Niyomugabo Philémon ntabwo yazize akagambane - Ubuhamya bwa mushiki we

2001-2022, imyaka 21 irashize umuhanzi Niyomugabo Philémon atabarutse aguye mu Buholandi azize impanuka y’imodoka, akagenda asize benshi mu rujijo ku buryo hari n’abaketse ko yaba yarazize akagambane.

Niyomugabo Philémon
Niyomugabo Philémon

Niyomugabo yashakanye na Jacqueline Jados mu 2000, ubukwe babukorera mu Bubiligi ariko bajya gutura mu Buholandi ari na ho yakomereje inganzo ye kugeza yitabye Imana, ku itariki 28 Nzeri 2001.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio muri Nzeri 2022, mushiki we w’impfura witwa Nyirarukundo Violette, yavuze ko atumva impamvu hari abibaza ko yazize akagambane kandi impanuka ntaho zitaba; n’ubwo uburyo yagiyemo bwagoye benshi kubyakira, kuko yitabye Imana ari mu myiteguro yo kwakira se wagombaga kujya kubahemba avuye mu Rwanda.

Nyirarukundo yaragize ati ‘Ni impanuka isanzwe rwose, kuko n’aho yabereye narahageze barahanyeretse, yagonganye n’ikamyo bahuriye mu gahanda gato, icyo gihe yari ari mu myiteguro yo kwakira papa wagombaga kujya kubahemba. Byabaye ngombwa ko ahakurwa na kajugujugu bamujyana kwa muganga, ariko iyo umuntu ari ugenda, ntakundi. Bakoze ibishoboka byose ariko biba iby’ubusa kuko yari yaviriye imbere cyane’.

Niyomugabo Philémon yavutse mu 1969 ahahoze ari muri Komini Mabanza muri Perefegitura Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba mwene Nzabahimana Siméon na nyina witwaga Irène.

Yatangiye kwiga gucuranga afite imyaka itandatu mu ishuri bitaga Sunday School (Ishuri ryo ku Cyumweru) akiri mu mashuri abanza, aza gukomereza mu Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo ku Gisenyi (Ecole d’Art de Nyundo), ari na ho yamenyeye gucuranga byimazeyo.

Usibye kuba yari umuhanzi wakunzwe cyane kubera indirimbo zakoraga ku mitima ya benshi bitewe n’ubutumwa burimo, Niyomugabo yakoreye Televiziyo y’u Rwanda afata amashusho (cameraman), mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri icyo gihe abasha kujya mu Buholandi abonayo akazi agumayo kugeza atabarutse.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo Zirikana, Munsabire, Ubukwe bwiza, Umwaka mwiza, Nanjye ndakunda n’izindi.

Byinshi ku buzima bwa nyakwigendera Niyomugabo Philémon, wabisanga muri ikiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka