Musanze: Hari ibyiza byinshi bungukira mu Kwita Izina Ingagi

Ubwo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 20, wabaga ku nshuro ya 18, abaturage by’umwihariko bo mu Karere ka Musanze, bavuze ko hari ibyiza byinshi bagenda bungukira muri uyu muhango.

Uwo muhango ngarukamwaka ubera mu Murenge wa Kinigi, ku kibuga kinini giherereye mu Kagari ka Nyonirima Umudugudu wa Nyagisenyi. Abaturage bagarutse ku byo bungukira kuri uyu muhango, birimo kuba basabana n’abaturutse impande zose z’isi, bakanasiga amadovize ateza imbere aka Karere, kuvugurura ibikorwa remezo no guhanga ibishyashya, ndetse uyu muhango usigira abaturage bo mu ngeri zinyuranye agatubutse, bakabasha kwiteza imbere.

Mukamurenzi Donatha, yagize ati: “Mu minsi ibanziriza umunsi nyirizina wo Kwita Izina, abahinzi twagiye tubona agatubutse kuko, nk’amahoteli acumbikiye abashyitsi, araza akaduhahira ibiribwa kandi ku giciro cyiza. Hari abana bacu bagiye babona akazi mu bikorwa by’imyiteguro yo Kwita Izina, yaba mu birebana no kunoza isuku ku mihanda, mu mahoteri n’ahandi hantu hatandukanye, ku buryo ubu twirahira inyungu nyinshi tubonye kubera uyu muhango”.

Abaturage bashimangira ko umusaruro w’ibi, uturuka mu kuba Pariki ibungabunzwe neza, bigizwemo uruhare n’inzego zibishinzwe ndetse n’abaturage cyane cyane bayituriye bafatanyije.

Umuhango wo Kwita Izina Ingagi, watangiye gukorwa guhera mu mwaka wa 2005, utangirana na gahunda yo gusaranganya ibyiza bikomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri iyi Pariki (Revenue sharing).

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko umuhango wo Kwita Izina, uba ari umwanya wo gusabana ariko by’umwihariko ukaba n’umwanya wo kwitekerezaho, buri wese akumva uruhare rwe mu kubungabunga Pariki, kandi bigenda bitanga umusaruro ufatika.

Ni umuhango utuma barushaho gusabana no gususuruka
Ni umuhango utuma barushaho gusabana no gususuruka

Yagize ati: “Aba ari umwanya w’ibyishimo by’ubusabane, ariko kandi mu murongo wo gufasha buri muntu kwitekerezaho, no kureba uruhare rwe n’ibyo asabwa mu kubungabunga Pariki. Ibi byatumye urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo harimo n’Ingagi, birushaho kwiyongera; kuko igihe umuhango wo Kwita Izina watangiraga bwa mbere, imiryango ingagi zibarizwamo yari umunani gusa, igenda yiyongera aho imiryango yazo imaze kugera kuri 24”.

Akomeza ati: “Ubungubu ingagi dukurikirana umunsi ku wundi zibarizwa muri iyo miryango zigera kuri 380. Ibi rero bikomeje kuzana impinduka ku mibereho y’abaturage, kuko umusaruro uturuka ku bukerarugendo bw’abazisura, ukoreshwa mu kubegereza ibikorwa remezo binyuranye harimo amashuri, amavuriro, amashanyarazi, amazi meza n’ibindi”.

Mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, ni hamwe mu hantu higaragariza ubwiyongere bw’ibikorwa remezo by’amahoteri, ahazamurwa ku muvuduko uri hejuru, kandi ni nako benshi mu baturage bahabonera akazi, yaba mu mirimo y’ubwubatsi ndetse na serivisi zitangirwamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko 85% by’abahawe akazi muri ayo mahoteli, ari abaturage bo mu Karere ka Musanze n’abakomoka hafi yaho.

Hejuru y’ibi, ngo hari n’izindi serivisi n’ibindi bikorwa by’ishoramari, bigenda byiyongera muri aka Karere, kubera iterambere ry’ubukerarugendo. Urugero rukaba urw’Ikigo The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, cyita ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’Ingagi.

Uretse Ingagi, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibarizwamo izindi nyamaswa zirimo inzovu, inkima, imbogo, impongo, inyoni n’izindi zitandukanye. Kuba ingagi ari zo zifite umwihariko wo kwitwa amazina buri mwaka, bigahuruza isi yose, Uwingeri Prosper, Umuyobozi w’iyi Pariki, ashimangira ko bituruka ku budasa bwazo, no kuba ziri ku isonga mu kwinjiriza igihugu umutungo utubutse, ufatiye runini iterambere ry’Igihugu n’abaturage.

Mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, wo kwita Izina ku nshuro ya 18, abana 20 b’Ingagi ni bo bahabwa amazina. Ubaye imbona nkubone mu gihe hari hashize imyaka ibiri ukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19.

Abaturage bashimishijwe no kongera gususuruka, basabana, ari nako bakomeza kurushaho kumva uruhare rwabo mu kubungabunga iyi Pariki, bakavuga ko ibafitiye akamaro kanini.

Reba umuhango wo Kwita Izina muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka