Abashakashatsi bagaragaje ko umwaka wa 2021 wabaye uwa gatandatu mu myaka isi yagize ubushyuhe bwinshi, ukurikije ibipimo by’ubushyuhe bishya bwashyizwe ahagaragara. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ikibazo cyubushyuhe ari icy’igihe kirekire ndetse bigaragazwa n’ibimenyetso mpuruza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu Karere ayobora abamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19 barenga 90%, agashishikariza n’abasigaye kubyihutira mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi abiri gusa mu Karere ka Nyagatare hamaze gufatwa abamotari 78 bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, burasaba abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko, ahubwo bakajya bumvikana n’abo bafitanye ibibazo bakabikemura kuko imanza zikenesha.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 402, bakaba babonetse mu bipimo 12,593. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri n’umugabo umwe, byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 baba 1,411.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Amb. Calver Gatete yakiriye mu biro bye Umuyobozi mukuru wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), uhagarariye Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, Cheptoo Amos Kipronoh, bagirana ibiganiro.
Mu mikino isoza uwa 12 yabaye kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Gasogi United yanyagiye Gicumbi 4-1, mu gihe Mukura yatsindiwe mu rugo na Police Fc
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (Fire Brigade), kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, ryahuguye abakozi 192 b’ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ku moko y’inkogi z’umuriro n’uko zirwanywa.
Kuri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Adonia Ayebale, uyu akaba ari Ambasaderi wa Uganda mu muryango w’Abibumbye.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge, Akagari ka Nyakabanda ya I mu mudugudu wa Rwagitanga, habereye urugomo rwakorewe abanyerondo babiri barakomereka bikabije bahita bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge kwitabwaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafashe abaganga bagera ku munani (8) bakurikiranyweho ibyaha byo gucunga nabi inkingo za Covid-19 n’ubujura bw’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyo virusi.
Jumurex Richard, umusore w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Muhoza mu mujyi wa Musanze, arishimira uburyo yatangiye gukabya inzozi ze yagize akiri umwana muto, zo kubaka igihugu binyuze mu burezi, aho yamaze gushinga ishuri ry’incuke.
Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’Impuhwe, iba Paruwasi ya 16 mu zigize iyo Diyosezi ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 312.
Urubanza rw’ubujurire rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ibyaha byo kurema, gufasha no kwinjira mu mutwe wa FLN ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo umuryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo mu mudugudu wa Rusongati, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero.
Impuguke mu bukanishi bw’imodoka, Enjeniyeri(Eng) Venuste Hategekimana, avuga ko habonetse amavuta ya moteri arinda ibyuma by’imodoka (cyangwa indi mashini) gusaza vuba, kandi akayifasha gutwika neza lisansi na mazutu, bigatuma idasohora imyotsi ihumanya ikirere n’umwuka uhumekwa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari gusuzuma uburyo abafana bakongera kugaruka ku bibuga muri iyi minsi
Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya kawa ryabereye i Dubai kuva tariki 12-14 Mutarama 2022, abakunda n’abaguzi ba kawa i Dubai, banyuzwe n’uburyohe budasanzwe bwa kawa y’u Rwanda, izwiho kugira amateka n’umwihariko wo gukundwa n’abayinyoye bose ku isi, binyuze mu guhumura n’ibara ryayo.
Nyuma y’igihe cyari gishize, hibazwa impamvu agakiriro gashya ka Musanze kadatangira gukorerwamo, kuri ubu akanyamuneza ni kose ku bamaze guhabwa amaseta bazakoreramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu myaka ine iri imbere buri Kigo nderabuzima kizaba gifite inzu y’ababyeyi, hagamijwe kubarinda ingendo ndende n’ibyago byo kuba babura ubuzima ubwabo n’ubw’abana, mu gihe batinze guhabwa iyo serivisi kubera ko ibari kure.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 364, bakaba babonetse mu bipimo 17,143.
Caritas ya Butare yagabanyije umubare w’abana yarihiraga mu mashuri bigamo badataha, ahubwo itangira gutanga ay’ifunguro ryo ku ishuri ku biga bataha, b’abakene.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yageze muri Congo-Brazzaville, aho yitabiriye Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).
Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC na Kiyovu Sports zinganyije ubusa ku busa
Guverinoma ya Ethiopia yasabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), gukora iperereza ku muyobozi waryo ukomoka muri Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku cyo yise amakuru atari yo kandi ayobya, n’imyitwarire idahwitse ku makimbirane ari mu gihugu.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi bwa Mali, yatangaje ko uwo Ibrahim Boubacar Keita yitabye Imana, akaba yari afite imyaka 76 y’amavuko.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, baganiriye na Kigali Today, baravuga ko iyo baganirijwe bibafasha gukira ibikomere batewe na yo bityo bikabagarurira icyizere cy’ejo hazaza.
Saa kumi n’igice z’igicamunsi ku wa 15 Mutarama 2022, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu (06), n’abana batatu (3).
Mu ruzinduko Minisitiri Claver Gatete yagiriye i Rusizi, yavuze ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye imodoka ya kabiri itwara abagenzi mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.
Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya ‘Yago’ ari na ryo yitiriye umuyoboro we wa YouTube, YAGO TV SHOW, ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko umuyoboro we wa YouTube wari umaze ibyumweru hafi bitatu warakuweho, wongeye kugaruka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 383, bakaba babonetse mu bipimo 19,980.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko ubufatanye bw’Akarere, Umurenge, Akagari n’isibo, bwatumye bagera ku gikorwa cy’indashyikirwa, ku buryo ubu ngo mu masibo yose hamenyekanye abaturage babonye inkingo za Covid-19 n’abatarikingiza. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwariyemeje ko nta muntu uzacikanwa na gahunda y’ikingira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abantu bahunga igihugu kubera inkingo za Covid-19, abibutsa ko n’ibihugu bahungiramo na byo, bitinde bitebuke, bizakenera gukingira abantu babyo.
Mu mikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ntizabashije kwikura imbere ya Rutsiro Fc na Musanze FC zari zabasanze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.
Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.
Fondasiyo ya Afriquia yo muri Polonye yahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ibikoresho byifashishwa mu kugorora ingingo n’ubuvuzi bw’amagufa.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yasobanuye uburyo abaturage batabonye urukingo rwa Covid-19 rwa kabiri n’urwa mbere bagiye kuruhabwa bitarenze ibyumweru bibiri guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2022.
Abakuru b’Imidugudu batatu bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bahagaritswe mu kazi, bazira kwanga kubarura abazakingirwa bari hagati y’imyaka 12-17 no kudakurikirana ngo bamenye abanze kwikingiza bari hejuru y’imyaka 18.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka ine.
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo irakira ikipe ya Musanze FC itarayitsinda mu myaka itanu iheruka bamaze gukinamo imikino itandatu.
Hagati ya tariki 13 na 14 Mutarama 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, yasuye Batayo ya 57 ya Task Force y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, kiri i Nzilla, mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Batayo ya 8 n’iya 9 y’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa i (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 533, bakaba babonetse mu bipimo 15,560.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bizihije umunsi w’umuco ubwo berekanaga imico y’ibihugu byabo binyuze mu biryo bateka bitandukanye ndetse n’ibikoresho ndangamuco, uwo munsi ukaba wizihijwe kunshuro ya cyenda.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafashe uwitwa Twaha Abdul w’imyaka 30 na Ndikumana Egide w’imyaka 31. Twaha yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe ku wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama 2022, na ho Ndikumana yafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana (…)