Ngoma: Umuturage yafashwe akwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu baturage

Polisi y’ u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, tariki ya 01 Nzeri 2022 yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu Karere ka Ngoma no mu turere duturanye na ko.

Yafatiwe mu Mudugudu w’ Isovu, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Sake, afite ibihumbi 246 by’amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Mutabazi yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wo mu Mudugudu wa Isovu amaze kwitegereza amafaranga yishyuwe abona ko ari amahimbano.

Ati: "Polisi yahamagawe n’umucuruzi avuga ko hari umukiriya uguze ibisuguti yishyura inoti y’amafaranga 1000 ariko bigaragara ko ari amahimbano. Polisi yahise ihagera ifata Mutabazi, bamusatse bamusangana amafaranga ibihumbi 246 by’amafaranga y’amahimbano, agizwe n’inoti 88 z’igihumbi n’inoti 79 z’ibihumbi 2000, ariko yanga kugaragaza aho yayakuye."

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Sake, ngo hakorwe iperereza.

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi watanze amakuru hakiri kare bigatuma uyu Mutabazi afatwa atarakwirakwiza ariya mafaranga mu baturage.

Yasabye abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange kujya bagenzura amafaranga bahawe, anibutsa abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka