Nyuma yo kurekurwa, Bruce Melodie yataramiye Abarundi

Cyari igitaramo gitegerejwe n’abiganjemo Abarundi bari muri Zion Beach aho iki gitaramo cyabereye, dore ko bamwe bari bakomeje gusaba ko arekurwa maze akaza akabataramira, aho bamwe ndetse bavugaga ko natarekurwa bajya aho afungiye.

Abitabiriye icyo gitaramo bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko arekuwe ndetse igitaramo kikaba, bagaragaza ko bakunda cyane indirimbo z’uyu muhanzi.

Abacuranzi be bari Symphony Band yanyuze Abarundi ku rwego rwo hejuru .

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baba abakuru n’abato. Mu majwi ya benshi bati “Turemeye.”

Umuhanzi Bruce Melodie nyuma yo kuva aho yari afungiye, yahise atungurana ajya ku rubyiniro gukora ‘Sound Check’ kureba niba ibyuma bimeze neza. Ijambo yahereyeho akigera ku rubyiniro ati “ntacyabuza Impala gucuranga.”

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 02 Nzeri 2022, nyuma y’amasaha make Bruce Melodie arekuwe, akaba yari yarafashwe tariki 31 Kanama 2022 akigera mu Burundi, arekurwa amaze kwishyura abarirwa muri Miliyoni 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, biturutse ku witwa Toussaint wamushinjaga ko yamutumiye mu gitaramo mu myaka ishize ariko ntajyeyo, ndetse n’amafaranga yari yishyuwe ya ‘avance’ ntayasubize.

Ni igitaramo cyarimo abanyarwenya bakomeye bo mu Burundi nka Kigingi, Sen Micka na Santanna na bo bakaba bashimishije abacyitabiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bluce melody numwekumubumbe turamwe mera hano ikirehe-mahama-mwoga komereza ho!!

Iradukunda Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka