Ibitaro bya Ruhengeri byungutse ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’abafite ubumuga

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, byashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, byitezweho korohereza abantu bafite ubumuga babigana kugerwaho na serivisi, bitabasabye koherezwa kuzishakira mu bindi bitaro bya kure.

Ibitaro bya Ruhengeri byungutse ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw'abafite ubumuga
Ibitaro bya Ruhengeri byungutse ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’abafite ubumuga

Ni ibikoresho bizifashishwa, by’umwihariko mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo cyane cyane z’abana bato, biganjemo ababa baravukanye ibibazo by’ingingo, ababigize nyuma yo kuvuka, ndetse n’abafite ubundi bumuga muri rusange.

Mu gikorwa cyo kubishyikirizwa ku mugaragaro, cyabaye ku wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022, Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, yatangaje ko ibi bitaro, nibura byakira abantu 500 buri kwezi, bakeneye serivisi z’ubugororangingo. Muri abo, byibura abagera ku 100 usanga baba bakeneye ubuvuzi buri ku rwego rwo guhabwa inyunganirangingo n’insimburangingo; bikaba byaberaga ibi bitaro ihurizo, kubakurikirana bidafite ibikoresho.

Agira ati “Byari ikibazo gikomeye gukurikirana abatugana bakeneye iyo serivisi tudafite ibikoresho twifashisha. By’umwihariko rero ku bana, hari abo twakurikiranaga, bavukanye ibibazo by’ingingo mu maguru, ibirenge, mu maboko n’ahandi; ugasanga bitugora kubavura, kubera ko nta bushobozi twabaga dufite”.

Ati “Byadusabaga kubohereza ku bindi bitaro bya kure nka za Gatagara n’ahandi. Ubu rero kuba tubonye ibi bikoresho, ni inyunganizi ikomeye, kuko bizajya bidufasha kubakurikirana byimbitse”.

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bigaragaza ko ibi bikoresho bizabyunganira mu kunoza serivisi
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bigaragaza ko ibi bikoresho bizabyunganira mu kunoza serivisi

Mu bantu bose bagana serivisi y’ubugororangingo, zitangirwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, 15 % baba ari abana. Bamwe mu babyeyi Kigali Today yahasanze, bemeza ko ibi bikoresho, byari bikenewe cyane.

Siborurema Jeannette agira ati “Twagorwaga n’ingendo zijya i Kigali no mu zindi Ntara, ibi bitaro bitwoherejeyo, kuko byo bitashoboraga kutwitaho. N’iyo twageragayo, baduhaga ama rendez-vous ya kure, tugatinda kubona ubuvuzi. Hari n’abacikaga intege, bagahitamo kwiherera mu rugo. Ariko kuba ibi bitaro bibonye ibikoresho, bigiye kuturinda gusiragirira ahandi, no guheranwa n’uburwayi”.

Uwizeyimana Emeritha wo mu Murenge wa Musanze agira ati “Hari abana benshi bari baraheze iwabo, barapfukiranwe n’ubwigunge, batiga biturutse ku bumuga bagize badafite uburyo bwo kwivuza. Ibi bikoresho bizanwe muri ibi bitaro ni ingirakamaro cyane, kuko bizakuraho izo mbogamizi”.

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bihawe ibi bikoresho muri gahunda y’umushinga mugari ugamije gukumira ubumuga, kwita ku buvuzi bw’abafite ubumuga no kububakira ubushobozi; hagamijwe kubagabanyiriza ingaruka zibukomokaho.

Abagana ibi bitaro bagiye koroherwa baboba serivisi hafi kandi yuzuye
Abagana ibi bitaro bagiye koroherwa baboba serivisi hafi kandi yuzuye

François Xavier Karangwa, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Iharanira Iterambere ry’Abantu bafite Ubumuga (UPHLS), ari na wo uri gushyira mu bikorwa uwo mushinga, agira ati “Uretse kuba serivisi zubakiye kuri ibi bikoresho abantu baziboneraga kure, mu busanzwe byabaga binahenze. Urugero niba nk’inyunganirangingo y’ukuguru kumwe, yaguraga nk’ibihumbi 700, umuturage udafite ubushobozi, kuyabona bimusaba kuba yanagurisha isambu ye cyangwa undi mutungo”.

Yongerato ati “Ikindi navuga ko gikunze kugorana, ni ukuba hari ababa badafite amakuru y’aho izo serivisi bazibonera, bigatuma ubuvuzi batabubonera igihe, bikaba byabaviramo ubumuga bwa burundu. Tugasanga rero ibi bikoresho, bizafasha abantu mu rugendo rufatika rutuma izo ngaruka zigabanuka ku kigero gifatika, bibe na ngombwa bicike burundu”.

Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri
Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

Ibi bikoresho byatanzwe ku nkunga ya UNICEF, bitwara asaga miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda. Mu Rwanda ibikoresho nk’ibi, bimaze kugezwa mu bitaro bine harimo ibitaro bya Gahini n’ibya Gihundwe.

Abazajya bahabwa ubuvuzi byifashishije ibyo bikoresho, bazajya bavurwa ku buntu, icyakora bishyure ikiguzi cya serivisi bakorewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka