Henshi mu gihugu babonye imvura batangira gushyira imbuto mu butaka

Abahinzi hirya no hino mu Gihugu bavuga ko batangiye gushyira imbuto mu butaka, nyuma yo kubona imvura y’Umuhindo yatangiye kugwa mu mpera za Kanama 2022.

Abahinzi batangiye gutera imbuto zitandukanye
Abahinzi batangiye gutera imbuto zitandukanye

Hirya no hino mu Gihugu babonye imvura mbere y’itariki yateganyijwe n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kuko uretse mu bice bimwe by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru byagombaga kuyibona kuva tariki 30 Kanama, ahandi bagombaga kugusha imvura ya mbere kuva tariki 09 na 19 Nzeri 2022.

Umuturage wo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera witwa Uwingeneye, avuga ko baraye babonye imvura nyinshi mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2021, bamwe bakaba batangiye gutera ibihingwa birimo urutoki, ibigori n’imyumbati.

Uwingeneye avuga ko ubwo imvura iguye kare kandi ari nyinshi, hari igihe ishobora kuzacika kare batareza, bakaba ngo bagomba gufatirana irimo kugwa.

Uwingeneye agira ati "Ubu abenshi bamaze kurima, turimo turacukura ibinogo by’ibigori, iby’insina n’iby’imyumbati, turahinga tudashingiye ku bwoba bw’uko imvura izagenda, gusa tubikora vuba kugira ngo ninagenda Izuba ryinshi ritazatwangiriza."

Umukambwe w’imyaka 84 y’ubukure utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, Philippe Furere, avuga ko imvura yatangiye kugwa ari isanzweho mu bihe by’umuhindo nk’ibi, n’ubwo ngo itangirana ubukana mu ntango z’ukwezi kwa cyenda igera aho ikagenda igabanuka.

Furere avuga ko abahinzi bashobora gutangira guhinga imyaka bagahera cyane cyane ku bihingwa bitinda kwera, kugira ngo imvura itazabatenguha ikabura mbere y’igihe bateganyaga.

Furere ati "Nta kibazo iyi mvura ni ibisanzwe, ikibi ni uko yatangirana n’ukwezi kwa munani, ariko iyo itangiye mu kwa cyenda ni yo mvura y’Umuhindo nyine, barabiba bagahinga imyaka."

Ati "Iyi mvura iyo itangira kugwa izana inkubiri, bayitaga imvura y’impangukano, izana umurindi n’umuyaga wo gusenya ndetse n’urubura, iyo iguye ityo ishobora kugwa nka kabiri ikarangira, igakomeza kujya igwa ariko itanga imicyo nko mu kwezi kwa cumi."

Mu cyumweru gishize Ikigo Meteo Rwanda cyatangaje Iteganyagihe ry’iki gihe cy’Umuhindo, rigaragaza ko hazabaho imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa muri ibi bihe, bitewe n’uko inyanja ngari zitashyushye cyane ngo zitange ibicu bifite ubuhehere buhagije.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, bavuga ko bagiye kwihutisha kugeza ku bahinzi amakuru n’ibyangombwa bakeneye byose, kugira ngo batazakererwa gutera imbuto imvura ikabacika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka