Clare Akamanzi, Dr Karusisi, Sina Gerard babaye aba DJs mu isabukuru ya Inkomoko

Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Dr Diane Karusisi wa Banki ya Kigali na Sina Gerard wa Entreprise Urwibutso bavanze umuziki(babaye aba DJs) mu birori by’Isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko.

Clare Akamanzi
Clare Akamanzi

Abandi bayobozi babaye aba DJ ni Kampeta Pichette Sayinzoga wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Arthur Asiimwe.

Ikigo Inkomoko gihugura kikanatanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo bato barimo n’impunzi muri Afurika y’Iburasirazuba, kirizihiza isabukuru y’imyaka 10 mu byishimo byo kuba kimaze gufasha abagera ku bihumbi 40.

Ibi birori byahawe insanganyamatsiko igira iti "Ibyishimo by’Abaturage", byitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, ndetse na bamwe mu bafite ubucuruzi bwateye imbere babikesha Inkomoko.

Ikigo Inkomoko kivuga ko kimaze guha abikorera bato amahugurwa n’inguzanyo y’amadolari ya Amerika miliyoni 7.7 (ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi na miliyoni magana arindwi), bikaba byarahesheje imirimo abarenga 35,000 mu bihugu Inkomoko ikoreramo by’u Rwanda, Kenya na Ethiopia.

Uwitwa Emmanuel Tuyisenge uyobora ikigo gikora ubwubatsi cyitwa TEMACO avuga ko ubufasha bwa Inkomoko, ubujyanama ndetse n’inguzanyo yishyurwa hongeweho inyungu nto cyane byamuhaye icyerekezo nyacyo cy’ubuzima.

Tuyisenge agira ati "Twashoboye kwagura ubucuruzi kandi twiyemeza kwishyura inguzanyo ku gihe kugira ngo n’abandi bagihangayitse nk’uko twari tumeze babashe kubona igishoro."

Umuyobozi w’Ikigo Mastercard Foundation gitera inkunga imishinga ya Inkomoko, Rica Rwigamba avuga ko bishimiye gukomeza gufasha ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko hari icyo bamariye abaturage.

Rwigamba uyobora Mastercard Foundation mu Rwanda akomeza agira ati "Dutegereje kubona muri Afurika y’Iburasirazuba ibigo byinshi birimo kwaguka muri iyi myaka izaza."

Inkomoko yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, kugeza ubu ifite icyicaro i Kigali n’amashami umunani hirya no hino mu Ntara, ndetse ikaba imaze kwagukira mu bihugu bya Kenya na Ethiopia ahari ibindi byicaro icyenda byayo.

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali

Ibirori byo kwishimira Iterambere Inkomoko yagejeje ku baturage byitabiriwe n’abakozi bayo basaga 200 barimo kwiga uburyo bazarushaho gutanga serivisi mu yindi myaka 10 iri imbere.

Iki kigo cyiyemeje gufasha abikorera bato barenga ibihumbi 500 mu bihugu umunani byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.

Inkomoko ivuga ko izafasha aba ba rwiyemezamirimo bato gushora imari itubutse, kubahugura mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’ingamba zibahuza n’amasoko y’ibyo bakora ari mu bihugu bitandukanye.

Kampeta Pichette Sayinzoga uyobora Banki y'u Rwanda itsura Amajyambere (BRD)
Kampeta Pichette Sayinzoga uyobora Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD)

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Inkomoko imaze ishinzwe, Umuyobozi Mukuru wayo Julienne Oyler yavuze ko bishimiye kuba ibigo byinshi byaremeye guherekezwa na Inkomoko mu rugendo rw’iterambere.

Oyler ati "Ibyagezweho n’abakozi bacu mu kuzamura imibereho, guteza imbere ubucuruzi buto no guhanga imirimo bintera imbaraga zo kurushaho gukora byinshi biteza imbere abaturage."

Sina Gerard
Sina Gerard
Madamu Jeannette Kagame na we yitabiriye ibi birori
Madamu Jeannette Kagame na we yitabiriye ibi birori
Arthur Asiimwe uyobora RBA
Arthur Asiimwe uyobora RBA

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Inkuru bijyanye:

Madamu Jeannette Kagame yashimye ibikorwa bya Inkomoko kuko ari impano kuri bose

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inkomoko ningirakamaro koko!!

shema yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka