Abaturiye Pariki y’Ibirunga barishimira iterambere yabagejejeho

Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko yabateje imbere mu bijyanye n’ubukungu ndetse no mu mibereho myiza.

Tariki ya 02 Nzeri 2022 ubwo abaturage bari babukereye biteguye abashyitsi baje kwita izina abana b’ingagi 20, abo baturage bagaragaje ko guturira Pariki y’Ibirunga byabateje imbere.

Lewis Hamilton ukomoka mu Bwongereza uzwi cyane mu gusiganwa atwara imodoka nto (Formula 1), hamwe n'umwe mu bayobora ba mukerarugendo bifotoje muri ubu buryo bwo kwigana ibyo ingagi zikunda gukora zikomanga mu gatuza
Lewis Hamilton ukomoka mu Bwongereza uzwi cyane mu gusiganwa atwara imodoka nto (Formula 1), hamwe n’umwe mu bayobora ba mukerarugendo bifotoje muri ubu buryo bwo kwigana ibyo ingagi zikunda gukora zikomanga mu gatuza

Mukabizimungu Athanasie, umuyobozi wa Koperative Imbere Heza mu Karere ka Burera ibungabunga ibidukikije, yavuze ko amafaranga yinjira mu gihugu azanywe na ba mukerarugendo agera no ku muturage.

Ati “Ubu hari Koperative itwaza ba Mukerarugendo imizigo igihe bagiye gusura Ibirunga. Icyo gihe avugana n’umutwaza akamuhemba amadolari. Hari abahembwa amadolari 20, cyangwa amadolari 30 kuzamura kugeza ku madolari 40. Hari n’abahembwa arenze ayo bitewe n’uwo yatwaje n’icyo bumvikanye kumuhemba”.

Niyigena Angelique, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rutwaza ba mukerarugendo, agaragaza ko guturira iyi pariki ari iby’agaciro kanini kuko nibura buri kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200.

Aba baturage bose bavuga ko guturira Pariki ari imwe mu nzira yo guca ukubiri n’ubukene kuko byababereye igisubizo cyo kwihangira umurimo, baca ukubiri n’ubukene.

Ndacyayisenga Venuste, umuyobozi wa Koperative y’urubyiruko rutwaza ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko, uretse kuba umurimo bakora warafashije abanyamuryango bose kwiteza imbere, ngo banashoboye kuzigamira ejo hazaza.

Ati “Guturira Pariki byaduhinduriye ubuzima kuko usanga iyo ba mukerarugendo baje usanga amahoteli aduhahira ibiribwa byacu noneho umusaruro wacu ukagurwa ku bwinshi”.

Iyo mukerarugendo atabasha kuzamuka mu kirunga n'amaguru aho bibaye ngombwa baramuheka ariko akajya gusura ingagi
Iyo mukerarugendo atabasha kuzamuka mu kirunga n’amaguru aho bibaye ngombwa baramuheka ariko akajya gusura ingagi

Uretse amafaranga uru rubyiruko rukura mu guherekeza abatemberera Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, rufite n’ibikorwa by’ubudozi (atelier) bakesha inkunga rwahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, binyuze muri gahunda yo gusangiza abaturiye za pariki, inyungu ziva mu bukerarugendo.

Uwingeri Prosper, umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, avuga ko abaturiye Pariki bamaze kugerwaho n’inyungu y’ibivuye muri Pariki, kuko ubu nta ba rushimusi bakijya kwica inyamaswa ndetse abahaturiye ntibakijya guhinga hafi ya Pariki.

Uwingeri avuga ko amafaranga Pariki yinjije, umuturage agenerwamo 10% rijya mu bikorwa remezo birimo imihanda, amavuriro, amazi meza, amashuri n’ibindi byose bimuteza imbere.

Ati “Abahoze bangiza ibidukikije babaye abafatanyabikorwa ubu twese twishimiye ko tubasha kubungabunga Pariki y’Ibirunga abana b’ingangi bakinjiza amadovize”.

Uwingeri avuga ko kuva hatangira gahunda yo kwita amazina Ingagi mu mwaka wa 2005 bari bafitemo imiryango 8 gusa ariko ubu muri Pariki y’ibirunga harimo imiryango ikurikiranwa umunsi ku wundi igera kuri 380.

Ibikorwa by’ubukerarugendo kandi byateje imbere Akarere ka Musanze kuko ubu gafite Hoteli zigera muri 5 zakira ba Mukerarugendo igihe baje mu bikorwa byo gusura ingagi.

Ba mukerarugendo iyo bananiwe baricara bakaruhuka baganira n'ababayobora hamwe n'ababatwaza
Ba mukerarugendo iyo bananiwe baricara bakaruhuka baganira n’ababayobora hamwe n’ababatwaza

Reba umuhango wo Kwita Izina muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka