Ngororero: Abize kuri ADEC Ruhanga batangije ihuriro ryitezweho kuzamura uburezi
Ababize kuri College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero n’abahakoze batangije ihuriro bemeza ko rizabafasha kwiteza imbere, no kuzamura ireme ry’uburezi n’uburere ku banyeshuri bahiga n’abategerejwe kuza kuhakomereza amasomo.
Iri shuri ry’amateka mu Karere ka Ngororero dore ko ari ryo rya mbere ryigenga ryahatangijwe mu yahoze ari Komini Kibilira, ubu ni mu Murenge wa Gatumba, rimaze kunyuramo ibyiciro 32 by’abaharangije, rikaba ryigisha ubumenyi rusange mu mashami y’ibirebana n’ibinyabuzima, n’ubutabire, imibare n’ubugenge ndetse n’icyiciro rusange (Tronc Commun).
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abize kuri ADEC Ruhanga, Uwimana Pacifique, ukora mu Muryango w’Abibumbye (UN), avuga ko nk’ikigo cyabahaye ubumenyi bakaba bafite amaboko, bagomba kuyahuza bagashaka icyabateza imbere kurushaho, no gufasha ishuri gukomeza kwaguka mu burere n’uburezi.
Agira ati “ADEC yaratureze kuko twatangiye hano turi ibibondo none turabyaye turakujije. Iyo umubyeyi yakureze ugomba kugaruka ugashima. Dufite intego ebyiri ari zo guhuza abize hano, bakagira umushyikirano n’ubuyobozi bw’ikigo, kugira ngo tugitere ingabo mu bitugu, aho kidukeneye tugifashe”.
Asaba abize, abakoze n’abakozi ba ADEC Ruhanga kugira uruhare mu gutuma ikigo cyabo kiba indashyikirwa mu Gihugu, kuko gifite aho gihera kandi kikaba gifite abashobora kukibera abavugizi n’ubwo cyahindutse icya Leta.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Ngororero na we yemeza ko iryo huriro rije rikenewe, kuko usibye kuba ryagira icyo rifasha ikigo, Leta yifuza ko abafatanyabikorwa mu burezi barushaho gutera inkunga ibikorwa byagura ireme ry’uburezi.
Avuga ko College ADEC ari kimwe mu bigo bibiri Akarere katanze ngo kizakire ishami ry’abiga ubuforomo, igihe buri Karere kazaba kemerewe kugira iryo shami kuko iryo shuri ryujuje ibisabwa birimo kuba ryegereye ibitaro bya Muhororo, nka kimwe mu bisabwa ngo ikigo gihabwe iryo shami.
Ibyo ngo bizagerwaho ikigo n’abafatanyabikorwa bacyo bafatanyije kugaragaza ko bashoboye, kandi biteguye kwakira abanyeshuri biga ibyo kuvura abantu no kubafasha kwa muganga.
Agira ati “Turifuza ko ADEC iza mu bigo bya mbere mu Gihugu ku buryo abanyeshuri bazajya bahatoranya imyanya ikaba mike, nk’uko bigenda mu bigo bizwiho gutanga uburezi bufite ireme ku rwego rwo hejuru mu Gihugu, kandi byashoboka iri huriro ribigizemo uruhare”.
Umuyobozi wa College ADEC Ruhanga, Biziyaremye Bernard, ashimira intego z’ihuriro ry’abize kuri icyo kigo, kuko ziri mu byatuma koko iryo shuri riba ubukombe mu gutanga ubumenyi rusange bufite ireme.
Agira ati “Turizera ko iri huriro rizateza imbere imyigire, kugira ngo tugere kuri bwa burezi bufite ireme, kandi abize hano tuzi ko bagomba kugira uruhare mu kuzamurana no kuzamura abandi, bakabikora bifasha kandi banadufasha ngo ikigo kibe koko igihangange”.
College ADEC Ruhanga iherutse gutwara igikombe ku rwego rw’Igihugu, ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu kugaragaza no guhanga udushya mu mashuri yigisha ubumenyi rusange mu mwaka wa 2022.
Icyo gihembo bagihawe nyuma yo kugaragaza uko abanyeshuri bakora amasabune mu binyabutabire akoreshwa mu kigo, akanagurishwa ku isoko. Byatumye batagira icyuho cyo kubura amasabune yo kwifashisha ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse ubuzima bw’abantu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo gikorwa ni inyamibwa. Udateye inkunga Aho wavomye ubumenyi waba ubaye banganwabo.
Big up ADEC Alumini👋
Icyo gikorwa ni inyamibwa. Udateye inkunga Aho wavomye ubumenyi waba ubaye banganwabo.
Big up ADEC Alumini👋