Dore amazina yiswe abana b’ingagi
Mu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi baba baherutse kuvuka, muri 2022, abana bavutse muri 2021 na 2022 ni bo biswe amazina.
Ni umuhango wabereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku isi. Ni ibirori byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngerente.
Abana b’ingagi biswe amazina, ni abo mu miryango 12 y’ingagi ari yo Noheli , Musilikali, Ntambara , Mutobo , Igisha, Susa, Kureba , Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro n’uwa Hirwa.
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles, ni we wabimburiye abandi mu kwita izina aho yabikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (online), avuga ko yishimiye u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM.
Izina yise umwana wabyawe na Agasaro wo mu muryango wa Muhoza ni Ubwuzuzanye (Harmony).
Uzo Aduba, umukinnyi wa filime, izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Umuco wo mu muryango wa Noheli ni Imararungu (Cheerful).
Dr Evan Antin, umuganga w’amatungo akaba n’umunyamakuru kuri Televiziyo, yise umwana w’ingagi wabyawe na Ingufu wo mu muryango wa Susa izina Igicumbi (Sanctuary).
Neri Bukspan uyobora Standard & Poor’s Credit Market Service, yise umwana w’ingagi wabyawe na Ubufatanye wo mu muryango wa Musilikari, izina Indangagaciro (Values).
Dr Cindy Descalzi Pereira, umugiraneza ndetse akaba ari Rwiyemezamirimo, izina yahaye umwana w’ingagi wo mu muryango Ntambara ni Ubwitange (Sacrifice).
Didier Drogba, umukinnyi w’umunyabigwi izina yahaye umwana w’ingagi wo mu muryango Muhoza wabyawe na Tuyubake ni Ishami (Offspring).
Itzhak Fisher, umwe mu bayobozi bakuru muri RDB, izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Umutego wo mu muryango wa Hirwa ni Ntare (Lion).
Laurene Powell Jobs, washinze akanaba Perezida wa Emerson Collective, izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Umwali wo mu muryango wa Susa ni Mugangamwiza (Good Doctor).
Yavuze ko yaritekereje bitewe n’umugabo witwa Paul Farmer, washinze Umuryango Partners in Health mu Rwanda uherutse kwitaba Imana, aho ngo yamufataga nk’umuganga w’icyitegererezo.
Dr Frank I. Luntz, washinze akanaba na Perezida wa Luntz Global, izina yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Susa ni Baho (Live).
Sterwart Maginnis, umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije, izina yise umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Musirikare ni Nyirindekwe (Protector).
Thomas Milz, umuyobozi mukuru ushinzwe igura n’igurisha muri Volkswagen Group South Africa & Sub-Saharan Africa, izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Ruhuka wo mu muryango wa Noheli ni Ruragendwa ( Hospitable).
Salima Mukansanga, umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, izina yise umwana w’ingagi w’umukobwa wavutse ku itariki 15 Nzeri 2021, ukomoka mu muryango Igisha ku mubyeyi Ubuntu ni Kwibohora (Liberation).
Louise Mushikiwabo, umunyamabanga w’Umuryango mpuzamahanga uhurije hamwe ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Urahirwa wo mu muryango wa Ntambara ni Turikumwe ati “naza aza gusura nyina wo muri batisimu mu Bufaransa nzajya muhamagara On n’est ensemble”.
Youssou N’Dour, umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Senegal, izina yahaye umwana w’ingagi wabyawe na Umutuzo wo mu muryango wa Amahoro, ni Ihuriro ati “ni Centre tournant multisectoriel”.
Naomi Schiff, icyamamare mu masiganwa yo gutwara imodoka akaba ari n’umunyamakuru, umwana w’ingagi wo mu muryango Kureba wabyawe na Akamaro yamwise Imbaduko (Vivacity).
Kaddu Sebunya, Umuyobozi mukuru w’Umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, izina yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Mutobo ni Indatezuka (Resilient).
Gilberto Silva, Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakiniye ikipe ya Arsenal, izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Umutungo wo mu muryango wa Sabyinyo ni Impanda (Trumpet).
Sauti Sol, Itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya izina bise umuryango mushya w’ingagi izina rya Kwisanga (Feel at home) wavukiye mu muryango wa Kwitonda.
Juan Pablo Sorin, Umunyabigwi mu mupira wa maguru wakiniye ikipe ya Paris Saint –Germain, izina yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Noheli ni Ikuzo (Admirable).
Moses Turahirwa, Umunyamideli ufite inzu ikora imideli yitwa Moshions, izina yise umwana w’ingagi uvuka mu muryango wa Musilikare wabyawe na Izihirwa ni Kwanda. Ati “niba uvukiye mu muryango w’umusirikare hari n’amahirwe hafi aho uwo umwana yakwitwa nde? Umwana w’umuhungu ndamwita Kwanda (Expand).”
Sir Ian Clark Wood, KT , GBE, umuyobozi wa The Wood Foundation izina yise umwana w’ingagi wabyawe na Umutego wo mu muryango wa Pablo ni Ubusugire (Integrity).
“The name I give him is Ubwuzuzanye, which means Harmony since the restoration of harmony between nature, people and planet is the most critical issue facing humanity.”
His Royal Highness The Prince of Wales (@ClarenceHouse) virtually names a baby gorilla at today's #KwitaIzina. pic.twitter.com/SdcvDk58Hy
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
Reba umuhango wo Kwita Izina muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|