Mu myaka itandatu ishize impfu za Malariya zagabanutseho 90% - RBC

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), ushinzwe kurinda no kurwanya indwara, Dr Albert Tuyishime, avuga ko ingamba zo kurwanya no kwirinda Malariya zashyizweho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo, zatumye igabanuka ku kigero kiri hafi 90% mu myaka itandatu ishize.

Gutera imiti yica imibu mu nzu byagabanyije malariya cyane
Gutera imiti yica imibu mu nzu byagabanyije malariya cyane

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga ku rwego rw’Igihugu gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu, nk’imwe mu ngamba zigamije kurandura Malariya.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukunze kurangwamo indwara ya Malariya nyinshi, ariko nanone igenda igabanuka, urugero nk’aho mu mwaka wa 2015 habonetse abarwayi 250,892 mu mwaka wa 2022 hakaba harabonetse 3,087 gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko n’ubwo Malariya igabanuka ariko Umurenge wa Rwimiyaga watangirijwemo ubu bukangurambaga bwo kuyirwanya, ukiri imbere mu Karere mu kuyirwaza ugakurikirwa n’uwa Karangazi na Nyagatare.

Kuba ariko umubare w’abarwara Malariya ugabanuka ngo n’abarwara iy’igikatu ni uko, kuko mu mwaka wa 2015 habonetse abarwayi ba Malariya y’igikatu 429 ndetse 10 muribo bitaba Imana, mu gihe muri uyu mwaka aho bigeze hamaze kuboneka abarwayi ba Malariya y’igikatu icyenda ariko hakaba ntawe irahitana.

Iri gabanuka ngo barikesha gahunda zisanzwe zo kwirinda iyo ndwara, harimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, kugira isuku mu ngo n’aho abantu bakorera ndetse no gutera umuti mu nzu wica imibu.

Ati “Uburyo bukoreshwa mu kwirinda no gukumira indwara ya Malariya bukoreshwa mu Karere kacu, ni ugutera umuti wica imibu itera Malaria, gukangurira abaturage bose kuryama mu nzitiramibu iteye umuti ndetse no gusukura mu ngo, aho dukorera no kurwanya ibidendezi by’amazi.”

Dr Tuyishime avuga ko igabanuka rya Malariya ryatewe n’ingamba zikomatanyijwe zo kwirinda no kuyivura. zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, inzego z’ibanze n’abaturage cyane cyane abajyanama b’ubuzima.

Avuga ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera ubu Malariya imaze kugabanukaho hafi 90%.

Agira ati “Mu mwaka wa 2016 ubwo Malariya yari ikomeje kwiyongera cyane twagize abantu barenga 4,800,000 bayirwaye, muri icyo gihe abagera ku 18,000 barwaye iy’igikatu ndetse abagera kuri 700 bahitanwa nayo.”

Akomeza agira ati “Ugereranyije n’iyo dufite ubu yarangiye mu mwaka w’ingengo y’imari muri Kamena 2022, dusanga twaragizemo abantu 998,000 barwaye Malariya mu Rwanda hose, ndetse muri abo abagera ku 1,831 barwaye iy’igikatu, tugira ibyago tubura abantu 71, habayeho kugabanuka bigaragara ariko ntituragera aho twifuza.”

Umuyobozi wari uhagarariye USAID mu Rwanda ari nayo muterankunga mu kurwanya Malariya, by’umwihariko mu gutera imiti yica imibi mu nzu, Keisha Effiom, avuga ko ku bufatanye bwa Leta ya Amerika n’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare hashize imyaka 10 haterwa imiti yica imibi mu nzu.

By’umwihariko ngo umwaka ushize ubu bufatanye mu Turere dutatu harimo na Nyagatare, abaturage barenga 1,300,000 barinzwe Malariya bituma igabanuka.

Ati “Muri rusange Akarere ka Nyagatare Malariya yagabanutseho hejuru ya 80% naho iy’igikatu igabanukaho 83%, ugereranyije n’igihe yari nyinshi kubera bwa bufatanye bwa Leta ya Amelika n’iy’u Rwanda.”

Iri gabanuka rya Malariya kandi ryemezwa na Ziana Musabyimana wo mu Murenge wa Rwimiyaga uvuga ko mbere yo gutererwa imiti yica imibu mu nzu yarwaraga Malariya kabiri mu mwaka ariko ubu amaze imyaka itandatu atayirwara.

Yagize ati “Ubundi kabiri mu mwaka nabaga ndi mu bitaro ndwaye Malariya ariko kubera iyi miti batera mu nzu maze imyaka itandatu ntarwara Malariya ndetse n’uwanjye ukiyirwara. Turashimira Leta yadukoreye iki gikorwa kuko ubu tubasha guhaguruka tugakorera ingo zacu tukiteza imbere.”

Nyamara ariko bamwe mu bajyanama b’Ubuzima bari mu gikorwa cyo gutera imiti mu nzu bavuga ko bakibangamirwa n’imyemerere ya bamwe mu baturage batemera gutererwa imiti hitwajwe imyemerere.

Umwe ati “Hari tujya bakanga ko dutera mu nzu zabo ngo ibyo n’ibya Satani ariko nyine n’akazi k’inzego z’ibanze natwe mu bukangurambaga kugira ngo tubumvishe ko tugamije ubuzima bwabo aho kubazanira Satani mu ngo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka