Dore ibyiza byo kunywa mu rugero

Tariki ya 31 Kanama buri mwaka ku isi hose bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa mu rugero mu rwego rwo gushishikariza abantu kutanywa inzoga nyinshi.

Uyu munsi wizihizwa bazirikana ko inzoga ari ikintu kibi iyo zinyowe ku rugero rwo hejuru kuko zigira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse zikaba zabahitana.

N’ubwo ariko uyu munsi wizihizwa hagamijwe kubwira abatuye isi ko kunywa inzoga ku rugero rwo hejuru ari bibi, ntawatinya kuvuga ko inzoga ari n’ingirakamaro kuko ihuza inshuti, imiryango ndetse igacyuza ubukwe.

Urubuga dukesha amakuru ajyanye no kunywa inzoga mu rugero www.overdoseday.com ruvuga ko kunywa ukarenza ikigero cya Alukolo kingana na 5% iri mu nzoga ukarenza amacupa abiri uba urimo ushyira ubuzima bwawe mu kaga.

Uru rubuga ruvuga ko abantu bafata inzoga bagirwa inama yo kutanywa ku kigero cyo hejuru ndetse bakayinywa babanje kurya.

Iyo wariye bituma Alukolo nyinshi itagera mu bwonko nk’umuntu utariye, Ni yo mpamvu kunywa unarya bigabanya kuba wasinda.

Uru rubuga ruvuga ko kunywa mu rugero bituma umubiri ukora ibinure byo mu mubiri bidateza ibyago byo kurwara, kunywa mu rugero bikagabanya ibyago byo kurwara umutima.

Rusobanura ko kunywa mu rugero byongera imbaraga n’ubushake mu gukora imibonano. Inzoga yo mu bwoko bwa divayi yongera ubushake bwo kuryoherwa n’ibiryo (Appetit).

Kunywa mu rugero bituma ubwonko bwongera imbaraga bityo bigafasha mu kurinda kwibagirwa.

Uru rubuga ruvuga ko inzoga zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu ndetse ko iyo zifashwe ku kigero cyo hejuru zangiza imwe mu myanya y’imbere mu mubiri ugatakaza ubushobozi.

Umugore ngo ntiyagombye kurenza icupa rimwe rya byeri (beer) ku munsi, mu gihe umugabo atagombye kurenza amacupa abiri ya byeri ku munsi. Ku bagore bakunda Divayi (wine) ngo umugore yagombye kunywa Divayi itarenze mililitiro 125 ni ukuvuga ikirahuri kimwe kiringaniye cya divayi ku munsi, naho umugabo ntarenze mililitiro 250, ni ukuvuga ibirahuri bibiri biringaniye ku munsi.

Uru rubuga ruvuga ko inzoga nyinshi zishobora kwangiza mu muhogo ugasanga umuntu araruka, zishobora kandi kwangiza imikorere y’imisemburo ya ‘insulin’ ubundi ifasha mu gusya isukari, kandi iyo uburyo bwo gusya isukari mu mubiri buhuye n’ikibazo, nibwo umuntu arwara indwara ya diyabete”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze Kuba mwaradushakiye inkuru nk’iyi njye napfaga kwinwera inzoga yose ntitaye kuri percentage(%) y’umusemburo urimo.

Venuste yanditse ku itariki ya: 10-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka