Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye abaturiye Pariki gukomeza kubungabunga ibidukikije

Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 wabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 02 Nzeri 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yasabye abaturiye Pariki gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabanje gushimira abitabiriye uyu muhango ndetse anashimira inzego zose zita zikanabungabunga ibidukikije.

Ati “Mu izina rya Nyakubahahwa Perezida Kagame, Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, nejejewe no kwifatanya namwe muri uyu muhango wo kwita abana b’ingagi ku nshuro ya 18.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye abashyitsi baturutse hirya no hino bakaza kwifatanya n’u Rwanda, anashimira abaturage ba Musanze n’abatuye mu Ntara y’Amajayaruguru ko bitabiriye uyu muhango ari benshi kandi ko bakomeje kwita no kubungabunga ibidukikije.

Ati “By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturage baturiye Pariki zacu kuko ari abafatanyabikorwa beza kandi b’ingenzi mu kubungabunga ibidukikije”.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abayobozi n’abandi bantu batandukanye baturutse hirya no hino ku isi bakifatanya n’abaturage b’Akarere ka Musanze ndetse n’abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru muri icyo gikorwa cyo kwita abana 20 b’Ingagi amazina.

Ati “Abantu bose mwabonye ni inshuti z’u Rwanda kandi dushimire Umukuru w’Igihugu cyacu, wakomeje kugenda adushakira ubucuti mu mahanga no muri aka Karere”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kwita izina ari kimwe mu bikorwa bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha no guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cy’u Rwanda kandi ko ingagi ari zimwe mu nyamaswa zirimo gucika ku isi.

Guverinoma y’u Rwandanda ikaba yaragennye uyu munsi wo kwita izina abana b’ingagi nka bumwe mu buryo bwo kurushaho guha agaciro izo nyamaswa zifitiye u Rwanda akamaro mu bukerarugendo no kurushaho kuzirinda.

Ati “Ni umwanya mwiza kandi wo kongera gushimangira intego twihaye yo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima no kumenyekanisha umuco w’Abanyarwanda”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kwita izina bitarangirira mu kwita izina gusa ahubwo ko abashyitsi baje mu gikorwa nk’iki baboneraho no kwiga umuco w’Abanyarwanda ndetse bamwe bagerageza no kugaragaza urukundo bakunda u Rwanda mu mvugo bagiye bagaragaza yo kugerageza kuvuga Ikinyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimangiye ko ubukerarugendo bwo muri Pariki bumaze kugera ku ntera ishimishije kandi u Rwanda rukishimira ko abaturage baturiye Pariki bagenerwa 10% by’umusaruro w’ibivuye muri Pariki.

Ibyo Minisitiri w’Intebe Ngirente asanga byose bigerwaho kubera uruhare rw’abaturage bafashe neza ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse na ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Mu izina rya Guverinoma, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse no kubungabunga umutekano mu bikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga Pariki kuko ari umutungo w’igihugu ndetse n’uwabo bwite nk’abantu bahaturiye.

Ku bijyanye n’umushinga wo kwagura Pariki, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari umushinga mwiza kuko uzagira uruhare mu iterambere ry’umuturage no kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagarutse ku bikorwa by’abashoramari bikurura ba mukerarugendo mu Ntara y’Amajyaruguru, abashishikariza gushora imari bubaka amahoteri yo kwakiriramo ba mukerarugendo kuko Leta y’ u Rwanda izabashyigikira.

Umuhango wo kwita abana b’ingagi bavutse amazina uba buri mwaka mu Rwanda, ukaba ubaye ku nshuro ya 18 uhurirana n’umunsi mukuru mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije. Ni ubwa mbere habaye ibirori mu buryo bw’imbonankubone kuva mu 2019 ubwo icyorezo cya COVID -19 cyageraga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka