Ku wa 16 Werurwe 2022, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibarizwa muri batayo ya gatatu, zahaye abaturage serivisi z’ubuzima ndetse zikora n’irondo.
Abacururiza mu isoko rya Kinkware n’abarihahiramo, babangamiwe n’umubyigano w’abantu n’ubucucike bw’ibicuruzwa, bituruka ku kuba iri soko ari ritoya, bigatuma abarigana batisanzura, bakabiheraho basaba ko ryakwagurwa.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw kubera amakosa yakozwe mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,921.
Mu rwego rwo guca burundu urugero rw’igwingira rungana na 27%, mu bana bato bari munsi y’imyaka itanu, Akarere ka Nyarugenge kihaye imyaka ibiri yo gukoresha Abajyanama b’ubuzima bazakurikirana buri rugo n’ingo mbonezamikurire.
Mu cyumweru Intagamburuzwa za AERG, urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamaze mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, barashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa basize bakoreye Murenge wa Kinoni icyo kigo giherereyemo.
Abagenzi batega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abamotari batemera gukoresha mubazi mu masaha y’ijoro bagamije kubahenda. Nyuma y’inama yabaye tariki 25 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo uvuga ko mubazi zigomba (…)
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kongereye manda y’Ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo mu gihe kingana n’umwaka umwe, nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa ikiremwa muntu, bikozwe n’inyeshyamba muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abaturage bafite ubushobozi kwiyubakira ibiro by’akagari, nk’uko yumva hamwe na hamwe mu Gihugu babigezeho.
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko impamvu batitabira, ntibanashishikarize abaturage kwizigamira mu kigega Ejo Heza, ari uko bazi ko ubwiteganyirize bw’umuntu butangwa ari uko yapfuye, bigaragara ko hari abataramenya imikorere y’icyo kigega.
Iyi Weekend abakunzi ba Ruhago yo mu Rwanda no hanze barahishiwe. Duhereye mu Rwanda guhera tariki 19/ 03/2022 saa 15:00 kuri Stade Regional ya Kigali hazabera umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu SC, amakipe afitanye amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Amatike ku mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports yatangiye gucuruzwa, aho abazagura mbere bazishyura mbere bazishyura atandukanye n’abazagura nyuma
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, Kazubwenge Kayitare Joseph, avuga ko abagabo batarumva agaciro k’umugore ari injiji kuko kuri we yumva umugore ari byose.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko utugari twose dukora ku mipaka twubakiwe amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), akaba ubu akora neza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, uri mu ruzinduko mu Bufaransa, ku wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yakiriwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ubutwererane mu by’umutekano n’Igisirikare, Direction de la Coopération de sécurité et de défense (DCSD).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko atumva ukuntu ibipimo by’igwingira mu bana bo mu Karere ka Musanze, bikomeje kwiyongera, nyamara ari kamwe mu Turere twihagije ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kanasagurira utundi two mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko imishinga migari iri mu karere yazamuye iterambere ry’abaturage bayikoramo n’iry’Akarere muri rusange, ndetse ikaba iri mu bigabanya ibyatumizwaga hanze.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali byatangiye kubakira abaturiye ruhurura ya Mpazi mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, izindi nyubako zisimbura inzu z’akajagari.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yasoje imikino yayo yo mu matsinda ari iya mbere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,315.
Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe aramugabira. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame uretse gutembereza Gen Muhoozi mu rwuri rwe yanamugabiye inka z’Inyambo.
Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.
Kuba umubyeyi wonsa kandi unakora ntibiba byoroshye, cyane cyane iyo umwana akiri muto. Ingendo za hato na hato zo gusubira mu rugo konsa no kugaruka ku kazi ziravuna.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Weruwe 2022, Abapolisikazi 20 batangiye amahugurwa y’icyumweru kimwe agamije kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikari, aberera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Akarere ka Gasabo.
Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije n’uruganda rwa Skol bamuritse umwambaro iyi kipe izakinana mu gikombe cy’Amahoro kigiye gutangira, hanamurikwa umwambaro w’abafana
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yatangaje ko intambara irimo kubera muri Ukraine yashojweho n’u Burusiya, ishobora guteza inzara ikomeye mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, izo ntumwa zikaba zari zimushyiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa, yakiriwe na mugenzi w’icyo gihugu, Gen Thierry Burkhard.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET), iratangaza ko u Rwanda rwishimira ibyo rumaze kungukira mu kuba umunyamuryango wa Commonwealth (ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza), mu myaka 14 rumazemo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko, kurangwa n’ibikorwa byo kwitangira abandi, mu buryo bufatika kuruta kubivuga mu magambo kuko ari nabyo Imana ishima.
Rwubahiriza Jean Damascène ni umwe mu bakoraga ubushimusi bw’inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga, ariko akaba amaze imyaka isaga 15 abihagaritse, nyuma yo kubumbirwa hamwe n’abandi mu makoperative bagakora indi mirimo ibinjiriza, none arishimira iterambere agezeho ndetse akaba yariyemeje kurinda inyamaswa aho kuzica nka mbere.
Ku wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, icyiciro cya 10 cy’aba Ofisiye bakuru 34 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru, rugamije guhuza ibyo (…)
Abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Ruhango bakitabira kwiga imyuga, bavuga ko ibyo bakora bikunze kubura amasoko kubera ko ahanini babikora mu bikoresho bitakigezweho, bigatuma babura ababigura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 6,998.
Ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Gihugu hose hatangijwe Itorero ry’Inkomezabigwi ku nshuro ya cyenda, aho abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye 2020-2021, bitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’imidugudu, uturima tw’igikoni no gusibura imihanda yangijwe n’imvura.
Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA) kivuga ko abanoteri bigenga bagiye gufasha aba Leta gutanga serivisi z’ubutaka, nyuma y’imyaka irenga ibiri zidatangwa neza kubera icyorezo cya Covid-19.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, ikatishije itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali, nyuma yo gutsinda umukino utoroshye wayihuje na US Monastir yo muri Tunisia ukarangira ku ntsinzi ya REG y’amanota 77 kuri 74 ya US Monastir.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko abajyaga batanga amafaranga ya mituweli igice, umwaka ugashira batabashije kwivuza, bagiye kurushaho kubakurikirana.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000RWF).
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, araburira abaturage bakunda kureka amazi mu mvura, ko babyirinda kuko biteza ibyago byinshi byo gukubitwa n’inkuba.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, mu muhanda Kimisagara Nyabugogo wo mu Karere ka Nyarugenge, hafashwe umusore utaramenyekana imyirondore ye, wamenaguye ibirahuri by’imodoka eshatu hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, bigakekwa ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Kuri iki Cyumweru mu karere habereye inama y’inteko rusange ya Gicumbi Handball Club aho batoye komite nyobozi nshya
Igikomangoma Charles ari nawe uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko ariwe uzitabira inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM), izabera i Kigali mu Rwanda.
Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0
Mu minsi ibiri Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaze mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko basanzemo ibibazo byinshi bijyanye n’ibikorwa remezo, ndetse ko bagiye kubikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke, kuko bishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.