Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, akomeje gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri, aho abibutsa ko udafite ubushobozi bw’amafaranga yemerewe kuzana n’ibiribwa, udafite byose akaba yajya no gukora imirimo inyuranye ku ishuri.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Hon. Dr. Lemogang Kwape, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Botswana, bayoboye intumwa z’ibihugu byombi mu nama ya mbere y’akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Botswana, inama imaze iminsi 3 ibera i Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buri muri gahunda yo gusura ibikorwa remezo, cyane cyane imihanda n’ibiraro byangiritse mu bihe bya Covid-19, mu rwego rwo gushaka uko bisanwa, ibirenze ubushobozi bw’Akarere bigakorerwa ubuvugizi mu nzego nkuru.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga ibireti mu Murenge wa Kabatwa (KOAIKA), barishimira uburyo icyo gihingwa gikomeje kugira uruhare rufatika mu bukungu, bwaba ubwabo n’ubw’igihugu.
Umujyi wa Gisenyi wagiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwe umubiri w’umuntu umwe wabonetse ahitwa Muhira mu Murenge wa Rugerero.
Abaturage batuye mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu batunguwe n’inkangu y’umusozi wacitse saa moya za gitondo, ihitana abana babiri bari bagiye kuvoma.
Abafite ubumuga harimo n’abafite ubwo kutumva no kutavuga bo mu karere ka Musanze, bishimiye amahugurwa bahawe ku buzima bw’imyororokere yatumye bamenya byinshi batari bazi
Mu gihe habura iminsi itari myinshi kugira ngo muri Kamena hatangire imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, irimo gushakirwa imikino ya gicuti kugira ngo iyifashe kwitegura.
Guhera kuri uyu wa Gatanu harakinwa imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho abakinnyi 13 batemerewe gukina kubera amakarita
Mu turere twa Gatsibo na Kayonza hadutse udusimba turya ubwatsi bw’amatungo ndetse n’imyaka, ku buryo umurima tugezemo nta musaruro uba witezweho.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yabwiye ibihugu by’Uburengerazuba (Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi), ko uzagerageza kwitambika icyo yise ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine azatungurwa n’igisubizo cyihuse cyane (umurabyo).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira urubyiruko kudashidukira ababizeza ibitangaza byo kubajyana mu bihugu byo hanze kuko abenshi baba bagamije kubacuruza (Human Trafficking) kugira ngo bazakoreshwe imirimo y’ubucakara.
Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs igiye kujya ikinira imikino yayo isigaye ya shampiyona kuri Stade Kamena, kubera imirimo yo kuvugurura
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,518. Abo bantu batanu barimo babiri babonetse i Kigali, babiri boneka i Burera n’umwe i Musanze. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo (…)
Mu mikino ibanza ya ½ ya UEFA Champions League yasojwe kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Liverpool yatsinze Villareal yo muri ESPAGNE ibitego 2-0
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Minisitiri w’Ingabo muri Botswana, Hon Kagiso Thomas Mmusi uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo, ku Kimihurura.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe imivurire y’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr IYAMUREMYE Jean Damascene, yatangarije KT Radio ko 17% by’urubyiruko byibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.
Ikipe ya APR FC yateye intambwe ya mbere igana muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsindira Marine FC i Rubavu ibitego 2-0 mu mukino ubanza
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intumwa za Banki y’Isi, ku itariki 26 Mata 2022, yasuzumiwemo imyiteguro yo kubaka ikindi cyiciro cy’imihanda mishya ya kaburimbo na ruhurura ya Rwebeya (RUDP II/Phase 3) mu mujyi wa Musanze.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko hazakurikizwa amategeko mu kuburanisha Micomyiza Jean Paul, aho ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca bizavanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya.
Umukozi w’Akarere ka Kirehe uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere Nsengimana Janvier avuga ko kugira umusaruro w’ibigori wujuje ubuzirange byatumye babona abaguzi benshi kuburyo abahinzi batagihendwa n’abamamyi.
Mu mwaka wa 2021-2022, Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), cyakoze inyigo ku rugero Abanyarwanda bariho mu kunywa itabi, kikaba cyarasanze abarinywa cyane ari abagabo bakuze, bafite amikoro make kandi batize.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, akomeje gushishikariza abaturage kuba hafi y’ikipe yabo ya Gicumbi, mu mikino mike isigaje ya Shampiyona, aho yemeza ko icyizere cyo kutamanuka mu kiciro cya kabiri kigihari.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), irahamagarira urubyiruko gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi, kubera ko bwunguka kandi nta wabugiyemo wicuza, ahubwo bakurikira inyungu ibubamo.
Abakoresha ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko nta myaka runaka ababyeyi bakwiye gutegereza, ngo bahe abana babo uburenganzira bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga cyangwa kuvumbura ubundi bumenyi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gusaba abishe kugira uruhare mu kugaragaza imibiri itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kugira ngo bishimangire urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Babitangaje ubwo bashyinguraga imibiri 108 yabonetse hirya no hino mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu murenge wa Mugina, (…)
Nyuma y’amezi hafi abiri uwari umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC, Kamuzinzi Godfroid yeguye ku mirimo ye na bamwe mu bo bari bafatanyije, iyo kipe yabonye ubuyobozi bushya binyuze mu nteko rusange yateranye ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suède kuburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 1994.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Kigali Convention Centre, bakiriye mu musangiro abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batandatu, bakaba babonetse mu bipimo 6,291. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Abakozi b’ikigo Hot Point gicuruza ibikoresho bya electronic bigezweho, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari isomo rikomeye ku Banyarwanda no ku isi, mu guharanira amahoro no kwimakaza ubumuntu mu bantu.
Mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro, amakipe ya Rayon Sports, Police FC na AS Kigali zatsinze imikino ibanza, KNC wa Gasogi avuga ko atanyuzwe
Minisiteri y’Ibikorwa remezo(MININFRA) hamwe na Ambasade y’Igihugu cya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye, ba Ambasaderi 7 bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Uwase Delphine (Ortha) wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda cyane cyane muri filime y’uruherekane ya ‘Bamenya’ agiye gufungura ishuri rya siporo yise ‘Kigali Elite Sports Academy’.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu rwakoze dosiye 12,840 z’abana bikekwa ko basambanyijwe, bakabikorerwa n’abantu bari mu byiciro byose.
Umujyi wa Kigali wasabye inzego z’ibanze ziwuhagarariye gufasha ingo zose ziwurimo kubona umuriro w’amashanyarazi bitarenze uku kwezi kwa Mata, ariko hari abaturage binubira ko barimo gusabwa ruswa kugira ngo bahabwe iyo serivisi.
Rucagu Boniface ni umugabo utangaje kubera imirimo ikomeye yagiye akora kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu, akaba ubu ari mu kanama ngishwanama k’inararibonye. Rucagu avuga ko imodoka ye yayihaye izina rya Mpatswenumugabo.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, yafunzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere, ruzabikwamo amateka yihariye y’ahabereye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19. Babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Kigali. Babonetse mu bipimo 3,714 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Iburasirazuba rwihaye igihe cy’amezi atatu kuba rwakemuye bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, harimo kurarana n’amatungo ndetse n’imirire mibi mu bana.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, aboneraho kugirana ibiganiro na Perezida Museveni.
Mu mpera z’iki Cyumweru ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere cya muri Handball,a ho amakipe akomeye yatangiye atsinda imikino yayo.
Nk’uko babitangaje binyuze ku rubuga rwabo rwa twitter, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wabo mukuru, Mugisha Benon muri Werurwe uyu mwaka, ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG VC, yemeje ko yamaze gusinyisha umutoza mukuru, Kwizera Pierre Marchal.
Mu ba Ambasaderi batanu bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, harimo uw’igihugu cya Jamaica aherutse gusura mu byumweru bibiri bishize.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yabwiye ababyeyi ko nta rwitwazo bafite rwo kuba abana babo batiga, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abibutsa ibihano bigenewe uwakuye umwana mu ishuri bihwanye n’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Abaturage bakoresha umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Rwamagana, bavuga ko wahagaritse ubuhahirane bwabo kuko wuzuyemo amazi ahitwa Cyaruhogo, ku buryo abadashoboye kunyura mu mazi batanga amafaranga yo kubaheka mu mugongo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayigizemo uruhare bakurikiranywe n’ubutabera maze bamwe inkiko zibahamya ibyaha ndetse baranabihanirwa mu gihe hari n’abatari bari mu Rwanda bityo hatangira urugendo rwo kubashakisha.