Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16

Umuhanzi Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16 ziri mu njyana akunze kwibandaho ya gakondo, mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.

Album Massamba Intore arimo arakora iriho indirimbo za Gakondo harimo n’iza se, Sentore Athanase Rwagiriza yahimbye ndetse n’izindi yagiye asubiramo zahimbwe n’abandi bahanzi bo hambere.

Massamba Intore
Massamba Intore

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Massamba Intore yavuze ko impamvu muri Album ye harimo indirimbo zahimbwe na se Sentore ari ukugira ngo zitazazima, ndetse ko harimo no gusigasira umuco nyarwanda.

Ati “Ubundi mu ndirimbo zanjye nzasohora kuri iyo Album ni 16 ariko zitandukanyijwe n’ibintu bitatu, kuko esheshatu muri zo ni izanjye nahimbye, izindi ni izahimbwe na Papa wanjye, izindi 6 ni izahimbwe n’abahanzi gakondo ba kera nzasubiramo kugira ngo na zo zitibagirana”.

Impamvu Massamba yatekereje kubikora gutya ngo ni ukugira ngo asigasire ibihangano by’umuco nyarwanda, anabungabunge gakondo itazazima.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyo album harimo iyitwa Benimana, Injwiri, Urwiririza, n’izindi yagiye asubiramo.

Indirimbo Massamba avuga yasubiyemo za se Sentore harimo iyitwa Twaje kugutaramira, Urwererane, Igihangange, n’izindi.

Ati “Ibihangano bya Papa ntabwo bigomba kwibagirana kandi yarasize abamukomokaho, kandi igishimishije muri ibyo ni uko yasize yanditse indirimbo ze”.

Massamba avuga ko yagiriwe icyizere agahabwa akazi ko gutoza Itorero ry’Igihugu kubyina imbyino gakondo.

Indirimbo za Massamba zikunzwe kuririmbwa mu misango yo gucyuza ubukwe, ahabaye ibirori bitandukanye ndetse no mu bitaramo.

Hari izo yahimbye zikoreshwa mu minsi mikuru ngarukamwaka yizihizwa mu Rwanda, irimo umunsi w’Intwari n’umunsi wo kwibohora.

Biteganyijwe ko iyi Album Massamba azayimurika mu Kuboza mu bihe byo gusoza uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

never give up

TUGIZIMANA samson yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka