Musanze rwasoje amahugurwa yo kwifashisha imifuka ipakiyemo ibitaka mu gukora imihanda
Abasoje ayo masomo basabwe kuyasakaza mu bandi kugira ngo ubwo bumenyi buzagere kuri benshi
Abasoje ayo masomo basabwe kuyasakaza mu bandi kugira ngo ubwo bumenyi buzagere kuri benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka