Bugesera: Abarezi biyemeje gufasha abanyeshuri kuvamo abantu babereye u Rwanda

Abarezi bo mu Karere ka Bugesera biyemeje kuremamo abanyeshuri Ubunyarwanda, bakarenga icyo integanyanyigisho iteganya, ahubwo bakabanza kubigisha ubumuntu, bakagira indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ubereye u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.

Babigarutseho ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu nama yaguye y’uburezi yahuje abarezi barenga ibihumbi bitatu, yari igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi.

Ni inama ibaye mu gihe hitegurwa itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2023, kugira ngo haboneke igihe cyo kunoza ingamba zafashwe, no kuzishyira mu bikorwa hatabayeho gukererwa.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho bituma uburezi bufite ireme butagerwaho nk’uko bikwiye, birimo kuba hari abarezi badakora akazi kabo neza bagashyizeho umutima nk’uko bikwiye, ku buryo bishobora kuviramo abana kureka ishuri.

Nyuma y’inama abarezi barimo abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, biyemeje ko bagiye guhindura aho bitagendaga neza, bagaharanira cyane kudatanga ubumenyi gusa, ahubwo bakiha na gahunda yo gutoza abana ubupfura.

Silver Nkundabakize ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Musenyi. Avuga ko nk’umurezi inama imukanguyemo inshingano zindi agomba kubyutsa we n’abarimu, bakongera kwicara bakaganira barebera hamwe icyateza imbere uburezi, bibanda cyane ku byo batahaga umwanya.

Ati “Akenshi wasangaga mwalimu avuga ati nigishije, isaha yanjye yageze agahita acaho akagenda, ariko uyu munsi tugomba kwibukiranya ko atari ugutambutsa isomo ku kibaho gusa, ahubwo akwiye no kongera agatekereza ubundi buryo bariya bana, abarema bakavamo Abanyarwanda bafite siyansi nk’uko tugomba kuyitanga, ariko bafite n’ubumuntu koko bufatika”.

Akomeza agira ati “Twiyemeje ko tugiye kuremamo abana ubunyarwanda bufatika, ku buryo u Rwanda dutekereza muri 2050, koko ruzaba ari u Rwanda n’Isi ireba ikavuga ngo uwaduha u Rwanda natwe tugaturayo”.

Abarezi biyemeje kuremamo abanyeshuri ubunyarwanda bufatika
Abarezi biyemeje kuremamo abanyeshuri ubunyarwanda bufatika

Innocent Nsabimana ni umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Katarara mu Murenge wa Juru. Avuga ko ubusanzwe hari inshingano batari basobanukiwe neza, ariko ngo iyi nama hari uburyo ibakebuyemo, dore ko yaherukaga kuba mbere ya Covid-19.

Ati “Ingaruka umwana yagira ku kuba yagira ubumenyi bwo ku kibaho gusa ntagire ubumuntu, ni uko kubana n’abandi bishobora gutuma bimusubiza inyuma, kandi iyo dutekereje ku mateka yashize, hari abantu bigishijwe nabi, bitugeza aho tutakwibagirwa. Byabaye mu bihe byashize, ariko iyo umunyeshuri aremwemo ubumuntu, gukundana, gukorera hamwe, bituma arenga cyane ibyo yiga, bigatuma no mu muryango nyarwanda ashobora kubamo afite umutima atari umuntu ufite amasomo gusa, ahubwo afite umutima, indangagaciro na kirazira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko kuba Akarere kabo ari igicumbi cy’uburezi, bisaba ko bazamura ireme ryabwo, abantu bakamenya, hanyuma ibyo bazi bikaba ari byo bizabyara ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Muzi ko tugira ibigo bitsindisha neza ku rwego rw’Igihugu haba mu mashuri abanza cyangwa mu yisumbuye. Icyo dushaka ni ukugira ngo tujye muri uwo murongo wo gutanga ubumenyi buzabyara ubukungu bw’Igihugu, ariko dushyireho umwihariko w’Akarere, duhere muri aya mato, dushyiraho umwihariko wacu wo kurera abana n’umutima ubikunze n’ubushake”.

Gaspard Twagirayezu avuga ko nta muyobozi bazemerera ko ababuza kugera ku nshingano zabo
Gaspard Twagirayezu avuga ko nta muyobozi bazemerera ko ababuza kugera ku nshingano zabo

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko umuyobozi yari akwiye kuyobora ishuri nk’uyobora urugo rwe, akamenya abarigendamo, abanyeshuri afite ari na ko akomeza kubakurikirana.

Ati “Muri uyu mwaka tuzakomeza kubabaza ibyo bashinzwe, ntabwo tuzemera ko hari umuyobozi uzatubuza kugera ku nshingano zacu, niba hari ugenda gahoro tukamufasha bikanga, tuzamusaba ko rwose atureka tugakomeza, tuzirikana ko ubuyobozi bw’ishuri bugomba kugira itandukaniro”.

Mu Karere ka Bugesera bafite amashuri abanza ya Leta ndetse n’afashwa na Leta 119, bakagira abanza ariko afatanye n’ayisumbuye 64, hamwe n’andi yisumbuye ariko acumbikira abanyeshuri 5, mu gihe ayigisha imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro ari 6.

Mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza muri aka Karere higishamo abarimu 3,212 barimo abigisha mu mashuri ya Leta ndetse n’afashwa na Leta 2,429 mu gihe mu yisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta higishamo abarimu 1,042.

Abandi barezi 117 bigisha mu mashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro ya Leta hamwe n’andi afashwa na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka