Abadepite basanze hari aho abanyeshuri bahabwa amafunguro adahagije

Raporo y’ingendo Abadepite baheruka gukorera mu turere ivuga ko hari amashuri atagaburira abana ifunguro rihagije, ku buryo ngo hari n’aho basanze abana 20 basangira ikilo (kg) kimwe cy’umutsima w’ibigori(kawunga).

Izo ngendo z’Abadepite mu mirenge yose igize uturere tw’u Rwanda zakozwe kuva ku itariki ya 17 Ugushyingo kugera ku ya 05 Ukuboza 2022, raporo kuri zo ikaba yaratangajwe ku itariki 15 Ukuboza 2022.

Abadepite bavuga ko n’ubwo Leta igenera buri mwana ifunguro rifite agaciro k’amafaranga 150, hari ibiteza iryo funguro kugera ku Ishuri ryagabanutse, birimo igiciro cy’ubwikorezi hamwe n’imisoro ikomoka mu itangwa ry’amasoko y’ibiribwa.

Depite Frank Habineza wari ugize itsinda ry’Abadepite bakoreye ingendo mu Karere ka Rutsiro no mu Mujyi wa Kigali akomeza agira ati "Hari ikibazo cy’uko abana bahabwa ibiryo bike cyane, aho ku ishuri ikilo cy’akawunga ngo kigabanywa abana barenze 20, icyo kibazo barakitubwiye."

Abadepite bavuga ko ku mafaranga 150 yagenewe buri mwana, imisoro yonyine ivanwaho ngo ingana n’amafaranga 31,5Frw, hataravaho ayagenewe kuvana ibyo biribwa aho byaguriwe bigezwa ku ishuri.

Depite Habineza avuga ko kugira ngo ishuri ribashe kubona amafunguro ahagije abana, birisaba gukora ku bizatunga abana ikindi gihe, akenshi ngo rigahora mu madeni(imyenda).

Abadepite banagaragaza ko hari amashuri atagira uburiro(refectoire) bigatuma abana barira mu byumba bigiramo, hakavuka ikibazo cyo gukerereza amasomo kuko ngo babanza kuhakorera isuku iyo barangije gufungura.

Abadepite bavuga ko hari n’amashuri y’imyuga yoherezwaho abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta, ariko abana ntibajyeyo kubera kutagira amacumbi cyangwa kutahashaka.

Icyakora ngo hari n’ishuri ry’imyuga ryitwa TVET Nyagahinika muri Rutsiro ryujuje ibisabwa birimo n’amacumbi, ariko Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) kikaba ngo nta bana cyoherejeyo, bigateza igihombo iryo shuri.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite wiyemeje kuzatumiza Abaminisitiri batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, bakazajya gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byugarije imibereho y’Abaturage.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe iby’Amategeko n’imikorere ya Guverinoma, Edda Mukabagwiza yagize ati "Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite irasabwa gutumira Umunyamabanga wa Leta gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro."

Hari Abadepite kandi basabwe n’abaturage bafite ubumuga bwo kutumva, kubakorera ubuvugizi hagashyirwaho amashuri yigisha ururimi rw’amarenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ba Nyakubahwa se impamvu abana batarimo kugaburirwa bihagije ntimuyizi? None se Leta yabonye ibiciro byatumbagiye, aba ari bwo yibuka kugabanya minervale, hari ukundi byari kugenda kutari imirire mibi ku bana bacu? Ngaho nawe fata 85’000 uyahahishe amzezi 3 niyo yaba umuntu umwe gusa urye neza unywe neza, umbwire niba byavamo? Ibintu byarahenze cyane n’umwana muto arabibona.
Abayobozi b’amashuri bararengana

iganze yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka