Abahanzi barimo Riderman, King James, Rafiki,… basusurukije ibirori byo Kwita Izina

Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.

Senderi ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori
Senderi ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori

Bamwe mu bahanzi basusurukije abaje mu birori byo Kwita Izina, harimo Riderman washimishije cyane abaturage bo mu Kinigi ahabereye umuhango wo Kwita Izina.

Hari kandi abagize Itsinda Mashirika na bo bakinnye umukino ubereye ijisho, aho bamwe mu bagize iryo tsinda babyinaga cyangwa bakiyereka bambaye imyenda y’umukara ipfutse no mu mutwe mbese bigana uko ingagi ziba zikina.

Mu bahanzi bari kumwe n’iryo Tsinda rya Mashirika, hari umuhanzi Rafiki uzwi cyane mu njyana ya ‘Coga style’, nubwo yari amaze iminsi atagaragara mu bitaramo by’umuziki ariko, yasusurukije abari muri ibyo birori byo Kwita Izina, mu ndirimbo yateraga agira ati “ Zikamwa amadevize mu birunga ni ho ziba, ingagi zacu…”. Abandi bahanzi bari kumwe n’Itsinda Mashirika, harimo Alyn Sano, Peace Jolis n’abandi nka Mico The Best, Juno Kizigenza, Platini P, Bwiza, Afrique, Okkama, Chriss Eazzy, n’abandi.

Abandi bahanzi bashyuhije ibyo birori harimo Senderi ndetse n’Intore Tuyisenge, baririmbye indirimbo zitandukanye, zirimo ivuga ngo ‘Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga kuko ibyo u Rwanda rwagezeho ntawabisenya ndeba oya oya kirazira…’, ‘Iyo twicaranye n’abandi tuvugana ibyubaka u Rwanda twishimye tukaririmba hanyuma tukabyina’, ‘Ubu turi indangamirwa ijabo ryaduhaye ijambo, intore ntiganya ishaka ibisubizo…’, ‘Rwanda yacu gihugu cyatubyaye amaboko yacu azagukorera Rwanda’, ‘Bazemera ryari ko ushoboye Rwanda, abenshi barabizi ni uko batabyemera’, n’izindi.

Riderman
Riderman

Mu bashyitsi bari batumiwe baje Kwita Izina abana b’ingagi, harimo abagize Itsinda ry’Umuziki rya ‘Sauti Sol’ ryo muri Kenya. Mu ndirimbo zacuranzwe aho mu birori byo Kwita Izina humvikanyemo n’indirimbo yaririmbwe na Sauti Sol yitwa ‘Sura yako’.

Sauti Sol
Sauti Sol
Louise Mushikiwabo na we yitabiriye ibi birori
Louise Mushikiwabo na we yitabiriye ibi birori
Platini P
Platini P
Mico The Best
Mico The Best
Umuhanzi Afrique uri mu bakunzwe muri iyi minsi na we yari ahari
Umuhanzi Afrique uri mu bakunzwe muri iyi minsi na we yari ahari
Juno Kizigenza
Juno Kizigenza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka