Abari bakumbuye ibihe byabanyuze mu myidagaduro bashonje bahishiwe

Ku bufatanye bwa ‘Rwanda Arts Council’, ‘RUA Concept’, ‘Ikembe Rwanda modern Music Union’, byose bikorera mu Rwnda, harategurwa igitaramo cyiswe ‘Twarawubyinnye Concert’, kizahuza abahanzi, abavanga imiziki (DJs), abayobora ibirori/ibitaramo n’abandi bamenyekanye mu myidagaduro mu myaka yashize, ni ukuvuga hagati ya 2000-2012.

Mu mpera zisoza umwaka abantu baba bashaka aho basohokera bakinezeza
Mu mpera zisoza umwaka abantu baba bashaka aho basohokera bakinezeza

Nk’uko byasobanuwe na Rugemana Babu Amen, umunyamakuru wa Isibo Tv, akaba n’umwe mu barimo gutegura icyo gitaramo, ngo cyatekerejwe hagamijwe kugarura abo bahanzi n’abandi bashimishije Abanyarwanda mu myaka yashize, kugira ngo bongere babataramire.

Rugemana yavuze ko icyatumye batekereza gutegura igitaramo, kigarura abo bahanzi bamenyekanye cyane mu myaka yashize, ari uko ibitaramo bimaze iminsi biba, usanga biririmbamo abantu bamwe gusa badahinduka.

Rugemana ati “Abahanzi bamenyekanye mu myaka ya 2012 kumanura, ntibakunze kwitabira ibitaramo bikorwa muri iyi minsi, kuko usanga abenshi muri bo basigaye bafite izindi nshingano nyinshi, n’iyo barebye icyo ibyo bitaramo biba bigamije hari abatabyibonamo, ndetse n’abamamaza ibyo bitaramo, hari ubwo babyumvikanisha nk’ibigenewe urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye”.

Muri iki gihe ngo usanga ibitaramo biba byiganjemo abahanzi bashya ‘New generation’, bamwe baririmba mu njyana z’Abanyamerika zikunzwe cyane mu rubyiruko. Ariko rero ngo hari n’urubyiruko ruba rwifuza kumva indiririmbo z’abahanzi bamenyekanye mu myaka yashize, nk’uko byagaragaye mu gitaramo The Ben aherutse gukorera mu Rwanda, kuko ngo kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi.

Rugemana ati “Hari urubyiruko rukunze izo njyana ziririmbwa n’abahanzi bazamuka muri iki gihe, ariko rukanifuza kumva abahanzi bamenyekanye mu myaka yashize nka ba Tom Close n’ubwo afite izindi nshingano nk’umuganga, Kitoko, Miss Shanel”.

Muri icyo gitaramo kandi ngo hazatangwa ibihembo, bikazahabwa abantu bagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’imyizadagaguduro, yaba abahanzi, abanyamakuru, aba DJs, MCs n’abandi.

N’ubwo byateguwe ko abahanzi bazaza muri icyo gitaramo ari abatangiye ubuhanzi mu myaka ya 2000-2012, ariko hari n’abatangiye muri iyo myaka ndetse n’ubu bakaba bakigaragara cyane mu bitaramo harimo Bruce Melody, The Ben, Knowless, n’abandi. Abo nabo ngo bashobora kuzagaragara muri icyo gitaramo.

Rugemana ati “Bamwe mu bahanzi bamenyekanye muri iyo myaka ya 2012 kumanura, twabavugishije kuri icyo gitaramo barabyemera ko bazaza kuririmba ndetse barabyishimira, ku buryo hatazabura nk’abahanzi 10 muri bo bazagaragara ku rubyiniro muri icyo gitaramo”.

Ni igitaramo giteganyijwe mu kwezi k’Ukwakira 2022, kikaba kizishyuza, ariko igiciro ngo kizaba ari gito kugira ngo byorohere abantu kwinjira, bongere bishimire kumva abahanzi babanyuze mu myaka yashize. Itariki nyayo igitaramo kizaberaho ndetse n’aho kizabera, nabyo ngo bizatangazwa vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka