Nyuma yo kuva mu ikipe ya Bugesera FC, umutoza Abdou Mbarushimana ari mu biganiro n’ikipe ya Etoile de l’Est, nayo idahagaze neza kugeza ubu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kiratangaza ko nta muhinzi w’ibirayi usabwa gutanga inyemezabwishyu ya (EBM), ahubwo abakusanya umusaruro wabyo bakawugurisha ababigemura ku masoko bo bagomba kuzitanga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arahamagarira Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, kurushaho gukaza ingamba zirimo no kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza, kugira ngo bibafashe kuzahangana n’igihe cy’itumba cyegereje.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza guhera kuri uyu wa Gatandatu aho haza kuba hakinwa umunsi wa 20 wa shampiyona, aho umukino utegerejwe cyane ari uzahuza Musanze na Kiyovu Sports
Abaturage batuye mu mirenge itandatu (6) yo mu Karere ka Ngororero ari yo Kavumu, Muhanda, Kabaya, Sovu na Kageyo bagiye kubona amazi meza 100%.
Akarere ka Kayonza gafatanyije n’Umuryango ’Umuri Foundation’ washinzwe n’icyamamare muri ruhago, Jimmy Mulisa, katangiye Icyumweru cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore haterwa ibiti, kikazasozwa abagore barushanwa mu mikino y’Umupira w’amaguru na Rugby.
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ribinyujije muri Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango izwi nka ‘CBR’ (Community based Rehabilitation program), ryatangije umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga no kubageza kuri serivise mu byiciro bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko nibura abana 99% bamaze kugaruka ku mashuri, nyuma y’ubukungurambaga bumaze ukwezi bwo kugarura abana ku mashuri, bwiswe (Come back to school).
Ku wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, i Kigali hateraniye Inama ihuje ibigo bigenzura ubuziranenge, by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igamije guteza imbere ubucuruzi binyuze muri serivisi zipima ubuziranenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 03 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu bipimo 10,037.
Ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza n’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, Shooting Touch Rwanda yateguye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka wa 2022 nyuma y’imyaka ibiri nta marushanwa itegura. Iri rushanwa ryabaye mu cyumweru gishize ku kibuga cya Shooting Touch Nyamirama.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro imyiteguro y’inama mpuzamahanga ya 12, y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), akaba yavuze ko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ibihugu bya Afurika biramutse bigize ubufatanye mu kwishakira ibisubizo, nta cyabibuza kugera ku cyerekezo 2030 n’icyerekezo 2063, uwo mugabane wihaye mu birebana n’iterambere.
Inzobere mu buvuzi bw’amatwi(muganga), Dr Kaitesi Batamuriza Mukara, avuga ko Abaturarwanda babarirwa hagati ya 8% - 13% bafite ubumuga bwo kutumva, babitewe ahanini n’urusaku bakoreramo.
Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ku isi, hagafatwa ingamba zo kugikumira zirimo no guca umuco wo guhoberana, byakorwaga hagati y’abantu badaherukana, nk’ikimenyetso cy’urukumbuzi n’urukundo bafitanye.
Abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Huye bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye aho bayobora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ku bufatanye n’abaturage, bahagurukiye ikibazo cy’abana bataye ishuri, aho abagera kuri 3545 muri ako karere baba barigaruwemo bitarenze itariki 11 Werurwe 2022.
Ku wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, Abakirisitu Gatolika hirya no hino muri za Paruwasi zo mu Rwanda, bazindukiye mu Misa yo gutangiza Igisibo, banasigwa ivu nk’ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana.
Mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze, yiganjemo ayo mu bice by’icyaro, hakomeje kugaragara umubare w’abana utari muto, bahacururiza cyane cyane ibiribwa nk’ibisheke, ibigori bitetse, amandazi, imbuto n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’uko u Burusiya bushoje intambara ku gihugu cya Ukraine, umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, wari usanzwe ari nyiri ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza, akaba inshuti ya hafi ya Perezida Vladimir Putin, yabwiwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko atemerewe kugira umutungo muri icyo gihugu, ahita afata (…)
Mu gitondo cyo ku wa 01 Werurwe 2022, Polisi yafatanye uwitwa Jean Pierre Ndayambaje ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test), kandi nta burenganzira abifitiye.
Umuyobozi wa Kherson, umwe mu mijyi ikomeye ya Ukraine yemeje ko abasirikare b’u Burusiya bigaruriye uwo mujyi w’ingenzi uri ku cyambu mu majyepfo ya Ukraine.
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza agace ka nyuma k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda, riherutse gusozwa mu Rwanda. Ubwo bwitabire bw’Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu bikorwa byarushijeho gushimisha abakurikiranye iri siganwa ry’amagare.
Umuryango w’iterambere muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), watangaje ko uzashyigikira abatahutse basubira mu byabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bari barahunze kubera ibikorwa by’iterabwoba.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17, bakaba babonetse mu bipimo 10,225. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,457 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Abahanga mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije bo ku mugabane wa Afurika, bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama, igamije gushaka uko haboneka amafaranga yo gukoresha mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubukungu, Svenja Schulze, avuga ko umushinga wa BioNTech wo gukorera inkingo mu Rwanda ari intambwe ishimishije igamije gutuma habaho uburinganire mu by’inkingo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa nibabona ibiciro by’ibintu bitandukanye bizamutse, kuko ngo ahanini bizaba bitewe n’intambara ibera mu gihugu cya Ukraine hamwe n’ibihano byafatiwe u Burusiya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abafatanyabikorwa bakorana, kubafasha guca ikibazo cy’amakimbirane mu ngo n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza biyashamikiyeho, kuko bizabahesha abaturage bazima, ari na bo bazakuramo abakwe n’abakazana.
Mu rwego rwo guha abaturage amazi meza, mu Murenge wa Rwimiyaga hagiye kwifashishwa ibigega bizajya bishyirwamo amazi meza abaturage bakayabonera hafi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Umugaba mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt-General Salem Bin Hamad Al-Nabit uri mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Umuhanzi Phocas FASHAHO yabaye umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi (1991-1992), nyuma aza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yakoze kuri Radiyo Ijwi rya America VOA (1996 - 2007).
Leta y’u Budage yahaye u Rwanda miliyoni 56 z’Amayero (asaga miliyari 63Frw), azakoreshwa mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Kuva mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, hatangijwe igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, yari yarajugunywe ahahindutse urwibutso rwa Muhoza mu Karere Musanze, kugira ngo itunganywe izashyingurwe mu cyubahiro.
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Ukraine, Andre Groenewald, yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kuva mu murwa mukuru, Kyiv, mu gihe imodoka y’Abarusiya yitwaje intwaro yerekezaga muri uwo mujyi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt-General Salem Bin Hamad Al-Nabit, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, nibwo yageze i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Rutahizamu wa APR FC Bizimana Yanncik yatawe muri yombi na Polisi, ashinjwa gutwara imodoka yanyweye
Bayahunde Esperance utuye mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu, yahawe inzu yo guturamo ifite n’ibikoresho byose, nyuma yo kumara imyaka 15 asembera.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, rwatangaje ko rwahannye Hotel Hilltop and Country Club, kubera gutanga serivisi mbi ku bo yakiriye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 14, bakaba babonetse mu bipimo 11,595. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,457 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Muri gahunda y’ubufatanye mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana mu Karere ka Burera, abaturage mu mirenge yose igize ako karere bakomeje gufatanya n’ubuyobozi mu ngamba bihaye, zo gukusanya inkunga igenewe kurwanya icyo kibazo, buri wese agatanga akurikije uko yifite.
Abasesengura ibijyanye n’ubukungu batangiye kubona ingaruka zizaterwa n’ibihano birimo gufatirwa u Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine, harimo ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro no kubura kw’ibintu by’ibanze mu buzima.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda riyobowe na Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere w’u Budage, Svenja Schulze, uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022 nibwo uwari Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC, Urayeneza John, yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe Ubuyobozi bw’Akarere iyi kipe ibarizwamo avuga ko avuye mu nshingano yari afite muri iyi kipe (Perezida).
Itegeko ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho muri Burukina Faso, Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba kuri uyu wa kabiri tariki 01 werurwe 2022, ryemeje ko izamara ku butegetsi amezi 36 (imyaka 3) mbere y’uko amatora aba.
Abakoresha MTN Mobile Money na Airtel Mobile Money, bagiye gutangira kohererezanya amafaranga buri wese akoresheje sosiyete y’itumanaho yari asanganywe, guhera ku ya 15 Werurwe 2022.
Umukozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) ushinzwe kwishyura ingurane z’ibyangijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi, Louis Rutazibwa, avuga ko ku baturage barenga 4,000 babaruriwe imitungo yabo kubera ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare, abarenga 70% bamaze kwishyurwa.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangarije Kigali Today ko Leta y’u Rwanda irimo gufasha abaturage bayo babaga muri Ukraine guhunga intambara, kandi ababyifuza bakaba bazoroherezwa gutaha mu gihugu cyabo.
Mu cyumweru gitaha hateganyijwe gutangira irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, kikazitabirwa n’amakipe 24 arimo umunani yo mu cyiciro cya kabiri