Inkongi y’umuriro yibasiye ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022 barayizimya, nyuma yongera gushya ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, ukekwaho gutwika iyo nyubako akaba yatawe muri yombi.
Perezida Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato amaze kubona ko yanduye Virusi ya Corona ubwo yari yipimishije bisanzwe. Byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, John-Thomas Dipowe, uhagarariye umunyamabanga uhoraho wa Guverinoma ushinzwe itumanaho. Mu itangazo yavuze ko nta kimenyetso na (…)
Perezida wa Bresil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko yashyizwe mu bitaro ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, nyuma yo kumva amerewe nabi ku cyumweru amaze gufata amafunguro ya saa sita.
Umuntu umwe ni we waburiye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku wa 03 Mutarama 2022, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Nduwayezu Valens w’imyaka 35 na Urimubenshi Jean Bosco w’imyaka 33, bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bafatirwa mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugunga.
Muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarimu bo ku Ishuli Gatolika rya paruwasi ya Tangila, baherutse kwibwa imishahara yabo bigabije imihanda y’umujyi wa Kamituga mu gace ka Mwenga, basaba ko amafaranga yabo yibwe agaruzwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 998 bakaba babonetse mu bipimo 13,790. Abantu babiri bishwe na Covid-19 kuri uwo munsi, bakaba ari abagore, uw’imyaka 80 n’uw’imyaka 63 bombi b’i Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imvura yaguye tariki ya 3 Mutarama 2022 ivanze n’umuyaga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yatumye igisenge cy’amashuri kiguruka maze kigwira abantu batandu barakomereka.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yatsinze Guinea yitegura igikombe cya Afurika
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, hifashishijwe abakozi b’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), burimo gupimira Covid-19 ahantu hatandukanye kugira ngo hamenyekane uko ubwandu buhagaze.
Aho ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bugereye mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, n’ubwo bwakomeje kwibasira Umujyi wa Kigali, byahinduye isura kuko no mu mujyi wa Musanze ubwo bwandu burimo kuzamuka mu buryo buteye impungenge.
Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi. Yari amaze iminsi arwaye, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali.
Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.
Icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka ibiri cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko, cyagize ingaruka zitandukanye mu byiciro byose by’abantu, ndetse no mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, yafashe Muhawenimana Benjamin w’imyaka 24 afite udupfunyika tw’urumogi 2526, arukuye k’uwitwa Ntakirutimana Jean Claude na Muhanimana Olive, bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa (…)
Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, nyuma y’imyigaragambyo ikaze yongeye kubura yanaguyemo abantu babiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cyo gusambanya abana gihangayikishije kandi kibangamiye imibereho myiza y’abaturage nyamara gishobora gucika burundu abagize umuryango babigizemo uruhare runini.
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42, afite ibiro bitanu by’urumogi n’inyama z’inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kwicira muri pariki ya Nyungwe.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), giherutse gushyira ku mugaragaro ubushakashatsi cyakoze ku mibereho y’abaturage mu mwaka wa 2020-2021, Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.
Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu kimaze gushyikiriza u Rwanda inkunga y’inkingo za covid-19 zirenga miliyoni eshatu mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukumira iki cyorezo cyugarije isi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 928 bakaba babonetse mu bipimo 11,075.
Umwaka wa 2021 mu burezi waranzwe n’ibihe bikomeye ndetse hakorwa n’impinduka zitandukanye zirimo no gusubukura uburezi bw’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke yari amaze amezi 10 asubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Nk’uko byagenze mu gusoza umwaka wa 2020, ubwo hagendaga haduka ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije harimo ubwavuzwe cyane bwitwa ‘Delta’, ubundi bwoko bushya bwiswe ‘Omicron’ bwageze mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 bwatumye ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera, icyizere cyo kurangira kw’iki cyorezo kirayoyoka.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Observatoire Volcanologique de Goma - OVG) gikorera mu mujyi wa Goma busaba abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ubwirinzi bushingiye ku kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura mu nkengero z’iki kirunga hamwe no kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.
Mu matariki asoza Ukuboza ashyira Mutarama buri mwaka uzumva henshi abantu bishimira imihigo babashije kwesa mu mwaka barangije ndetse aho bagize intege nke bakahakura amasomo azabafasha kwitwara neza mu wundi mwaka.
Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka ya Moto yagonganye na Bisi yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ku Muhanda Kigali-Bishenyi. Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Mwizerwa, avuga ko yamenye iby’iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 mu (…)
Ingeso yo gusabiriza yari imaze iminsi igaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter cyane cyane abantu basa n’abasabiriza abayobozi, yarangiranye n’umwaka wa 2021 kuko njyewe mbona bigaragara nabi.
Umwaka wa 2021 kimwe n’uwawubanjirije wa 2020 yabaye imyaka itoroshye ku Banyarwanda no ku batuye Isi muri rusange, kuko bari bahanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 01 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 868 bakaba babonetse mu bipimo 16,504.
Abacuruza iby’iminsi mikuru baratangaza ko nta baguzi babonye nk’abo babonaga mbere y’umwaduko wa Covid-19. Mu gihe cy’iminsi mikuru, ubusanzwe abacuruzi batandukanye bakunze kungukira mu babagana muri ibyo bihe kuko baba bagura iby’iminsi mikuru yaba imyambaro cyangwa ibiribwa byo kwizihiza ibirori by’umwaka mushya uba (…)
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rurasaba Leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mutarama 2022 ahagana saa saba, abantu 102 bafatiwe mu kabari kazwi ku izina rya Bauhaus gaherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo. Aba bantu bose bafashwe barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Muri rusange mu masaha 24 mu gihugu (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) ruvuga ko guhera kuri uyu wa mbere Mutarama 2022, abantu bose bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de Santé) ndetse n’abatanze 75% byawo, batarimo kubona serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ubwo bwishingizi.
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryakeye saa munani yafashe abantu 62 mu ishyamba ryo mu Murenge wa Simbi basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 1,228 bakaba babonetse mu bipimo 20,718.
Mu gihe umwaka wa 2021 ubura amasaha make ngo urangire, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2022.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ibiribwa birimo Toni 27 z’ibirayi,Toni 15 z’amashu na Toni 1,5 y’ibishyimbo, bihabwa imiryango 123 ishonje kuruta iyindi, ibyo biribwa bikaba byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.
Muri uyu mwaka urangiye wa 2021, hirya no hino mu gihugu hakozwe byinshi bijyanye no gufasha abaturage kugira imibereho myiza, aho hari abakuwe mu manegeka batuzwa heza, aborojwe amatungo, abakorewe ubuvugizi butandukanye bakabona ubufasha, byose bikaba byakozwe mu ntumbero yo gufasha umuturage kugira imibereho myiza.
Gusarara bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Hari ibiterwa na ‘infections’ zizanwa n’ibicurane n’inkorora, hari ibiterwa no gusakuza cyane, icyo gihe bikaba bitavurwa na ‘antibiotics’.
Alain Mukuralinda ni umuhanzi akaba n’umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi (Manager). Mukuralinda aherutse kugirwa umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Mu gihe byashize wasangaga abagabo ari bo ahanini bayobora mu nzego z’ibanze, ariko amatora aheruka yasize abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi muri Nyamagabe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwahagaritse igikorwa cyari cyateguwe cyo guturitsa urufaya rw’urumuri (Fireworks) mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 1,488 bakaba babonetse mu bipimo 24,501. Nta wishwe na Covid-19 mu gihugu kuri uwo munsi. Abashyizwe mu bitaro bashya ni 26, abarembye ni 2 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ku wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya siporo yongeye gusohora amabwiriza agenga ibikorwa bya siporo mu Rwanda kubera ubwiyongere bwa Covid-19, aho imyitozo n’amarushanwa ku makipe byagaritswe iminsi 30.
Nyuma y’uko hagaragaye impfu z’abantu barindwi zakurikiye umunsi Mukuru wa Noheri, ahitwa mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Ubuyobozi bw’ako Karere bwatangiye kuvana mu baturage izo inzoga.
Umwaka wa 2021 mu bijyanye n’ubutabera n’Umutekano usize Abayobozi bakomeye mu myanya, ubanishije neza u Rwanda n’u Bufaransa, usize bamwe mu byamamare bagejejwe muri kasho, mu nkiko no muri gereza, ariko hakaba n’abavanywemo ndetse n’abagizwe abatagatifu.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hasojwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona hakinwa imikino ibiri yari isigaye, aho AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-1.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo n’izindi nzego z’umutekano z’igihugu, buzishimira ubwitange bwazo mu mirimo zishinzwe, anabifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021.