
Muri uyu mukino wari uryoheye ijisho ku mpande zombi n’ubwo nta gitego cyabonetsemo, ku munota wa 11 Bizimana Amiss Coutinho yashatse gutungura umunyezamu Frederick Odiamo, wari wabanje mu izamu rya AS Kigali, ariko umupira awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.
Ku munota wa 25 Shaban Hussein Tshabalala yazamukanye umupira, ageze mu rubuga rw’amahina ahereza umupira mwiza Umurundi Landry wenyine ari hamwe n’umunyezamu Kimenyi Yves, awutera hejuru y’izamu.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 43, myugariro Hakizimana Felicien ahagana mu rubuga rw’amahina yakoreye ikosa rutahizamu wa AS Kigali, Man Yakre, umusifuzi atanga penaliti atemeranyijweho na benshi barebye uyu mukino, maze iterwa na Shaban Hussein Tshabalala ariko umunyezu Kimenyi Yves ayikuramo igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukina umupira mwiza, agera imbere y’izamu ariko hakabura gushyiramo igitego, ari nako abatoza bakora impinduka zitandukanye nko kuri AS Kigali yashyizemo abakinnyi nka Koffi Lotin, Kiyovu Sports ishyiramo abarimo Mugenzi Cedric ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Ikipe ya AS Kigali irimo kwitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup, uzaba tariki ya 10 Nzeri 2022 ukazabera muri Djibouti, mbere yo kugenda irateganya undi mukino wa gicuti mu mpera z’iki cyumweru, n’ubwo hatari hatangazwa ikipe bazakina.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|