Umukarani w’ibarura wakomerekejwe n’imbwa arasaba ubufasha bwo kwivuza

Umukarani w’ibarura witwa Josiane Uwimpuhwe uherutse gukomeretswa n’imbwa ubwo yari mu gikorwa cyo kubarura, avuga ko ubu ari we urimo kwiyishyurira amafaranga y’inkingo yandikiwe na muganga.

Uwimpuhwe Josiane warumwe n'imbwa
Uwimpuhwe Josiane warumwe n’imbwa

Uwimpuhwe yariwe n’imbwa yo mu rugo rw’umugabo witwa Kanani Jean Robert tariki 22 Kanama 2022, mu Kagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ahagana mu ma saa cyenda z’igicamunsi, ubwo yari agiye kubarura muri urwo rugo.

Aganira na Kigali Today, Uwimpuhwe Josiane yavuze ko akimara kuribwa n’imbwa yahise ajyanwa ku ivuriro ryigenga riri hafi y’aho yaririwe n’imbwa, agahita ahabwa ubutabazi bw’ibanze aterwa inshinge.

Ati “Umugore we nimugoroba nka saa kumi n’imwe nibwo yaje kunyishyurira imiti n’inshinge banteye, nyuma yaho Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) cyahise kinjyana i Kibagabaga. Ubu rero fagitire zose ni jye urimo kwiyishyurira inshinge z’inkingo zose, banyandikiye inkingo eshanu, ubu maze kwiteza enye nsigaje rumwe, nzarwiteza mu kwa cyenda”.

Abajijwe niba yaragerageje kuganira na nyiri imbwa yamuriye, Uwimpuhwe yasubije ko aherukana na we ku munsi wa mbere aribwa n’imbwa, ubwo yari aje kumwishyurira amafaranga y’ubuvuzi bw’ibanze yakorewe.

Yagize ati “Kuva ubwo ntabwo muheruka, muheruka yishyura ibihumbi 60 by’inshinge banteye, esheshatu niba atari umunani, kuva ubwo nta muntu wabo ndabona”.

Kuba Uwimpuhwe ari we urimo kwiyishyurira amafaranga yo kwivuza ngo byamugizeho ingaruka bitewe n’amikoro macye yari asanzwe afite.

Ati “Nta bushobozi mfite ndi mu madeni, ndimo ndaguza basaza banjye bose nkabaka amafaranga, kuko sindimo gukora. Nakoraga akazi ko kwigisha abana mu biruhuko (Coaching), ubu ndi mu rugo mfite igisebe ntabwo ndakira, umwana wanjye yavuye ku ibere, ubu ndimo kumukamiriza amata, ayo yose ni amadeni ndimo gusaba, nta bushobozi mfite, nta mafaranga mfite jyewe”.

Akomeza agira ati “Ingaruka ya mbere iri ku mwana wanjye, kuko barambwiye bati ntumwonsereze kuri izo nshinge, n’ubwo bumara bwiyo mbwa. Umwana wanjye afite agahinda kubera ko yavuye ku ibere. Indi ngaruka ni uko ntarimo gukora, nigishaga nkabona amafaranga. Nicaye mu rugo akaguru kabaye ikinya kubera inshinge, reba kuva i Gasanze nkajya i Kibagabaga nateze moto kugenda no kugaruka banca nk’ibihumbi bitanu”.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze kugeza dosiye ya Josiane Uwimpuhwe mu rukiko, aho na we yamaze kubonana n’umuburanira, akaba ategereje kumenya igihe bazaburanira.

Josiane Uwimpuhwe usanzwe ari umwarimu akaba n’umubyeyi w’abana batatu, avuga ko nta kintu gihambaye yifuza kuri nyiri imbwa uretse kumuha impozamarira.

Ati “Nabwiye umushinjacyaha ko azampa impozamarira ya miliyoni imwe, ni yo nifuza, ntarengereye ngo nifuze, ngo njye mu bintu byinshi, kuko iyo mbwa yanciriye impantalo nari nambaye y’akazi, inyambika ubusa, nambaye ubusa imbere y’abantu amaraso avirirana, umugore antiza igitenge”.

Akomeza agira ati “Narandagaye ku musozi, nambara ubusa ndi umubyeyi ubyaye gatatu, n’ubu nabaye pararize, akaguru kanjye kabaye ibisebe kubera biriya bishinge banteye, nari mbuze ubuzima bwanjye, rwose ntabwo narengereye kuko maze ibyumweru bibiri ntarimo gukora”.

Ngo ubusanzwe nta kibazo Uwimpuhwe yari afitanye no kwa Kanani Jean Robert, uretse kuba yarigeze kwimwa amakuru yo muri urwo rugo mbere y’uko aribwa n’imbwa yabo.

Inkuru bijyanye:

Gasabo: Imbwa yariye umukarani w’ibarura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uyu yagombye kuvuzwa nikigo cyigihugu cyibarura.
Hanyuma nyirimbwa akamuha impozamarira

Kavune Obadias yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

Uyu Mubyeyi wariwe n,imbwa ibyo avuga ni ukuri ikibazo cyabayeho nuko Kanani nyir,imbwa bamufashe baramufunga iyo batamufunga yari kumuvuza kugeza akize.Murumva ko rero ntabwo waba ufunze ngo ujye kwishyura n,amafaranga bazategereza Urukiko icyo ruzategeka.

NDAHAYO Frodouard yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

Biratangaje ibyo bintu niba ariko bimeze. En plus hano iwacu kweli

Dsp yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

RETA NIMUFASHE

ARIAS yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

RETANIMUFASHE KUKO NIYO YARIMO AKORERA

ARIAS yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Ndumva let’s atariyo yakagombye kumufasha nkuko ubivuze kuko nyirimbwa ntiyigeze yerekana ko ntabushobozi afite ahubwo leta nikurikirane icyo kibazo uyumuvyeyi arenganurwe pe

Mukabahizi yanditse ku itariki ya: 5-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka