Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko William Ruto ari we Perezida

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwatangaje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’impaka n’ibirego byatanzwe na mukeba we, Raila Odinga, wavugaga ko habayemo uburiganya.

William Ruto yemejwe ko ari we Perezida wa Kenya
William Ruto yemejwe ko ari we Perezida wa Kenya

Komisiyo y’Amatora (IEBC) yari yavuze ko Odinga afite amajwi 48.85%, mu gihe uwo bari bahanganye William Ruto yabonye 50.49%.

IEBC yahise itangariza Abanyakenya ko William Ruto abaye Perezida wa Kenya, akaba ari uwa gatanu ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 ayobora icyo gihugu.

Niba nta gihindutse William Ruto azarahira nyuma y’icyumweru kimwe (ubwo ni ku wa Mbere w’icyumweru gitaha) nk’uko amategeko abiteganya.

Mugenzi we Raila Odinga ntabwo yemera intsinzi ya William Ruto, kuko yavugaga ko hakoreshejwe ikoranabuhanga aya matora akazamo uburiganya.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruvuga ko ikirego Raila Odinga yari yatanze nta shingiro gifite, nyuma yo gusuzuma impapuro abantu batoreyeho rugasanga zihuje n’iziri mu ikoranabuhanga.

Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, Martha Koome Bench yagize ati "Nta bimenyetso bigaragaza itandukaniro mu mpapuro z’itora zahawe abaseseri (abatoresha) n’ibiri mu ikoranabuhanga."

Icyakora aba bakandida-Perezida bombi, William Ruto na Raila Odinga bari babwiye Urukiko rw’Ikirenga ko buri ruhande ruzemera umwanzuro warwo ku mikirize y’ikibazo.

Inzego z’umutekano za Kenya kuri ubu zafunze imihanda yegereye Urukiko rw’Ikirenga mu Murwa mukuru Nairobi, kugira ngo zikumire imvururu zishobora kwaduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka