Bamporiki yongeye gutakambira Urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 yaburanye ubujurire ku gihano yahawe cyo gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa we yakomeje gutakambira urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano.

Bamporiki yongeye gutakambira Urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano
Bamporiki yongeye gutakambira Urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano

Bamporiki muri uru rubanza yahawe umwanya ngo asobanure impamvu y’ubujurire bwe, avuga ko asaba gukurirwaho ibihano yahawe n’urukiko ku byaha yahamijwe byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Yagize ati “Ntabwo ndi umwere, ntabwo ndi hano ntarakoze amakosa cyangwa ibyaha, ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira. Ndasaba imbabazi, kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro, munyunamure ngire umumaro”.

Indi mpamvu Bamporiki yagaragaje ituma atakamba gukurirwaho ibihano kugira ngo adafunfwa, ngo ni uko umugore we arwaye kandi asabwa kumwitaho kugira ngo avuzwe, akagaragaza ko ibihano yahawe byasubikwa bityo akita k’uwo bashakanye.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ubusabe bwe nta shingiro bufite kuko igihano yahawe ari gito, ukurikije uburemere bw’icyaha yakoze. Ubushinjacyaha bukavuga ko bidakwiye ko ajuririra igihano yahawe ndetse bugaragaza ko nabwo bwajuririye kirirya gihano kuko ari gito.

Ubushinjacyaha bwavuze ko indi mpamvu bwatumye bujurira ari uko icyaha cya Ruswa Urukiko rwakimugizeho umwere, rukamurega icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bwa Bamporiki nta shingiro bufite, kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije, kandi ngo yari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ndetse wanize amategeko.

Me Jean Baptiste Habyarimana, umwunganizi we yagaragaje ko Bamporiki atagoranye mu rubanza kuva rwatangira, kuko akimara gufatwa yasabye imbabazi abinyujije mu butumwa yacishije kuri Twitter, byerekana ko yaciye bugufi ku cyaha yakoze akanagisabira imbabazi.

Ati “Kuba ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha, ni impamvu yatuma asubikirwa ibihano”.

Ikindi cyagarutsweho n’abamwunganira bashingiraho bamusabira kugabanyirizwa ibihano, harimo imirimo yakoze ifitiye igihugu akamaro, aho yagize akamaro mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, itorero n’ibindi yagizemo uruhare n’ubwo atabyitwaza ngo akore ibyaha.

Me Kayitana Evode Ati “Yemeye icyaha kuva mu bushinjacyaha, turasaba ko yasubikirwa ibihano ndetse n’amande yaciwe kuko ari menshi cyane”.

Kuva urubanza rwa Bamporiki rugisomwa agakurikiranwa mu mategeko adafunze, impuguke mu by’amategeko zamuhaga amahirwe menshi yo kudafungwa ahubwo akaba yahabwa isubikagifungo nk’uko yabisabye urukiko mu bujurire bwe.

Hamaze kumvwa impande zombi, urukiko rwavuze ko icyemezo kizasomwa tariki 16 Mutarama 2023 saa munani z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

MURAHO NEZA , RWOSE UMUVANDIMWE KUBA YEMERA KO YAGOMYE KANDI AGASABA IMBABAZI NKUKO YABITANGIYE MUMIZI , KANDI TUREBYE UMUSANZU NTAGERERANYWA YATANZE KURI SOCIETE NYARWANDA YAGABANYIRIZWA INGOYI AKAGABANYIRIZWA IBIHANO AKANA SUBIKIRWA KUGIRANGO AJYE KWITA KUMUGORE WE ANAKOMEZE AFATANYE N’ABANDI MUKUBAKA URWATUBYAYE . KANDI NDIZERAKO NAWE YIZE BIHAGIJE NTAZONGERE GUKOSA UKUNDI . GUSA IMANA IBIBEMO

NASAGAMBE Thacien yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Iteka umuntu ufashwe akora amanyanga,asaba imbabazi.Ariko biba ari ikimwaro gusa.Uyu nibamurekura azakomeza uwo mwuga watumye agera kuli 1 billion Frw.Nibamufunge abanze nawe yumve.Kuba Nyakubawa ntibisobanura ko uba utari umuntu kimwe n’abandi.Iyo udahannye abanyabyaha,bakomeza amabi bakoraga.

gacinya yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka