Bruce Melodie wari ufungiye i Burundi yarekuwe
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.

Bruce Melodie yafashwe akigera mu Burundi tariki 31 Kanama 2022. Uwitwa Toussaint ni we waregeye Polisi mu Burundi ko yamuhaye amafaranga ngo azaze kuririmbira muri icyo gihugu, nyamara ntiyaza, ntiyanasubiza amafaranga yahawe.
Biravugwa ko yarekuwe amaze kwishyura Miliyoni zibarirwa muri 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yahise akomereza mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu kibera kuri ‘Zion Beach’ ku wa Gatandatu akaza gukorera ikindi muri ‘Messe des Officiers’.

Ohereza igitekerezo
|
Murye muduha inkuru zabasohoye indirimbo